top

Sanctuaire de Notre-Dame de Kibeho

Amasomo Matagatifu Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Kabiri 19 Nzeri 2023 Icyumweru cya 24 Gisanzwe

Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Kabiri 19 Nzeri 2023 Icyumweru cya 24 Gisanzwe

Abatagatifu twizihiza: Robert Bellarmin, Renaud
    Isomo rya Mbere
    Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Timote(1 Tim 3, 1-13)
    Nkoramutima yanjye, dore ijambo rigomba kwizerwa : ni uko umuntu wumva ashaka kuba umwepiskopi, aba yifuje gushingwa umurimo mwiza cyane. Ariko rero, umwepiskopi agomba kuba ari umuntu w’inyangamugayo, washyingiwe rimwe risa, ntagire inda nini, agacisha make, akagira ubupfura, akamenya kwakira neza abamugana kandi akaba ashoboye ibyo kwigisha, ntabe umunywi cyangwa umunyarnahane, ahubwo agahorana ineza, akazira gushotorana kandi ntabe umunyabugugu. Akamenya kugenga urugo rwe no gutoza abana be kumvira ; ibyo byose bigakorwa mu bwiyubahe. None se koko umuntu utazi gutegeka urugo rwe bwite, yashobora ate kwita kuri Kiliziya y’Imana? Byongeye, ntazabe ari umuntu ugarukiye Imana mu bya vuba, hato atazatwarwa n’ubwirasi bigatuma acirwa urwa Sekibi. Ubundi kandi, rubanda rwo hanze rugomba kuba rumuvuga neza kugira ngo atavaho yamaganwa, cyangwa akongera kugwa mu mitego ya Sekibi.
Abadiyakoni na bo bagomba kuba ari abantu b’inyangamugayo, bazira uburyarya, ntibarenze urugero mu kunywa inzoga, cyangwa ngo bararikire inyungu zidaciye mu mucyo. Bagomba kandi gukomera ku iyobera ry’ukwemera, barangwa n’umutimanama ukeye. Na bo kandi bazabanze babagerageze, hanyuma nibasanga ari indakemwa, bazabone kubashinga umurimo w’ubudiyakoni. N’abagore ni uko : bagomba kuba ari inyangamugayo, ntibabe abanyamazimwe, ntibagire inda nini kandi bakaba indahemuka muri byose. Abadiyakoni bagomba kuba barashyingiwe rimwe risa, bakanamenya gutegeka neza abana babo n’ingo zabo bwite. Koko rero, abatunganya neza imirimo bashinzwe bibahesha umwanya w’icyubahiro, bakanabikesha gushira amanga mu kwemera bafitiye Kristu Yezu.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
    ZABURI
    Zaburi ya 100(101), 1-2ab, 2cd-3ab, 5,6
Nzaharanira ubutungane bw’umutima wanjye.
Ngiye kuririmba impuhwe n’ubutungane, maze ngucurangire, wowe Uhoraho. Ngiye kwibanda ku nzira y’ubutungane; mbese uzansanganira ryari?
Nzaharanira ubutungane bw’umutima wanjye, mu bo tubana. Sinzigera nshimishwa n’ibidakwiye, nk’uko nanga imyifatire y’abahakanyi.
Ubeshyera mugenzi we rwihishwa, nzamucecekesha. Abasuzugura abandi n’abirata, abo sinzabihanganira.
Mu gihugu, nzahitamo abantu b’inyanganugayo, kugira ngo abe ari bo bankikiza. Ugendera mu nzira iboneye, ni we uzambera umunyamirimo.
 Isomo rya Kabiri
Ivangili
Amagambo yo mu lvanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka(Lk 7, 11-17)
    Muri icyo gihe, Yezu arakomeza ajya mu mugi witwa Nayini. Abigishwa be n’abandi benshi baramukurikira. Ngo agere hafi y’irembo ry’umugi, ahura n’abahetse umurambo bajya guhamba umuhungu w’ikinege, nyina akaba yari umupfakazi ; kandi abantu benshi bo muri uwo mugi bari bamuherekeje. Nyagasani amubonye amugirira impuhwe ; aramubwira ati «Wirira.» Nuko yegera ikiriba agikoraho, abari bagihetse barahagara. Aravuga ati « Wa musore we, ndabigutegetse haguruka ! » Nuko uwari wapfuye areguka, aricara atangira kuvuga. Yezu amusubiza nyina. Bose ubwoba burabataha, basingiza Imana bavuga bati « Umuhanuzi ukomeye yaduturutsemo, kandi Imana yasuye umuryango wayo. » Iyo nkuru isakara muri Yudeya yose, no mu gihugu cyose kiyikikije.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

AMASOMO MATAGATIFU

Amasomo matagatifu Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye kuri uyu munsi aragaruka
Ku iyobera ry ubusabaniramana n ubuhanga bwigaragariza mu bikorwa byabwo.
Mu isomo rya mbere Pawulo intumwa abinyujije ku nkoramutima ye Timote
aradushishikariza gusabana n Imana tubikesha Kristu zigize umuntu akabana natwe kandi
akatugira abana b Imana kubwa batisimu itwinjiza muri Kiliziya y Imana nzima, umuryango w
abana bayo inkunda. Pawulo akoresha icyigereranyo cy umuryango mu kuvuga Kiliziya y
Imana nzima. Mu gihe cya Sinode yo ku mugabane w Afurika, abepiskopi bahisemo ijambo
umuryango nk uburyo bwiza bwo gusobanura Kiliziya y Imana muri Afurika. Mu murya ngo
buri wese agira inshingano n uburenganzira, akaranga n imyitwarire iwugenga. Ese ni gute
tugomba kwifata muri Kiliziya : Imyifatire yacu igomba kudufasha kurangamira Yezu,
kumwamamaza muri bose, kumwera no kumwemeza abandi muri byose tuyobowe kandi
tubwirijwe na Roho we uzatugeza ku butungane.

Mu ivanjili Yezu aradusaba kwirinda kuba ba ntamunoza. Ikigereranyo Yezu atanga
kigaragaza ko hari abantu batanyurwa mu mibereho n imigenzereze yabo. Yezu ababazwa
nuko abantu banga kumuyoboka ngo abayobore ku Mana Se. Abo Imana idutumaho
tubabona nk abahanzwe kandi tukabacira imanza zishingiye ku buryo bitwara. Uko
batwigarariza kose tubona impamvu yo kubarwanya no kubanga kandi tukirengagiza ibyo
batubwira n ubutumwa batugezaho bwo guhinduka. Twe rero twihatire kuba mubakira
ubutumwa bw Imana kandi ubuhanga bwayo bwigaragariza mu bikorwa by Impuhwe n
imbabazi bya Yezu nyirimpuhwe n urukundo rudashira. Ni umugwa neza n umunyambabazi.
Dusabe Nyagasani atwigarurire kugira ngo duhore dusabana nawe kandi twuzuze inshango
zacu ziduha kugira uruhare mu kubaka Kiliziya y Imana. Bikira Mariya nyina wa Jambo uhora
adushishikariza guhinduka, kwihana no kwisubira aturonkere ingabire yo kwakira neza
ijambo ry Imana rimurikira intambwe n ubuzima bwacu, nibwo tuzabasha gusingiza Imana n
umutima wacu wose no guhora tuzirikana ibikorwa bikomeye birangwa n ubwiza n
ubudasumbwa igihe cyose.

Padiri Jean Pierre GATETE,SAC

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.