top

Sanctuaire de Notre-Dame de Kibeho

Amasomo Matagatifu Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatatu 01 Ugushyingo 2023 Umunsi mukuru w’Abatagatifu bose.

Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatatu 01 Ugushyingo 2023 Umunsi mukuru w’Abatagatifu bose.

Abatagatifu twizihiza: Floribert, Hélène de Sinope

Isomo rya Mbere

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuwe(Hish 7,2-4.9-14)

yewe Yohani, 2mbona Umumalayika uzamuka ajya iburasirazuba, afite ikashe y’Imana nzima. Avuga mu ijwi riranguruye, abwira ba bamalayika bane bari bahawe ububasha bwo kugirira nabi isi n’inyanja ati 3« Muririnde kugirira nabi isi, inyanja cyangwa ibiti, mbere y’uko turangiza gushyira ikimenyetso ku gahanga k’abagaragu b’Imana yacu. » 4Nuko numva umubare w’abashyizweho ikimenyetso : abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine bo mu miryango yose y’Abayisraheli.

9Nyuma y’ibyo mbona imbaga nyamwinshi y’abantu, umuntu atashoboraga kubarura, iturutse mu mahanga yose, mu miryango yose, mu bihugu byose no mu ndimi zose. Bari bahagaze imbere y’intebe y’ubwami n’imbere ya Ntama, bambaye amakanzu yererana kandi bafashe imikindo mu ntoki, 10bakavuga mu ijwi riranguruye bati « Ubucunguzi ni ubw’Imana yacu yicaye ku ntebe y’ubwami, bukaba n’ubwa Ntama. » 11Nuko abamalayika bose bari bakikije intebe y’ubwami, hamwe na ba Bakambwe na bya Binyabuzima bine, bagwa bubitse uruhanga ku butaka imbere y’intebe y’ubwami, maze basenga Imana bavuga bati 12« Amen ! Ibisingizo, ikuzo, ubuhanga, ishimwe, icyubahiro, imbaraga n’ububasha ni iby’lmana yacu, uko ibihe bizahora bisimburana iteka ! Amen! » 13Umwe mu Bakambwe afata ijambo maze arambaza ati «Aba bantu bambaye amakanzu yererana, ni ba nde kandi baturutse he ?» 14Ndamusubiza nti « Shobuja, ni wowe wahamenya!» Na we arambwira ati « Aba bavuye mu magorwa akaze, bameshe amakanzu yabo bayezereza mu maraso ya Ntama.»

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI

Zaburi ya 24 (23), 1-2, 3-4ab, 5-6

Inyik Dore imbaga itabarika y’abagushakashaka.

Isi ni iy’Uhoraho hamwe n’ibiyirimo, yose ni iye, hamwe n’ibiyituyeho byose. Ni we wayitendetse hejuru y’inyanja, anayitereka hejuru y’inzuzi ubutayegeyega.

Ni nde uzazamuka ku musozi w’Uhoraho, maze agahagarara ahantu he hatagatifu? Ni ufite ibiganza bidacumura n’umutima usukuye, ntararikire na busa ibintu by’amahomvu.

Uwo azabona umugisha w’Uhoraho, n’ubutungane bukomoka ku Mana umukiza we. Bene abo ni bo bagize ubwoko bw’abamushaka, bagashakashaka uruhanga rwawe, Mana ya Yakobo.

Isomo rya Kabiri

Ivangili

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Matayo(Mt 5,1-12a)

Muri icyo gihe, Yezu abonye ikivunge cy’abantu aterera umusozi. Aricara, abigishwa be baramwegera. Nuko araterura arigisha ati «Hahirwa abakene ku mutima, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo. Hahirwa abiyoroshya, kuko bazatunga isi ho umurage. Hahirwa abababaye, kuko bazahozwa. Hahirwa abasonzeye ubutungane bakabugirira inyota, kuko bazahazwa. Hahirwa abagira impuhwe, kuko bazazigirirwa. Hahirwa abakeye ku mutima, kuko bazabona Imana. Hahirwa abatera amahoro, kuko bazitwa abana b’Imana. Hahirwa abatotezwa bazira ubutungane, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo. Murahirwa nibabatuka, bakabatoteza, bakanababeshyera ku buryo bwose, ari jye babahora. Nimwishime munezerwe, kuko ingororano yanyu izaba nyinshi mu ijuru!»

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Amasomo matagatifu Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye aratwibutsa ko Roho atabara intege nke zacu . Mu ivanjiri Yezu aradusaba kwirinda inzira y’igihogere kugira ngo tutazavaho tubarirwa mubanyuma bazacirirwa hanze,

Mu isomo rya mbere Pawulo intumwa aratwibutsa ko Roho adutakambira ku buryo buhuje n’Imana, niwe udutoza gukunda Imana no kwihatira gukora ibiyinyura. Nibyo koko byose bihira abakunda Imana  kuko aribo yihamagarira kubwende bwayo. Icyo Imana iduhamagarira ni ukutugira intungane no kudusangiza ikuzo ryayo. Twemerere Roho wayo atuyobore, atugenge, atwigishe, adutakambire, aturinde kandi atubwirizeamasengesha anyura Imana Data muri byose.

Mu ivanjili Yezu aradusaba guharanira kunyura mu muryango ufunganye no guhora iteka turi maso kugirango natwe tuzabarirwe mu bazakikiza ameza yo mu ijuru.

Ntidushobore kwitwa abigishwa ba Yezu igihe cyose tukirangwa no kwikuza , kwikomeza no kwishyira imbere. Yezu aradusaba guhinduka. Ntibihagije kumva gusa ijambo ry’Imana, ntibihagije kwitwa umukristu , ahubwo tugomba gukurikiza iryo jambo ndetse no kurangwa n’ibikorwa byiza.

Dusabe Nyagasani aduhe ingabire yo kubarirwa mu bazinjirana nawe mu ngoma y’ijuru tugasangirira ku meza twishimye. Bikira Mariya Nyina wa Jambo nadusabire ingabire yo kwiyoroshyano kwicisha bugufi. Amen

Padiri Jean Pierre GATETE,SAC 

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.