top

Sanctuaire de Notre-Dame de Kibeho

Amasomo Matagatifu Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatatu 06 Nzeri 2023 Icyumweru cya 22 Gisanzwe

Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatatu 06 Nzeri 2023 Icyumweru cya 22 Gisanzwe

Abatagatifu twizihiza:Onésiphore, Augustin, Sanctien na Beata

Isomo rya Mbere

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakolosi(Kol 1, 1-8)

1Jyewe Pawulo, intumwa ya Yezu Kristu uko Imana yabishatse, n’umuvandimwe wacu Timote, 2ku batagatifujwe b’i Kolosi, kuri mwebwe bavandimwe b’indahemuka muri Kristu : tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Umubyeyi wacu. 3Turashimira Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, kandi tukanabasabira ubudahwema, 4kuva aho twumviye ukwemera mufitiye Yezu Kristu, n’urukundo mugirira abatagatifujwe bose, 5mubitewe no kwizera ibyiza bibagenewe mu ijuru. Ayo mizero mwayamenyeshejwe n’ijambo ry’ukuri, ari yo Nkuru Nziza yageze iwanyu. 6Nk’uko irumbuka kandi igakwira ku isi yose, no muri mwe ni ko bimeze, kuva aho mwumviye kandi mukamenya by’ukuri ingabire y’Imana. 7Mugenzi wacu Epafurasi dufatanyije umurimo, ni we wayibigishije. 8Uwo mugaragu w’indahemuka wa Yezu Kristu ubakorera mu kigwi cyacu, yanatumenyesheje urukundo mwasenderejwe na Roho Mutagatifu.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI

Zaburi ya 52 (51), 10, 11

Inyik Nyagasani, mpora nizigiye ubuntu bwawe.

Naho jyewe, ak’umuzeti watohagiriye mu Ngoro y’Imana, mpora nizigiye ubuntu bwayo!

Iteka ryose nzahora ngushimira ibyo wakoze! Niringiye izina ryawe kuko ryuje ineza, nzaryamamariza imbere y’abayoboke bawe.

Isomo rya Kabiri

Ivangili

Amagambo yo mu lvanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka(Lk 4, 38-44)

Muri icyo gihe, 38Yezu ava mu isengero ajya mu rugo rwa Simoni. Ubwo rero nyirabukwe wa Simoni yari yahinduwe ahinda umuriro mwinshi, baramumwingira ngo arebe uko amugira. 39Amwunama hejuru, ategeka umuriro kumuvamo maze koko urazima. Ako kanya arabyuka, arabazimanira. 40Izuba rimaze kurenga, abari bafite abarwayi bafashwe n’indwara z’amoko yose barabamuzanira; we abaramburiraho ibiganza, arabakiza. 41Roho mbi na zo zavaga mu bantu benshi zisakabaka ziti « Uri Umwana w’Imana ! » Nyamara akazicyaha, azibuza kuvuga kuko zari zizi ko ari we Kristu. 42Ngo bucye, arasohoka ajya ahantu hiherereye. Abantu baramushaka, baramwinginga ngo yoye kubasiga. 43Ariko arababwira ati « No mu yindi migi ngomba kuhamamaza Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana, kuko ari cyo natumwe.» 44Nuko ajya kwigisha mu masengero yo muri Yudeya.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Mu isomo rya mbere Pawulo intumwa arifuriza abakristu b’ikolosi ineza n’amahoro bituruka ku Mana, kandi arashimira Imana kubera ukwemera kwabo no kukuba barakiriye neza intumwa ye Epafurasi. Natwe dukwiye kwigira kuri aba bakristu b’ikolosi duharanira kuyoborwa na Kristu, tumenye by’ukuri ingabire y’Imana. Uyu munsi twisuzume turebe niba haricyo twunguka mu kwemera kwacu kubera ijambo ry’Imana twigishwa kandi tukakira buri munsi,twemerere roho mutagatifu adusenderezemo urukundo, ukwemera n’urukundo dufitiye Yezu bitume abantu batubona bakurizaho gusingiza no gushimira Imana.

Ububasha bwa Yezu burakiza. Adukiza ibyatubuza kumukorera byose, ikiganza cye gikiza indwara z’amoko yose. Yezu acecekesha roho mbi kuko adashaka ko amenywa nazo ahubwo ashaka ko amenywa nabo yaziye gukiza no gucungura. Twe twagiriwe Ubuntu na Yezu adukiza icyibi n’icyaha duharanire iteka kumenya ko ari kristu, umukiza w’abantu n’umwana w’Imana.

Dushakashake Yezu, tumwingingire kugendera hamwe nawe aho kumwihererana tumugeze no ku bandi, tubabwire inkuru nziza y’umukiro yatuzaniye. Twemere Yezu atwigishe mw’ijambo rye ritanga ubuzima, adukize kandi atugire abe.

Dusabe Nyagasani adukomezemo amizero, inkuru nziza ihabwe umwanya uyikwiye mu buzima bwacu. Umubyeyi Bikira mariya adusabire tubashe kumenya Yezu no ku mumenyesha abandi kumukurikira no kumukurikiza muri byose adusaba. Amena.

Padiri Jean Pierre GATETE,SAC

 

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.