Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatanu 27 Ukwakira 2023 Icyumweru cya 29 Gisanzwe
Abatagatifu twizihiza:
Namace, Gaudiose, Evariste
Isomo rya Mbere
Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 7, 18-25a)
Bavandimwe, 18nzi neza ko icyiza kitandimo kubera intege nke z’umubiri wanjye. Nshobora kwifuza icyiza, ariko kugikora bikananira. 19Kuko icyiza nifuza ntagikora, naho ikibi ndashaka akaba ari cyo nkora. 20Niba rero icyo ndashaka ari cyo nkora, ntibikibaye jyewe ugikora ahubwo ni icyaha gituye muri jye. 21Jyewe ushaka gukora icyiza, nsanga hari iri tegeko ko ikibi ari cyo kimbangukira. 22Nishimira amategeko y’Imana mu mutima wanjye, 23nyamara nkabona irindi tegeko muri jyewe rirwanya itegeko ry’umutima wanjye, ku buryo ndi imbohe y’itegeko ry’icyaha rindimo. 24Mbega ngo ndaba umunyabyago ! Ni nde uzankiza uyu mubiri wagenewe gupfa ? 25aImana ishimwe muri Yezu Kristu Umwami wacu !
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
Zaburi ya 119 (118), 66.68, 76-77, 93-94
Mana yanjye, unyigishe ugushaka kwawe.
Unyigishe ibyiza by’ubushishozi n’ubumenyi, kuko niringiye amatangazo yawe. Uri umugwaneza n’umugiraneza, unyigishe ugushaka kwawe.
Urukundo rwawe ni rwo rwampoza, Nk’uko wabisezeranije umugaragu wawe. Impuhwe zawe nizincengere maze mbeho, kuko amategeko yawe antera ubwuzu.
Sinzigera nibagirwa amabwiriza yawe, kuko ari yo untungishije. Ndi uwawe unyirokorere, kuko ndangamiye amabwiriza yawe.
Isomo rya Kabiri
Ivangili
Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka(Lk 12, 54-59)
Muri icyo gihe, Yezu abwira rubanda ati 54« Iyo mubonye igicu giturutse iburengerazuba, muhita muvuga muti “Imvura iraza kugwa”, kandi bikaba. 55N’iyo mubonye umuyaga uhushye uturutse mu majyepfo, muravuga muti “Haraza kuba ubushyuhe, kandi bikaba. 56Mwa ndyarya mwe musobanukirwa n’ibyo mu nsi n’ibyo mu kirere, ni iki gituma mudasobanukirwa n’iby’iki gihe ? 57Kuki mutabona ubwanyu icyo mukwiye gukora ? 58Nuko rero, nujyana n’umuburanyi wawe agiye kukurega, gerageza kwigorora na we mukiri mu nzira hato ataguteza umucamanza, umucamanza na we akakugabiza umurinzi w’uburoko ngo agufunge. 59Ndabikubwiye: ntuzafungurwa utishyuye kugeza ku isenge rya nyuma.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
Amasomo matagatifu Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye araduhamagarira kumenya intege nke zacu kugirango tubashe kurangamira Kristu wadukijije. Mu ivanjiri, Yezu aradusaba kubona ibyo dukwiye gukora ngo dukire
Mu isomo rya mbere Pawulo intumwa aragaragaza ko itegeko ritubwira icyo tugomba gukora n’icyo tugomba kwirinda ariko ntiriduha imbaraga zo kubikurikiza. Niyo mpamvu imitima yacu ishobora kwishimira amategeko y’Imana ariko ntitubashe kuyakurikiza neza uko bikwiye. Intege nke zacu ntizigomba kuduherana ahubwo tugomba kurangamira Kristu wadukijije, kuko izuka rye ryatugobotoye ku ngoyi y’icyaha n’urupfu maze akaduha ububasha bwa roho mutagatifu budushoboza gukora ugushaka kw’Imana bidashingiye ku mategeko gusa ahubwo twishingikirije urukundo Imana yatugaragarije muri Yezu Kristu.
Ivanjiri iradusaba kumenya igikwiye tukagikora tubikesha ububasha bwa Roho w’Imana. Igikwiye ni ugukora ugushaka kw’Imana, ni ugukurikiza amategeko yayo, ni ukugaragaza ubudasa nk’abakristu, ni uguhora twigorora n’Imana, tukazirikana ko Imana ihorana impuhwe ariko kandi tukamenya n’ubutabera bwayo.
Dusabe Nyagasani ingabire yo guhora dukurikiza amategeko twishingikirije ineza ye no gukomera ku mabwiriza ye.
Padiri Jean Pierre GATETE,SAC