top

Sanctuaire de Notre-Dame de Kibeho

Amasomo Matagatifu Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Kane 07 Nzeri 2023 Icyumweru cya 22 Gisanzwe

Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Kane 07 Nzeri 2023 Icyumweru cya 22 Gisanzwe

Abatagatifu twizihiza: Reine, Carissime, Eustache, Vivant
Isomo rya Mbere
Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakolosi(Kol 1, 9-14)
    Bavandimwe, kuva aho twumviye iby’imibereho yanyu muri Kristu, ntiduhwema kwambaza tubasabira ku Mana, kugira ngo mugire ubumenyi bushyitse bw’icyo ishaka, muhore murangwa n’umutima wuzuye ubuhanga n’ubushishozi ku bwa Roho Mutagatifu. 10Nguko uko muzizihiza Nyagasani mu mibereho yanyu imunyuze muri byose, munakore ibyiza byinshi kandi mugende murushaho kumenya Imana. 11Bityo muzakomezwa n’imbaraga zayo zitagereranywa, mubashe kuba indacogora no kwihangana muri byose. 12Nimunezerwe kandi mushimire Imana Data, watumye mugira umugabane ku murage w’abatagatifujwe bari mu mucyo. 13Koko rero yatugobotoye ku ngoyi y’umwijima, atujyana mu Ngoma y’Umwana we akunda byimazeyo, 14ari na We dukesha gucungurwa no kubabarirwa ibyaha.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
    ZABURI
    Zaburi ya 98(97), 2-3ab, 3cd-4, 5-6.
    Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe.
    Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe, atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga. Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe, agirira inzu ya Israheli.
Imipaka yose y’isi, yabonye ugutsinda kw’Imana yacu. Nimusingize Uhoraho ku isi hose, nimuvuze impundu kandi muririmbe.
Nimucurangire Uhoraho ku nanga, ku nanga no mu majwi y’indirimbo; mu karumbeti no mu ijwi ry’impanda, nimusingize Umwami, Uhoraho.
    Isomo rya Kabiri
    Ivangili
Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka(Lk 5, 1-11).
    1Umunsi umwe, abantu benshi bamuniganagaho bashaka kumva ijambo ry’Imana; naho we akaba ahagaze ku nkombe y’ikiyaga cya Genezareti. 2Nuko abona amato abiri ku nkombe y’ikiyaga ; abarobyi bari bayavuyemo boza inshundura zabo. 3Ajya mu bwato bwari ubwa Simoni, amusaba kubutsura gato. Nuko aricara, maze yigisha abantu ari mu bwato. 4Amaze kwigisha abwira Simoni ati « Erekeza ubwato mu mazi magari, murohe inshundura zanyu murobe. » 5Simoni aramusubiza ati «Mwigisha, twagotse ijoro ryose ntitwagira icyo dufata, ariko ubwo ubivuze ngiye kuroha inshundura. » 6Baraziroha maze bafata amafi menshi cyane, inshundura zabo zenda gucika. 7Barembuza bagenzi babo bari mu bundi bwato ngo babafashe. Baraza buzuza amato yombi, bigeza aho yenda kurohama. 8Simoni Petero abibonye, apfukama imbere ya Yezu avuga ati « Igirayo Nyagasani, kuko ndi umunyabyaha!» 9Koko ubwoba bwari bwamutashye we na bagenzi be, babonye ayo mafi yose bari bamaze kuroba. 10Barimo Yakobo na Yohani bene Zebedeyi, bagenzi ba Simoni. Nuko Yezu abwira Simoni ati « Witinya, kuva ubu uzajya uroba abantu.» 11Nuko bagarura amato yabo ku nkombe, basiga aho byose baramukurikira.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Amasomo matagatifu kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye aratwibutsa ko twacunguwe kandi tukababarirwa ibyaha byacu Imana tubikesha Yezu kristu umwana wayo kandi akaba ariwe tugomba kumvira Pawulo intumwa aradusabira kugira ubumenyi bushyitse bw’icyo Imana ishaka no guhora turangwa n’umutima wuzuye ubuhanga n’ubushishozi kubwa roho mutagatifu. Intego yacu nk’abakristu igomba kuba iyo kurushaho kumenya Imana no kuba abahanga mu gukora ibyiza. Twagobotowe ku ngoyi y’umwijima n’icyaha tubikesha Ubuntu bw’Imana niyo mpamvu imibereho yacu igomba kurangwamo umucyo n’urumuri ubuzima bwacu nk’abakristu bushingira k’ubudacogora n’ukwihangana.

Mu ivanjiri Simoni amaze kugoka ijoro ryose ntacyo aronse yumviye Yezu kandi yemera ko ashobora byose, ubundi asanzwe aziko uburobyi bukorwa n’ijoro ariko kubera ko ari Yezu ubivuze yiyemeza kubikora, uko turushaho gusanga Yezu niko tugenda tubona ko turi abanyabyaha , ndetse tukumvako tudakwiye guhinguka mu maso ye ariko araduhumuriza akadukiza, akadushinga imirimo azineza intege nke zacu n’ibyaha byacu,ntadutora ngo adutume kuko turi intungane n’abatagatifu ahubwo ashaka ko tubazo.

Araduhumuriza akatumara ubwoba, akaduha ubutumwa buduha kugira uruhare k’umukiro w’abantu. Natwe twiyemeze gusiga byose kugirango tubashe kumukurikira no kumukurikiza.

Dusabe Nyagasani ingabire y’ubumenyi n’ubushobozi byo kumenya ugushaka kwayo, umubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo nadutoze kumvira Imana no kuyibera abagaragu b’indahinyuka. Mwamikazi wa Kibeho udusabire.  Amena

 

Padiri Jean Pierre GATETE,SAC

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.