top

October 2023

October

Abatagatifu twizihiza: Quentin, Alphonse Rodriguez Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 8, 18-25) Bavandimwe, nsanga amagora y’igihe cy’ubu ngubu atagereranywa n’ikuzo rizatugaragarizwamo. Ndetse n’ibiremwa byose birarekereje ngo birebe igaragazwa ry’abana b’Imana : n’ubwo ibyo biremwa bitagifite agaciro, atari ku bushake bwabyo ahubwo ku bw’Uwabigennye atyo, biracyafite amizero. Kuko n’ibyaremwe ubwabyo bizagobotorwa ingoyi y’ubushanguke, maze bigasangira ubwigenge n’ikuzo by’abana b’Imana. Tuzi neza ko na n’ubu ibiremwa byose binihira icyarimwe, nk’ibiri mu mibabaro yo kuramukwa. Nyamara si byo byonyine, ndetse natwe abahawe Roho

Amasomo y' Igitambo cya Misa cyo ku wa Mbere  30 Ukwakira 2023Icyumweru cya 30 Gisanzwe Abatagatifu twizihiza: Marie-Madeleine Postel, Athanasia de Rome Isomo rya Mbere Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 8, 12-17) 12Bavandimwe, turimo umwenda ariko si uw’umubiri, byatuma tugomba kubaho tugengwa n’umubiri. 13Kuko nimubaho mugengwa n’umubiri, muzapfa ; ariko niba ku bwa roho mucitse ku bikorwa b’umubiri, muzabaho. 14Abayoborwa na Roho w’Imana, abo ni bo bana b’Imana. 15Kandi rero ntimwahawe roho y’ubucakara ibasubiza nanone mu bwoba, ahubwo mwahawe roho ibagira abana

Abatagatifu twizihiza: Jude( Thaddée, apôtre ), Cyrille, Simon le Cananéen Isomo rya Mbere Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi(Ef 2, 19-22) Bavandimwe, ubu rero muri Kristu Yezu, ntimukiri abanyamahanga n’abasuhuke; ahubwo muri ubwoko bumwe n’abatagatifujwe, mubarirwa mu muryango w’Imana. Muri inzu yubatswe mu kibanza cy’intumwa n’abahanuzi, maze Yezu Kristu ubwe akaba Ibuye riyishyigikira. Ibimwubatseho byose bizamuka bisobekeranye neza, bigahinduka Ingoro Ntagatifu ibereye Nyagasani. Namwe kandi ni We mukesha gusobekwa kuri iyo nzu imwubatseho, kugira ngo muhinduke ingoro y’Imana ku bwa Roho Mutagatifu. Iryo

Abatagatifu twizihiza: Namace, Gaudiose, Evariste Isomo rya Mbere Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 7, 18-25a) Bavandimwe, 18nzi neza ko icyiza kitandimo kubera intege nke z’umubiri wanjye. Nshobora kwifuza icyiza, ariko kugikora bikananira. 19Kuko icyiza nifuza ntagikora, naho ikibi ndashaka akaba ari cyo nkora. 20Niba rero icyo ndashaka ari cyo nkora, ntibikibaye jyewe ugikora ahubwo ni icyaha gituye muri jye. 21Jyewe ushaka gukora icyiza, nsanga hari iri tegeko ko ikibi ari cyo kimbangukira. 22Nishimira amategeko y’Imana mu mutima wanjye, 23nyamara nkabona irindi tegeko

Isomo rya Mbere Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 6, 19-23) Bavandimwe, ndavuga ku buryo bw’abantu mbitewe n’intege nke zanyu. Ubwo mwari mwareguriye imibiri yanyu gukora ibiterasoni n’ubwigomeke, noneho rero nimuyegurire ubutungane butanga ubutagatifu. Koko rero igihe mwari abagaragu b’icyaha, ntimwagengwaga n’ubutungane. Mbese byabunguye iki icyo gihe ? Ko ahubwo ubu ngubu bibateye isoni, kuko amaherezo yabyo ari urupfu ! Ariko ubu ngubu, kuva aho mugobotorewe icyaha mukaba abagaragu b’Imana, mweze imbuto zigeza ku butagatifu, amaherezo akazaba ubugingo

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.