top

Sanctuaire de Notre-Dame de Kibeho

Amasomo Matagatifu Amasomo y’Igitambo cya Misa cyo ku wa Kane 02 Ugushyingo 2023 Kwibuka Abapfuye bose

Amasomo y’Igitambo cya Misa cyo ku wa Kane 02 Ugushyingo 2023 Kwibuka Abapfuye bose

Abatagatifu twizihiza: Wénefride, Marcien

Isomo rya Mbere

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi(Iz 25,6-10a)

Hanyuma mbona ijuru rishya, n’isi nshya; koko rero ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byazimiye, n’inyanja itakiriho. Nuko mbona Umurwa mutagatifu, Yeruzalemu nshya, yururukaga iva mu ijuru ku Mana, yabukereye nk’umugeni witeguye gusanganira umugabo we. Hanyuma numva ijwi riranguruye riturutse mu ntebe y’ubwami, rivuga riti «Dore Ingoro y’Imana mu bantu! Izabana na bo. Bazaba abantu bayo, Imana na Yo ibane na bo: izahanagure icyitwa amarira cyose ku maso yabo, n’urupfu rwoye kuzongera kubaho ukundi. Icyunamo, amaganya n’imibabaro, na byo ntibizongera kubaho ukundi, kuko ibya kera byose birangiye.» Nuko Uwicaye ku ntebe y’ubwami aravuga ati «Dore ibintu byose mbigize bishya.» Ni jyewe Alufa na Omega, Intangiriro n’Iherezo. Ufite inyota wese, nzamuha ku buntu kunywa ku isoko y’amazi y’ubugingo. Uzatsinda azatunga ibi ngibi ho umurage, kandi nzamubera Imana, na we ambere umwana.»

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

Ivangili

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko (Mk 15,33-46)

Bigejeje ku isaha ya gatandatu, umwijima ucura ku isi yose, kugeza ku isaha ya cyenda. Nuko ku isaha ya cyenda, Yezu avuga mu ijwi riranguruye ati «Eloyi, Eloyi, lama sabaktani?» bivuga ngo «Mana yanjye, Mana yanjye, icyatumye untererana ni iki?» Bamwe mu bari aho bamwumvise, baravuga bati «Dore aratabaza Eliya!» Umwe ariruka, avika icyangwe muri divayi irura, maze agitunga ku rubingo, aramuhereza ngo anywe, avuga ati «Nimureke turebe niba Eliya aza kumumanura.» Yezu arangurura ijwi cyane, nuko araca.

Maze umubambiko wo mu Ngoro y’Imana utanyukamo kabiri, kuva hejuru kugeza hasi. Nuko umutegeka w’abasirikare, wari uhagaze imbere ye, abonye ko aciye atyo, aravuga ati «Koko, uyu yari umwana w’Imana!» Hari n’abagore bareberaga kure. Barimo Mariya Madalena, na Mariya nyina wa Yakobo muto na Yozefu, na Salome, bajyaga bakurikira Yezu kandi bakamukorera igihe yari mu Galileya. Bari kumwe n’abandi bagore benshi bari barazamukanye na we ajya i Yeruzalemu. Bugorobye, kuko hari ku mwiteguro w’isabato, Yozefu w’i Arimatiya, umujyanama w’umunyacyubahiro, wari utegereje na we Ingoma y’Imana, ashirika ubwoba aza kwa Pilato, maze asaba umurambo wa Yezu. Pilato atangazwa n’uko yaba yapfuye, ahamagaza umutegeka w’abasirikare, amubaza niba hashize igihe apfuye. Amaze kubyemezwa n’uwo mutegeka, yemerera Yozefu kujyana umurambo. Yozefu, ngo amare kugura umwenda, amanura umurambo wa Yezu ku musaraba, awuzingiraho uwo mwenda, maze awushyingura mu mva yari yacukuwe mu rutare. Hanyuma ahirikira ibuye ku muryango w’imva.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Amasomo matagatifu Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye kuri uyu munsi twibukaho Roho zo muri Purigatori aratwibutsa ko dukwiye kugira amizero ashingiye ku kuba uhoraho azatsemba burundu icyitwa urupfu kuko azarema ijuru rishya n’isi nshya, maze urupfu rwa Yezu rukadukingurira amarembo y’ijuru.

Mu isomo rya mbere umuhanuzi Izayi arakoresha ikimenyetso cy’isangira agamije kudushushanyiriza uko bizaba byifashe mu ijuru. Umusozi ushushanya Yeruzalemu nshya,naho umwenda n’igishura kibambitse hejuru y’imiryango yose bigashushanya umwijima utewe n’ubujiji bw’abataramenya Imana. Imana rero izatwigaragariza ku buryo abantu bose bayishakashakana umutima utaryarya bazayibona, kuburyo n’abatemera bazayemera.

Imana izatsemba urupfu kuko izaduha kubaho ubudapfa tubikesha Kristu watwitangiye tukaronka ubuzima. Uhoraho azaduhanagura amarira ku maso yacu, maze aduhe kumurangamirana ibyishimo n’umunezero. Tumwiringire niwe uzatubohora ku ngoyi y’icyaha n’urupfu maze aducungure.

Ivanjili iratwibutsa ko urupfu rwa Yezu rwaturonkeye ubuzima. Yezu yapfiriye kudukiza ibyaha byacu kandi azukira kuduha ubuzima, ubuzima butazima cyangwa ngo buzimire, ubuzima bw’iteka. Yezu atwigisha kwizera no kwiringira Imana Data muri byose cyane cyane mu gihe cy’ibitotezo, ibigeragezo n’ububabare.

Dusabire Roho z’abantu bose bitabye Imana kugira ngo zishyirwe ahantu h’uburuhukiro, urumuri, ibyishimo n’amahoro. Bikira Mariya Nyina wa Jambo udusabire.

Padiri Jean Pierre GATETE.SAC

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.