top

Sanctuaire de Notre-Dame de Kibeho

Amasomo Matagatifu Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Kabiri 31 Ukwakira 2023 Icyumweru cya 30 Gisanzwe

Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Kabiri 31 Ukwakira 2023 Icyumweru cya 30 Gisanzwe

Abatagatifu twizihiza: Quentin, Alphonse Rodriguez

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 8, 18-25)

Bavandimwe, nsanga amagora y’igihe cy’ubu ngubu atagereranywa n’ikuzo rizatugaragarizwamo. Ndetse n’ibiremwa byose birarekereje ngo birebe igaragazwa ry’abana b’Imana : n’ubwo ibyo biremwa bitagifite agaciro, atari ku bushake bwabyo ahubwo ku bw’Uwabigennye atyo, biracyafite amizero. Kuko n’ibyaremwe ubwabyo bizagobotorwa ingoyi y’ubushanguke, maze bigasangira ubwigenge n’ikuzo by’abana b’Imana. Tuzi neza ko na n’ubu ibiremwa byose binihira icyarimwe, nk’ibiri mu mibabaro yo kuramukwa. Nyamara si byo byonyine, ndetse natwe abahawe Roho Mutagatifu ho umuganura, turaganyira mu mutima dutegereje kugirwa abana b’Imana, ugucungurwa kw’imibiri yacu. Koko rero twarakijijwe mu bwizere ; nyamara kureba ibyo wizeraga ntibiba bikiri ukwizera. Iyo umuntu yirebera aba acyizeye iki kindi? Niba rero twizeye icyo tutareba ubu ngubu, twihanganiye kugitegereza.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI

Zaburi ya 125 (126), 1-2ab, 2cd-3, 4-5, 6

Inyik * Uhoraho yadukoreye ibintu by’agatangaza, ni yo mpamvu twasazwe n’ibyishimo.*

Igihe Uhoraho agaruye i Siyoni abari barajyanywe bunyago, twabanje kugira ngo turi mu nzozi! Ubwo umunwa wacu wuzura ibitwenge, n’ururimi rwacu rutera indirimbo z’ibyishimo.

Nuko mu mahanga bakavuga bati « Uhoraho yabakoreye ibintu by’agatangaza !» Koko Uhoraho yadukoreye ibintu by’agatangaza, ni yo mpamvu twasazwe n’ibyishimo!

Uhoraho, cyura amahoro abacu bajyanywe bunyago, ubazane nk’isumo y’amazi atembera mu butayu; ni koko, umuhinzi ubibana amarira, asarurana ibyishimo.

Uko agiye, agenda arira, yitwaje ikibibiro cy’imbuto; yagaruka, akaza yishimye, yikoreye imiba y’umusaruro.

Isomo rya Kabiri

Ivangili

Amagambo yo mu lvanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka(Lk 13, 18-21)

Muri icyo gihe, Yezu aravuga ati « Ingoma y’Imana imeze ite ? Nayigereranya n’iki ? Imeze nk’akabuto ka sinapisi umuntu yagiye gutera mu murima we, karakura kaba igiti, maze inyoni zo mu kirere ziza kwarika mu mashami yacyo. » Arongera ati «Ingoma y’Imana nayigereranya n’iki ? Imeze nk’umusemburo umugore yavanze n’incuro eshatu z’ifu, kugeza igihe byose bitutumbiye.»

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Amasomo matagatifu Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye aratwibutsa ko twahawe Roho mutagatifu ho umuganura kandi dukizwa mu bwizere. Maze tugirwa abagenerwa murage b’ingoma y’Imana. Yezu adusobanurira mu bigererany.

Mu isomo rya mbere Pawulo intumwa aragaragaza ko ishingiro ry’amizero yacu ari ikuzo ryo kuba abana b’Imana. Ibyaremwe byose nabyo birebwa n’umukiro wagenewe abantu. Ijuru rishya n’isi nshya bizabaho, kuri ubu, Roho mutagatifu atagatifuza byose na bose , kandi niwe uzatugeza ku mukiro Kristu yatuzaniye. Uwo mukiro ntureba bantu gusa ahubwo n’ibyo Imana yaremye byose bizagira imisusire mishya. Imibabaro duhura nayo igomba kudufasha gukomera mu kwizera, kuko icyizere kirema kandi kikaremwa.

Papa Francisco iyo adusaba kubaho no kurengera ibidukikije, aba atwibutsako ibiremwa byose bifite agaciro mu maso y’Umuremyi. Dufite inshingano ikomeye yo gufata neza ibyaremwe byose tugamije gusiga isi ari nziza kurusha uko twayisanze. Icyo dusabwa ni ukwizera umukiro Kristu yaturonkeye.

Mu ivanjili Yezu araduha ibigereranyo by’ingoma y’Imana, icya mbere kiradufasha kumva ko ingoma y’Imana igenda yaguka kandi ikura kuburyo abantu bose bayibonamo umwanya n’ubwugamo, icya kabiri n’uko iyo ngoma yaguwe kandi agasemburwa n’ibikorwa byacu byiza. Hari benshi bacibwa intege no kubona ingoma y’Imana ibari kure ariko Yezu arabahumuriza akaberekako kuba umutsindo wayo utagaragarira amaso bitavuze ko udahari Ingoma y’Imana iturimo rwagati n’ubwo ikura kandi ikaguka kuburyo bw’iyobera.

Dusabe Nyagasani aduhe ingabire yo kugira uruhare mu kwamamaza no kumumenyesha abantu iby’ingoma y’ijuru, turangwa n’ukwizera ndetse n’ukwemera byose tubigirana urukundo. Bikira Mariya Nyina wa Jambo nadutoze kwizera Imana no kwakira umukiro wayo twaronkeyemuri Yezu Kristu.

Padiri Jean Pierre GATETE,SAC

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.