Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Kane14 Nzeri 2023 Icyumweru cya 23 Gisanzwe
Umunsi mukuru w’ikuzwa ry’Umusaraba mutagatifu
Abatagatifu twizihiza: Albert de Jérusalem, Corneille, Crescent, Materne
Isomo rya Mbere
Isomo ryo mu gitabo cy’Ibarura (Ibar 21,4b-9)
Icyo gihe Abayisraheli bari mu rugendo mu butayu, imbaga iza gucikira intege mu nzira, itangira kugaya Imana na Musa ivuga iti «Mwadukuriye iki mu Misiri? Mwagira ngo tugwe muri ubu butayu butagira amazi ntibubemo n’umugati! Twarambiwe guhora turya iriya ngirwamugati.» Uhoraho aterereza Abayisraheli inzoka zifite ubumara butwika, zirabarya bapfamo abantu benshi cyane. lmbaga iza isanga Musa, iramubwira iti «Twakoze icyaha igihe twakugayaga wowe n’Uhoraho. None twingingire Uhoraho adukize ziriya nzoka!» Musa asabira imbabazi umuryango maze Uhoraho aramubwira ati «Curisha inzoka isa n’izo zabateye, uyimanike ku giti. Uwo zizajya zirya akayireba azajya akira.» Musa acurisha inzoka y’umuringa, ayimanika ku giti. Iyo rero inzoka yaryaga umuntu maze akareba iyo y’umuringa, yahitaga akira.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
Zaburi ya 77(78),3-4ac, 34-35, 36-37, 38ab.39
Nyagasani, ku bw’Umusaraba wawe, udusubize ubuzima.
Ibyo twabwiwe, kandi tumenyereye, ibyo ba data batugejejeho, natwe ntituzabihisha abana bacu, ibyo bazakurizaho gusingiza Uhoraho, Iyo yabiraragamo, ni bwo bayishakashakaga, bakisubiraho, bakayigarukira!
Ubwo bakibuka ko Imana ari yo rutare begamiye, ko Isumbabyose ari yo ibarengera! Cyakora ntibayibwizaga ukuri, yari amagambo yo ku rurimi gusa; umutima wabo wari uyiri kure, n’Isezerano ryayo bataryizeye.
Nyamara yo, Nyir’ibambe, aho kubarimbura, ikabababarira; Yibuka ko ari abantu gusa, barimo umwuka ushira vuba, ntugaruke.
Isomo rya Kabiri
Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyafilipi(Fil 2,6-11)
Bavandimwe, Kristu Yezu n’ubwo we yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo. Ahubwo yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu. Nuko aho amariye kwishushanya n’abantu, yicisha bugufi kurushaho, yemera kumvira ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba. Ni cyo cyatumye Imana imukuza, imuha Izina risumbye ayandi yose, kugira ngo nibamara kumva izina rya Yezu, bose bamupfukamire, mu ijuru, ku isi n’ikuzimu, kandi indimi zose zamamaze ko Yezu Kristu ari We Nyagasani, biheshe lmana Se ikuzo.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
Ivangili
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Yohani Intumwa Mutagatifu (Yh 3,13-17)
Muri icyo gihe, Yezu abwira Nikodemu ati «Nta wigeze azamuka ajya mu ijuru, uretse Umwana w’umuntu wamanutse aturutse mu ijuru. Mbese nk’uko Musa yamanitse inzoka mu butayu, ni ko n’Umwana w’umuntu azagomba kumanikwa, kugira ngo umwemera wese agire ubugingo bw’iteka.» Koko Imana yakunze isi cyane, bigeza aho itanga Umwana wayo w’ikinege, igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bw’iteka. Icyakora, Imana ntiyohereje Umwana wayo ku isi ngo ayicire urubanza, ahubwo yagira ngo akize isi.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
Amasomo matagatifu kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye kuri uyu munsi mukuru w’ikuzwa ry’umusaraba aragaruka ku mateka y’ugucungurwa kwa muntu.
Mu isomo rya mbere twumvise uburyo abayisraheli bacitse integer maze bagatangira kugaya Imana na Musa bigometse kuri yo, bitototmbera Musa umugaragu wayo maze bikururira ibyago n’ingorane. Imana nk’umubyeyi irahana ariko kandi nk’Imana ihorana impuhwe n’imbabazi ntiduhana ngo bishyire kera.
Niyo mpamvu imbaga yasanze Musa ikamubwira iti “twakoze icyaha igihe twakugayagawowe n’uhoraho none twingingire uhoraho adukize ziriya nzoka” Musa abasabira imbabazi maze Imana irabakiza.
Iri somo ridufasha kubona ikimenyeto cy’ umusaraba mu isezerano rya kera ku buryo bw’ inshamarenga. Nkuko inzoka y’umuringa yamanitswe ku giti ninako umwana w’Imana azererezwa ku giti. Ntabwo ari igiti cyangwa inzoka y’umuringa byakijije abayisraheli ahubwo n’Imana yabyifashishije itanga umukiro.
Abantu bamaze gucumura basabye imbabazi bivuze ko inzoka z’ubumara zakomeje kubarya ariko uwarangamiranaga ukwemera Imana inzoka y’umuringa ntiyapfaga yarakiraga byumvikana ko abo zariye ntibayirebe bapfuye bahinyuza Imana n’umugaragu wayo.
Nkuko rero igiti n’inzoka y’umuringa byabaye ibikoresho Imana yatangiyemo imbabazi n’impuhwe igiti cy’umusaraba n’uwakibambweho byatanze umukiro n’imbabazi. Ntabwo ari igiti gitanga imbabazi ahubwo ni uwakibambweho.natwe rero iyo turangamiranye ukwemera umusaraba wa kristu turakira, kuko icyaha kiba kitagifite ubumarabwica ariko iyo tutarangamiye uwatsinze icyaha n’urupfu twicwa n’ibyaha byacu kandi tukagendera mu mwijima.
Aho icyaha cyatsindiye muntu ( ku giti) niho na Yezu yagitsindiye maze abamwemera bose abaha ubugingo bw’iteka nk’uko twabyumvise mu ivanjiri. Imana yagaragaje urukundo rwayo muri Yezu kristu umwana wayo w’ikinege. Twe abamwizeye ntituzacibwa kuko twarazwe twagiriwe ineza n’ubuntu bugeretse ku bundi. Yezu wadukirishije igiti cy’umusaraba naharirwe ikuzo , ububasha n’ibisingizo ubu n’iteka ryose. Umubyeyi Bikira Mariya twarazwe munsi y’umusaraba natubere ubuhungiro n’ikiramiro ahore iteka adusabira ku mwana we, Jambo wigize umuntu kugirango adukize.
Padiri Jean Pierre GATETE,SAC