Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Mbere 11 Nzeri 2023 Icyumweru cya 23 Gisanzwe
Mu isomo rya mbere Pawulo intumwa aratwibutsa ko Kristu ari muri twe, kandi akaba ariwe uzaduhesha ikuzo twizeye, dusabwe kumwamamaza mu mvugo no mu ngiro tukaburira abantu bose, dufite inyota n’ishyaka ryo kubamenyesha Yezu twamenye, we utanga ubutungane. Ikiduha kugera ku butungane ni ijambo rye, igihe turyakiranye ukwemera, ni amasakramentu twakiriramo umukiro, ni ibikorwa byiza dukora. Kimwe na Pawulo twiyemeze kwamamaza Kristu dukoreshsje imbaraga zose adutera, duharanire guhumuriza abandi , kubakomeza mu kwemera, urukundo no gusakaza amahoro. Twigire kuri Pawulo mutagatifu guhangayikishwa n’umukiro w’abantu bose kandi duharanire kubafasha gukura mu kwemera no mu rukundo, twishimire intambwe nziza bagezeho, tubabazwe nuko badahinduka
Mu ivanjiri Yezu arakiza umuntu kw’isabato kuko aha agaciro ikiremwa muntu, ubutumwa bwa Yezu ni uko ikintu cyose giha muntu agaciro kigomba kuza mbere y’umugenzo n’amategeko, Yezu aratwibutsa ko iminsi yose ari iyi Mana. Nt gihe cyiza cyo gukora neza nkuko nta n’igihe cyibi cyo gukora nabi. Iminsi yose ni iy’Imana kandi tuyikoremo ibyiza.
Yezu aratwibutsa ko urukundo rwo gutabara no gutanga ubuzima rurenze kure imigenzo ndetse nibyo abantu bakora nk’itegeko ariko babifitemo urukundo.
Dusabe nyagasani ingabire yo kugira ishyaka ryo kwamamaza inkuru nziza no gukora ibyiza tutiganda, Umubyeyi Bikra Mariya udusabire.
Padiri Jean Pierre GATETE SAC