Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Kabiri 19 Nzeri 2023 Icyumweru cya 24 Gisanzwe
Abatagatifu twizihiza: Robert Bellarmin, Renaud Isomo rya Mbere Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Timote(1 Tim 3, 1-13) Nkoramutima yanjye, dore ijambo rigomba kwizerwa : ni uko umuntu wumva ashaka kuba umwepiskopi, aba yifuje gushingwa umurimo mwiza cyane. Ariko rero, umwepiskopi agomba kuba ari umuntu w’inyangamugayo, washyingiwe rimwe risa, ntagire inda nini, agacisha make, akagira ubupfura, akamenya kwakira neza abamugana kandi akaba ashoboye ibyo kwigisha, ntabe umunywi cyangwa umunyarnahane, ahubwo agahorana ineza, akazira gushotorana kandi ntabe
Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatandatu 16 Nzeri 2023 Icyumweru cya 23 Gisanzwe
Abatagatifu twizihiza:Corneille et Cyprien, Principe, Sara, Thérence Isomo rya Mbere Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Timote(1 Tim 1, 15-17) Nkoramutima yanjye, dore ijambo rigomba kwizerwa, kandi rikwiye kwakiranwa ubwuzu na bose : ni uko Kristu Yezu yaje ku isi kugira ngo akize abanyabyaha, muri bo jye nkaba uwa mbere. Kandi kuba naragiriwe imbabazi, ni ukugira ngo Kristu Yezu ahere kuri jye maze yerekane ubuntu bwe bwose, bityo angire urugero rw’abagomba kuzamwemera bose bizeye ubugingo bw’iteka. Umwami w’ibihe byose, ari na We
Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatanu15 Nzeri 2023 Icyumweru cya 23 Gisanzwe
Bikira Mariya Umubyeyi wababaye Abatagatifu twizihiza: Joseph le Jeune, Nicodème, Albin Isomo rya Mbere Isomo ryo mu Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi(Heb 5, 7-9) Bavandimwe, 7mu gihe cy’imibereho ye yo ku isi, Kristu ni we wasengaga atakamba mu miborogo n’amarira, abitura Uwashoboraga kumurokora urupfu, maze arumvirwa kuko yagororokeye Imana. 8Nubwo yari Mwana bwose, ibyo yababaye byamwigishije kumvira; 9maze aho amariye kuba intagereranywa, abamwumvira bose abaviramo isoko y’ubucungurwe bw’iteka. Iryo ni Ijambo ry’Imana. ZABURI Zaburi ya 31(30), 2-3a, 3bc-4, 5-6,15-16, 20 Mana yanjye, unkize ugiriye impuhwe zawe. Uhoraho, ni wowe buhungiro bwanjye,
Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Kane14 Nzeri 2023 Icyumweru cya 23 Gisanzwe
Umunsi mukuru w’ikuzwa ry’Umusaraba mutagatifu Abatagatifu twizihiza: Albert de Jérusalem, Corneille, Crescent, Materne Isomo rya Mbere Isomo ryo mu gitabo cy’Ibarura (Ibar 21,4b-9) Icyo gihe Abayisraheli bari mu rugendo mu butayu, imbaga iza gucikira intege mu nzira, itangira kugaya Imana na Musa ivuga iti «Mwadukuriye iki mu Misiri? Mwagira ngo tugwe muri ubu butayu butagira amazi ntibubemo n’umugati! Twarambiwe guhora turya iriya ngirwamugati.» Uhoraho aterereza Abayisraheli inzoka zifite ubumara butwika, zirabarya bapfamo abantu benshi cyane. lmbaga iza isanga Musa, iramubwira iti «Twakoze icyaha igihe
Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Kabiri,12 Nzeri 2023, Icyumweru cya 23 Gisanzwe.
Amasomo y' Igitambo cya Misa cyo ku wa Kabiri,12 Nzeri 2023, Icyumweru cya 23 Gisanzwe. Isomo rya Mbere Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakolosi(Kol 2, 6-15) Bavandimwe, 6nimukomeze mujye mbere muri Kristu Yezu mbese nk’uko mwamubwiwe; 7mushore imizi muri We kandi mube ari We mwishingikirizaho, mukomejwe n’ukwemera babatoje, mushimira Imana ubudahwema. 8Muramenye ntihazagire ubashukisha bene za nyigisho z’ubuhendanyi bita ubuhanga bwahebuje, zihuje n’ibitekerezo by’ubuyobe bw’abantu, zigashingira ku by’isi, ariko ziyuranye na Kristu. 9Koko rero ni We ubusendere bwose bwa kamere-Mana
Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Mbere 11 Nzeri 2023 Icyumweru cya 23 Gisanzwe
Abatagatifu twizihiza: Théodora, Élie, Emilien, Marcel Isomo rya Mbere Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakolosi(Kol 1,24-29; 2, 1-3) Bavandimwe, ubu rero nshimishijwe n’uko mbabara ari mwe ngirira, maze ibyari bibuze ku mibabaro ya Kristu, nkabyuzuriza mu mubiri wanjye, mbigirira umubiri we, ari wo Kiliziya. Koko rero, nabaye umugaragu wa Kiliziya, biturutse ku murimo Imana yanshinze muri mwe: ni uwo kubagezaho byuzuye ijambo ry’Imana, mbamenyesha ibanga ryari ryarahishwekuva kera kose no mu bisekuruza byose, none
Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatandatu 09 Nzeri 2023 Icyumweru cya 22 Gisanzwe
Abatagatifu twizihiza: Pierre Claver, Séverien Isomo rya Mbere Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakolosi(Kol 1,21-23) Bavandimwe, namwe ubwanyu, kera mwari mwaraciye ukubiri n’Imana, mwari n’abanzi bayo kubera ibitekerezo n’ibikorwa byanyu bibi, none ubu ngubu yabahaye kwigorora na Yo, mubikesha Umwana wayo watanze umubiri we akabapfira, kugira ngo mube abatagatifu, nta mwanda kandi nta makemwa, imbere yayo. Cyakora mukomere mu kwemera, ntimugahungabane, ngo muteshuke ku mizero mwasezeranyijwe n’Inkuru Nziza mwumvise, ari yo yamamarijwe ikiremwa cyose kiri mu nsi y’ijuru,
Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatanu 08 Nzeri 2023 IVUKA RYA BIKIRA MARIYA
Abatagatifu twizihiza: Adrien, Pierre Claver Isomo rya Mbere Igitabo cy'Umuhanuzi Mika (Mik 5,1-4a) Uhoraho avuze atya : Wowe Betelehemu Efurata, uri mutoya cyane mu miryango ya Yuda, ariko iwawe nzahavana ugomba gutegeka Israheli ; inkomoko ye ni iyo hambere, mu bihe bya kera cyane. Ni cyo gituma Uhoraho azabatererana kugeza igihe ugomba kubyara azabyarira, maze udusigisigi tw’abavandimwe be dusange Abayisraheli. We rero azemarara, aragire ubushyo bwe, abikesheje ububasha bw’Uhoraho n’ubuhangange bw’izina ry’Imana ye. Icyo gihe bazashinga imizi kuko azakomera,
Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Kane 07 Nzeri 2023 Icyumweru cya 22 Gisanzwe
Abatagatifu twizihiza: Reine, Carissime, Eustache, Vivant Isomo rya Mbere Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakolosi(Kol 1, 9-14) Bavandimwe, kuva aho twumviye iby’imibereho yanyu muri Kristu, ntiduhwema kwambaza tubasabira ku Mana, kugira ngo mugire ubumenyi bushyitse bw’icyo ishaka, muhore murangwa n’umutima wuzuye ubuhanga n’ubushishozi ku bwa Roho Mutagatifu. 10Nguko uko muzizihiza Nyagasani mu mibereho yanyu imunyuze muri byose, munakore ibyiza byinshi kandi mugende murushaho kumenya Imana. 11Bityo muzakomezwa n’imbaraga zayo zitagereranywa, mubashe kuba indacogora no kwihangana muri byose. 12Nimunezerwe
Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatatu 06 Nzeri 2023 Icyumweru cya 22 Gisanzwe
Abatagatifu twizihiza:Onésiphore, Augustin, Sanctien na Beata Isomo rya Mbere Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakolosi(Kol 1, 1-8) 1Jyewe Pawulo, intumwa ya Yezu Kristu uko Imana yabishatse, n’umuvandimwe wacu Timote, 2ku batagatifujwe b’i Kolosi, kuri mwebwe bavandimwe b’indahemuka muri Kristu : tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Umubyeyi wacu. 3Turashimira Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, kandi tukanabasabira ubudahwema, 4kuva aho twumviye ukwemera mufitiye Yezu Kristu, n’urukundo mugirira abatagatifujwe bose, 5mubitewe no kwizera ibyiza bibagenewe mu ijuru. Ayo mizero mwayamenyeshejwe n’ijambo ry’ukuri,