Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Mbere 30 Ukwakira 2023 Icyumweru cya 30 Gisanzwe
Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Mbere 30 Ukwakira 2023Icyumweru cya 30 Gisanzwe
Abatagatifu twizihiza: Marie-Madeleine Postel, Athanasia de Rome
Isomo rya Mbere
Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 8, 12-17)
12Bavandimwe, turimo umwenda ariko si uw’umubiri, byatuma tugomba kubaho tugengwa n’umubiri. 13Kuko nimubaho mugengwa n’umubiri, muzapfa ; ariko niba ku bwa roho mucitse ku bikorwa b’umubiri, muzabaho. 14Abayoborwa na Roho w’Imana, abo ni bo bana b’Imana. 15Kandi rero ntimwahawe roho y’ubucakara ibasubiza nanone mu bwoba, ahubwo mwahawe roho ibagira abana bishingiwe kibyeyi, igatuma dutera hejuru tuti “Abba ! Data !” 16Roho uwo nyine afatanya na roho yacu guhamya ko turi abana birmana. 17Kandi ubwo turi abana turi n’abagenerwamurage; abagenerwamurage b’Imana, bityo n’abasangiramurage ba Kristu niba ariko tubabarana na We, ngo tuzahabwe ikuzo hamwe na We.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
Zaburi ya 68 (67), 2.4, 6-7ab, 20-21
Inyik Imana yacu, ni Imana yuje imitsindo.
Imana nihaguruke, maze abanzi bayo bakwire imishwaro, n’abayirwanya bahungire kure yayo. Naho intungane zihore mu byishim, zitete imbere y’Imana, zihamirize ubudahwema zinezerewe.
Ni Umubyeyi umenya imfubyi, akanarenganura abapfakazi; nguko uko Imana imeze mu Ngoro yayo ntagatifu. Abatagira kivurira, Imana ibubakira urugo, imfungwa ikazibohora, ikazisubiza umudendezo.
Nyagasani aragahora asingizwa iminsi yose! Iyo Mana ni yo dukesha gutsinda. Iyo Mana ni yo itubera Imana yuje imitsindo, Nyagasani Uhoraho ni we utuma umuntu ahonoka urupfu.
Ivangili
Amagambo yo mu lvanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka(Lk 13, 10-17)
Muri icyo, 10Yezu yigishiriza mu isengero ku munsi w’isabato. 11Icyo gihe hari umugore wari umaze imyaka cumi n’umunani, afashwe n’indwara yari yaramumugaje. Yarububaga ntashobore kunamuka na gato, 12Yezu amubonye aramuhamagara, aramubwira ati « Mugore, dore ukize ubumuga bwawe. » 13Nuko amuramburiraho ibiganza ; ako kanya arunamuka, asingiza Imana.
14Nuko umukuru w’isengero arakazwa n’uko Yezu yakijije umuntu ku isabato. Atangira kubwira rubanda ati « Hari iminsi itandatu yo gukoraho imirimo, mujye muza kwivuza kuri iyo minsi atari ku isabato. » 15Nyagasani aramusubiza ati « Mwa ndyarya mwe! Mbese buri muntu muri mwe, ku munsi w’isabato ntakura ikimasa cyangwa indogobe ye mu kiraro ngo ajye kuyuhira ? 16None uyu mwana wa Abrahamu Sekibi yaboshye imyaka cumi n’umunani, ngo ntiyakurwa ku ngoyi ku munsi w’isabato ?» 17Amaze kuvuga atyo abanzi be bose bagira ikimwaro, naho rubanda rwishimira ibitangaza yakoraga.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
Amasomo matagatifu Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye aratwibutsa ko turi abana b’Imana bayoborwa na Roho wayo ituma tugira tuti “Abba Data”, bahamagariwe gusingiza Imana.
Mu isomo rya mbere Pawulo intumwa aratwibutsa ko tutagengwa n’umubiri ahubwo tugengwa na Roho w’Imana, utumenyesha icyo ishaka kandi akaduca ku bikorwa by’umubiri biduhoza mu bucakara bw’icyaha no mu bwoba. Roho twahawe atuma duhora iteka twishimiye ko twishingiwe kibyeyi. Roho w’Imana atubeshaho kandi akadushoboza guhamya dushize amanga ko turi abana b’Imana bagendera mu rumuri no mu rukundo kandi bahora bishimiye kuba abagenerwamurage hamwe na Kristu.
Yezu mu ivanjiri arashimangira ko yazanywe no gukiza abantu ndetse no kubaha ubuzima, ariko abakuru ba bayahudi bakanga kumwakira. Aho kumwemera babitewe n’ibyiza akoze bamugirira ishyari kandi bakamwanga.
Yezu mu gukiza uyu mugore aragaragaza ko Imana ikiza kandi igasubiza agaciro uwakabuze. Yezu niwe wafashe iya mbere mu gukiza uyu mugore kubera ineza n’impuhwe bye by’igisagirane. Uyu mukuru w’isengero aha agaciro itegeko ariko ntiyite ku kababaro k’umuntu, kuri we icy’ingenzi n’ukubahiriza itegeko kurusha kugirira impuhwe ubabaye. Ikimushishikaje ni ukubahiriza isabato, aho kwita k’umukiro w’umuvandimwe. Gukura ikimasa mu kiraro ntibikwiye kugereranywa no gukura ku ngoyi ya sekibi umwana w’Abrahamu (uwemera). Umunsi w’isabato niwo munsi wo gutanga umukiro.
Dusabe Nyagasani Imana guhorana ibyishimo byo kubarirwa mu bana bayo, atubohore kubituziga byose, adutsindire ikibi cyose. Bikira Mariya nyina wa Jambo adusabire guhora tugengwa na Roho mutagatifu igihe cyose.