top

Sanctuaire de Notre-Dame de Kibeho

Amasomo Matagatifu Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatanu15 Nzeri 2023 Icyumweru cya 23 Gisanzwe

Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatanu15 Nzeri 2023 Icyumweru cya 23 Gisanzwe

Bikira Mariya Umubyeyi wababaye

Abatagatifu twizihiza: Joseph le Jeune, Nicodème, Albin

Isomo rya Mbere

Isomo ryo mu Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi(Heb 5, 7-9)

Bavandimwe, 7mu gihe cy’imibereho ye yo ku isi, Kristu ni we wasengaga atakamba mu miborogo n’amarira, abitura Uwashoboraga kumurokora urupfu, maze arumvirwa kuko yagororokeye Imana. 8Nubwo yari Mwana bwose, ibyo yababaye byamwigishije kumvira; 9maze aho amariye kuba intagereranywa, abamwumvira bose abaviramo isoko y’ubucungurwe bw’iteka.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI

Zaburi ya 31(30), 2-3a, 3bc-4, 5-6,15-16, 20

Mana yanjye, unkize ugiriye impuhwe zawe.

Uhoraho, ni wowe buhungiro bwanjye, singateterezwe bibaho! Girira ubutabera bwawe, maze umbohore; ntega amatwi, maze ubanguke untabare!

Mbera urutare rukomeye, n’urugo rucinyiye nzakiriramo. Koko rero ni wowe rutare rwanjye n’ingabo inkingira; nyobora, undandate ubigiriye kubahiriza izina ryawe.

Ngobotora mu mutego banteze, kuko ari wowe mbaraga zanjye. Nshyize ubugingo bwanjye mu maboko yawe; ni wowe uncungura, Uhoraho, Mana nyir’ukuri.

Ariko ndakwiringiye, Uhoraho, ndavuga nti «Imana yanjye ni wowe!» Ibihe byanjye biri mu kiganza cyawe, ngaho rero ngobotora mu maboko y’abanzi banyibasiye!

Mbega ukuntu ibyiza wageneye abagutinya ari byinshi! Ubiha abo ubereye ubuhungiro bose, kandi ukabibagwizaho rubanda rwose rubyirebera.

Isomo rya Kabiri

Ivangili

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Yohani Intumwa Mutagatifu (Yh 19,25-27)

Iruhande rw’umusaraba wa Yezu hari hahagaze Nyina, na nyina wabo Mariya muka Kilopa, na Mariya Madalena. Yezu abonye Nyina, ahagararanye na wa mwigishwa yakundaga, abwira Nyina ati « Mubyeyi, dore umwana wawe. » Abwira na wa mwigishwa ati « Dore Nyoko. » Guhera icyo gihe, uwo mwigishwa amujyana iwe.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Amasomo matagatifu aragaruka ku kumvira, kukuwitanga no ku kwemera kwaranze ubuzima bw’umubyeyi BK  kandi akadushishikariza ku mwigiraho mu nzira igana ku butagatifu. Mu isomo rya mbere, uwo mugore…. Ni Bikira Mariya wumviye Imana kuko eva wa mbere yarenze kugushaka kwa yo. Uko kumvira kwe kumusanisha n’ukumvira twumvise mu isomo rya kabiri kutugaragariza ukumvura kwa Yezu we witangiye imbaga nyamwishi y’abanyabyaha. Ivanjili utubwira uko Bikira Mariya yari ahagaze mu nsi y’umusaraba bikagaragaza ukwemera, ubwitange mu gahinda n’umubabaro utavugwa. Umubyeyi Bikira Mariya yatubyariye ahantu hatatu

Mu bwiyoroshye no mu kumvira ugushaka kw’Imana, Bikira Mariya yemeye ko umutima we uba ubushyinguro bw’umukiro wa bene muntu. Igihe malayika Gaburiyeli amubwiye ko azabyara umwana w’Imana yaravuze ati: “ Ndi umuja wa Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze” (Luk 1, 38). Aya magambo agaragaza ko Bikira Mariya yitanze wese agirira inyoko muntu kandi yemera ko imagambi y’Imana imwuzurizwamo.

Ubuzima bwose bwa Bikira Mariya bwaranzwe no kwitanga no guhara byose agambiriye kumvira Imana.  Mugutura umwana we w’ikinege, yarituye ubwe maze umutima we uhishurirwa ibizawubabaza: “Nawe kandi inkota izakwahuranya umutima. Bityo ibitekerezo biri mu mitima ya benshi bigaragare” (Lk 2, 35). Bikira Mariya yabikaga byose mu mutima we. Bivuze ko umutima we yawuturanye n’umwana we mu Ngoro y’Uhoraho. Burya agaciro k’ituro gashingira ku mutima uritanze. Ababyeyi ba Yezu bujuje inshingano zabo zo kuzuza amategeko y’Imana. N’ubwo Bikira Mariya yakoze ibyateganywaga n’itegeko, yatanze ibye byose mugutanga umwana we w’ikinege. Ibyifuzo by’umutima we, ubwitange n’ukwera bye birenze kure igikorwa cyo kubahiriza itegeko rya Musa. Bikira Mariya yemeye gutura umwana we ho igitambo gikiza inyoko muntu. Mutagatifu Berinarido atwibutsa agaciro k’ituro rya Bikira Mariya muri aya magambo: “ Tura umwana wawe Bikira Mariya mutagatifu, tura Nyagasani imbuto y’ubura bwawe, tura ituro rinogeye Imana ugirira ugucungurwa kwacu”. Bikira Mariya atwigisha kwitanga tugirira abandi, guhara amagara yacu, imishinga yacu, inyungu zacu bwite tugirira abandi. Ituro dutura Imana rigaragaza urukundo, ubwitange n’ukwemera kwacu.

Kugira ngo Yezu akomeze gukiza isi ni ngombwa twigire ku mubyeyi we uburyo bwo kunyura Imana, twemerako imigambi yacu bwite iburizwamo kugira ngo umugambi wo gucungura abantu uganze hose. Duhamagariwe kwakira umubyeyi Bikira Mariya mu mitima yacu, kwakira neza inama atugira, kumwumvira igihe cyose atuburira, adusaba guhinduka no kwihana. Niwe utwigisha gusenga nta buryarya no guharanira gukora iteka ibinyura Imana. Kwakira neza ubutumwa bwa Bikira Mariya bizadushoboza kumenya neza ugushaka kw’Imana mu buzima bwacu.

Bikira Mariya yatuye umutima we mutagatifu, yemerako uzuzurizwamo ubuhanuzi bw’umusaza Simewoni: “nawe inkota izakwahuranya umutima”. Iyi nkota ishushanya ishavu, agahinda, n’umubabaro umubyeyi Bikira Mariya yagiriye mu nzira y’ububabare bwa Yezu cyane cyane munsi y’umusaraba igihe batikuraga icumu mu mutima w’uwo yabyaye, akamwonsa, akamugokana kandi akamukunda byimazeyo. Umutima wa Bikira Mariya warababaye cyane, igihe abonye umwana we abambwe nk’umugome kandi nta kibi yigeze akora. Igihe yakiriye umurambo wa Yezu, yababajwe bikomeye n’uko ibyishimo yagize igihe yamuteruraga, amwonsa, amuhunda urukundo bisimbuwe n’agahinda ko guhekurwa no kugirwa inshike.

Munsi y’umusaraba, n’ubwo umutima wa Bikira Mariya warushenguwe n’agahinda ko kubura uwo akunda, yemeye kutubera umubyeyi igehe Yezu avuze ati: “Mwana dore Nyoko nawe Mubyeyi dore umwana wawe”. ububabare bwe n’amarira ye bishushanya ibise byo kubyara abanyabyaha no kubabera ikiramiro. Niyo mpamvu dusenga tugira tuti: “Mutima wa Bikira Mariya wababaye kandi utagira inenge y’icyaha, usabire twe abaguhungiraho”, umutima wa Bikira Mariya ni ububiko bw’iyobera ryo gucungurwa ariko kandi ukaba n’ubuhungiro bw’abanyantegenke n’abanyabyaha.

Papa Yohani Pawulo wa 2, abona amarira ya Bikira Mariya nk’ikimenyetso : ni ikigaragaza ko Umubyeyi wa Kiliziya n’isi yose ahora ari maso. Ubusanzwe Umubyeyi arizwa no kubona abana be bugarijwe n’amakuba ayo ariyo yose.

Bikira Mariya yabwiye abo yabonekeye arira ko ashaka ko bababara ngo bahongerere ibyaha by’abantu. Dore uko Nataliya abivuga « Twatangiye tuvuga ishapule yaterwaga na Alufonsina, tugeze ku iyibukiro rya gatatu, nabonye Bikira Mariya aza. Yigaragaje binyuranye n’uko twari dusanzwe tumumenyereye. Mu maso he hari hahindutse, agaragaza agahinda. Ntabwo nari narigeze mubonana mu maso hababaye. Yari yijimye, amarira ashoka mu maso. » Ibyo byarijije Nataliya n’abandi bamubonye arira.

Nigihe Nataliya amubajije impamvu aje ababaye kandi ari ku munsi mukuru, yamusubije arira ati « ikintera kurira, ni uko nza mbasanga ngo ngire icyo mabwira mukampunga. Mbazanira inkuru nziza ariko ntimuyitaho. Ubutumwa bufite agaciro mbazanira, ntimubwitaho, ntimushaka no kubwakira. Ngerageza kubaburira, ariko ibyaha birimo kurushaho kwiyongera mu isi. Aho kugira ngo abantu bumve ibyo mbabwira kandi ari byo byari gutuma  bagabanya ibyaha,  ntibabyitayeho. »

Bikira Mariya yunzemo avuga ati « Isi irugarijwe, niba ntacyo mukoze mugiye kugwa mu rwobo. Ibyo birambabaza, nkora uko nshoboye kose ngo mutagwa muri urwo rwobo ariko ntimunyumva. Wowe mwana wanjye, gerageza, usengere isi kugira ngo ireke ibyaha, abantu bicuze, baronke imbabazi. Nakwishima nte mu gihe abana banjye batanyitaho kandi ndimo kubaburira ?Nabuzwa n’iki kurira kandi abana banjye barimo kujya mu rwobo ? Naje mbabwira nizeye ko bagaruka mu nzira nziza. Ariko mwebwe abantu, ntimushaka kunyumva, igihe cyose naje mbagana. Mbabajwe cyane n’aho murimo kugana. » 

Mu by’ukuri igitera umubyeyi Bikira Mariya agahinda n’ubwigomeke, kutisubiraho no kunangira umutima kw’abana be nkuko abisobanura agira ati « Mwana wanjye, nafunguye umuryango ariko abantu ntibashaka kwinjira. »Ibyo yabisubiyemo inshuro eshatu atihuta agira ngo yumvishe Alufonsina ingaruka zo kunangira umutima kw’abantu muri rusange. Yongeraho ngo « Nabonye isi irimo kugana habi,naje kubaburira ariko mwanze ko mbafasha. Nicyo cyanzanye,ariko abantu ntibabyitaho bigira mu mpaka, ahubwo bakankwena ! »

Ababonekewe ntibabonye gusa ishavu n’amarira bya Bikira Mariya, ahubwo beretswe n’ibindi bintu biteye ubwoba. Mu gihe cy’ibonekerwa, Nataliya avuga ko yajyanywe ahandi hantu hari urwobo rurerure cyane, umuntu adaheza, ruteye ubwoba kandi rurangaye. Ngo rwamuteye ubwoba cyane. Ngo akitegereza icyo cyobo, yabonye imbaga y’abantu biruka batazi iyo bagana, bagiye kukigwamo.

Taliki ya 15 kanama Bikira Mariya n’ikiniga cyinshi yaravuza ati « Ndimo kurira kubera ko muri mu bihe bitoroshye ku buryo iyo mbareba binanira kwifata, nkarira. » Twe abakira ubutumwa bw’umubyeyi wacu Bikira Mariya birakwiye ko twihatira guhinduka no kwicuza kugira ngo tumubere indabo nziza zihumurira bose na hose. Twivugururemo ubukristu nyabwo maze imitima yacu ibe ububiko bw’iyobera ry’umukiro dukurikije urugero rwa Bikira Mariya umunyamibabaro, we utwigisha gukora ugashaka kw’Imana no kwakira imibabaro duhura nayo kandi tukihatira kuyisanisha ni ya Yezu. Aho nibwo tuzahoza Bikira Mariya tukanamuhanagura amarira aterwa n’ubwigomeke bw’isi igenda irushaho kwitandukanya n’Imana.

 

Padiri Jean Pierre GATETE,SAC

 

 

 

 

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.