Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatandatu 16 Nzeri 2023 Icyumweru cya 23 Gisanzwe
Abatagatifu twizihiza:Corneille et Cyprien, Principe, Sara, Thérence
Isomo rya Mbere
Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Timote(1 Tim 1, 15-17)
Nkoramutima yanjye, dore ijambo rigomba kwizerwa, kandi rikwiye kwakiranwa ubwuzu na bose : ni uko Kristu Yezu yaje ku isi kugira ngo akize abanyabyaha, muri bo jye nkaba uwa mbere. Kandi kuba naragiriwe imbabazi, ni ukugira ngo Kristu Yezu ahere kuri jye maze yerekane ubuntu bwe bwose, bityo angire urugero rw’abagomba kuzamwemera bose bizeye ubugingo bw’iteka. Umwami w’ibihe byose, ari na We Mana imwe rukumbi, ihoraho kandi itagaragara, naharirwe icyubahiro n’ikuzo uko ibihe bigenda bisimburana iteka. Amen.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
Zaburi ya 113(112),1-2,3-4, 5a.6-7
Inyik *Izina ry’Uhoraho nirisingizwe, ubu ngubu n’iteka ryose.
Bayoboke b’Uhoraho, nimuhanike ibisingizo, maze musingize izina ry’Uhoraho! Izina ry’Uhoraho nirisingizwe, ubu ngubu n’iteka ryose!
Kuva igihe izuba rirashe kugeza ubwo rirenga, nihasingizwe izina ry’Uhoraho! Uhoraho asumba kure amahanga yose, n’ikuzo rye rigasumba ijuru.
Ni nde wamera nk’Uhoraho Imana yacu, maze akunama areba ijuru n’isi hasi ye? Ahagurutsa indushyi mu mukungugu, akavana umutindi mu cyavu.
Isomo rya Kabiri
Ivangili
Amagambo yo mu lvanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka(Lk 6, 43-49)
Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati « Nta giti cyiza cyera imbuto mbi, nta n’igiti kibi cyera imbuto nziza. Igiti cyose kirangwa n’imbuto zacyo. Koko nta we usoroma imitini ku mahwa, nta n’usarura imizabibu ku bitovu. Umunyamico myiza avana mu mutima we ibyiza bibitsemo, n’umunyamico mibi avana mu mutima we ibibi byawusabitse ; kuko akuzuye umutima gasesekara ku munwa. Ni iki gituma mumpamagara ngo ‘Mwigisha ! Mwigisha !’ kandi mudakora ibyo mbabwira ? Umuntu wese ungana, akumva amagambo yanjye kandi akayakurikiza, reka mbereke uwo namugereranya. Ameze nk’umuntu wubatse inzu, agacukura akageza ku rutare, akarugerekaho amabuye y’ishingiro. Umwuzure uteye, umuvu wiroha kuri iyo nzu ariko ntiyanyeganyega, kuko yari yubatse neza. Naho rero uwumva amagambo yanjye ntayakurikize, ameze nk’umuntu wubatse inzu ku butaka, ashinga imiganda yayo ahadakomeye. Umuvu uyiroshyeho iherako itemba, maze aho yari iri hahinduka itongo. »
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
Mu isomo rya mbere , mu kwandikira Timote, Pawulo intumwa agaruka ku byaranze amateka ye mbere yo guhura no kumenya Yezu kuko yari umuntu warwanyaga Kristu n’abe akabatoteza. Aterwa ibyishimo n’uko yamenye kristu kandi ku bw’impuhwe z’Imana akababarirwa ibicumuro bye byose. Icyazanye kristu ni ukugirango isi ikire ni ukutubabarira ibyaha byacu no kudusangiza kamere Mana ye.koko Imana yakunze isi kugeza aho itanga umwana wayo w’ikinege kugirango umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo bw’iteka.ntiyazanywe no gucira isi urubanza yaje kuducungura, natwe tumenye ibyaha n’ububi bwacu maze dusange Yezu adukize, aduhe imbabazi z’ibyaha byacu maze tubonereho kubaho mu budahemuka twizeye ubugingo buhoraho.
Mu ivanjiri Yezu aradushishikariza kumva ijambo rye no kurikurikiza kugirango turusheho kuba abigishwa be, kugana Yezu no kumva amagambo ye gusa ntabwo bihagije tugomba no kuyakurikiza mu buzima bwa buri munsi.
Ijambo ry’Imana twumva buri gihe rigomba kugira icyo rihindura mu buzima bwacu, mu mitima iryakiriye, mu migenzereze n’imyitwarire yacu. Yezu aradusaba gushishoza kugirango tudatwarwaumutima n’inyigisho z’ubuyobe zidashingiye kuri Kristu. Abigishabinyoma n’abayobya abantu tuzabamenyere ku mbuto bera, kuko ububi bwabo buzabatamaza aho kurangwa n’urukundo n’impuhwe , barangwre n’ubwikunde no gushyira imbere inyungu zabo.
Yezu aradusaba kureba umutima kurusha kubigaragara inyuma, icyo dusabwa ni ugusukura imitima yacu tukirinda uburyarya bwadutera kugaragara neza inyuma gusa naho imitima yacu yarahindutse indiri y’ubugome, inzika, urwango, ubwirasi, ibinyoma n’ubuhemu.abumva ijambo ry’Imana bashobora no kurikurikiza abo nibo Yezuagereranya n’abubatse ku rutare. Naho abatarikurikiza bo bameze nk’abubatse ku musenyi. Ntibihagije ndetse ntacyo bimaze kwitwa abakristu tudakurikira kristungo tunakurikize amagambo ye atanga umukiro.
Ese nanjye nubatse ku musenyi ngana kristu nkumva ijambo maze nkarikurikiza? Ese ndi giti ki?cyiza gitanga imbuto nziza z’urukundo, amahoro, impuhwe,imbabazi,n’ibyishimo? cyangwa ndi igitikibi cyera ubugome,ubuhemu,uburyarya,ibinyoma,n’ubugizi bwa nabi bwose.
Dusabe Nyagasani aduhe kwera imbuto nziza tubikesha kumugana, kumva ijambo rye no kurikurikiza Umubyeyi Bikira Mariya, turusheho kwisanisha nadusabire ingabire yo guhinduka turusheho kwisanisha n’Imana no kuyigarukira, maze duhore duhanika ibisingizo, dusingize Imana kandi turate izina ryayo ritagatifu.
Padiri Jean Pierre GATETE,SAC