Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Mbere 28 Kanama 2023, Icyumweru cya 21 Gisanzwe
Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Mbere 28 Kanama 2023
Icyumweru cya 21 Gisanzwe
Abatagatifu twizihiza: Augustin, Alexandre, Ezéchias
Isomo rya Mbere
Intangiro y’ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyatesaloniki (1Tes 1, 1-5.8b-10)
1Jyewe Pawulo, na Silivani na Timote, kuri Kiliziya y’Abanyatesaloniki, yibumbiye ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu: tubifurije ineza n’amahoro. 2Iyo tubibutse mu masengesho yacu, ntiduhwema gushimira Imana kubera mwebwe mwese. 3Duhora twibuka ibikorwa byiza n’ukwemera kwanyu, n’imiruho muterwa n’urukundo rwanyu, n’ukuntu mwiringiye Umwami wacu Yezu Kristu mudatezuka, imbere y’Imana Umubyeyi wacu. 4Bavandimwe, nkoramutima z’lmana, tuzi neza ko muri mu bo yatoye. 5Koko rero, Inkuru Nziza tubamenyesha nta bwo yabagejejweho mu magambo gusa, ahubwo twayamamaje dushize amanga, twishingikirije ububasha butyaye bwa Roho Mutagatifu. Muzi neza ukuntu twabagenjereje tugamije kubagirira akamaro. 8blnkuru y’ukuntu mwemeye Imana yamamaye hose, ku buryo nta cyo twakwirirwa tubivugaho. 9Bose kandi bavuga uko twakiriwe iwanyu, n’ukuntu mwayobotse Imana mugata ibigirwamana, kugira ngo mukorere Imana nzima kandi nyakuri, 10kandi mutegereze Umwana wayo Yezu yazuye mu bapfuye, We uzaza ava mu ijuru ngo adukize uburakari bugiye kuza.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
Zaburi ya 149, 1-2, 3-4, 5-6a.9b
Inyik Uhoraho ashimishwa n’umuryango we.
Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya, Mumusingirize mu ikoraniro ry’abayoboke be. Israheli niyishimire Uwayiremye, abahungu b’i Siyoni bahimbazwe n’ibirori bakorera umwami wabo.
Nibasingize izina rye bahamiriza, bamuvugirize ingoma n’inanga. Kuko Uhoraho ashimishwa n’umuryango we, ab’intamenyekana akabahaza umukiro.
Abayoboke be nibahimbazwe no kumukuza, ndetse bavugirize impundu no ku mariri yabo; bakore mu gahogo barata Imana. Ngiryo ishema ry’abayoboke b’Imana!
Ivangili
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Matayo (Mt 23,13-22)
Muri icyo gihe, Yezu aravuga ati “Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mutesha abantu irembo ry’Ingoma y’ijuru! Ubwanyu ntimwinjira, maze n’ababishaka ntimureke binjira. Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mubungera mu nyanja no mu bihugu kugira ngo mugire uwo muhindura, kandi mwamubona mukamugira uwo kujugunywa mu nyenga y’umuriro, bitambutse ibyanyu incuro ebyiri! Nimwiyimbire, bayobozi muhumye, muvuga ngo ‘Iyo umuntu arahije Ingoro y’Imana nta cyo bitwaye, ariko yarahiza zahabu y’Ingoro akaba akomeje.’ Mwa basazi mwe n’impumyi ! Ikiruta ikindi ni ikihe, zahabu cyangwa Ingoro itagatifuza iyo zahabu? Murongera muti ‘Iyo umuntu arahije urutambiro nta cyo bitwaye, ariko yarahiza ituro riri ku rutambiro akaba akomeje.’ Mwa mpumyi mwe! Ikiruta ikindi ni iki, ituro cyangwa urutambiro rutagatifuza ituro? Nuko rero kurahiza urutambiro ni ukurahiza n’ibiruriho byose; kurahiza Ingoro ni ukurahiza n’Uyituyemo. Kurahiza ijuru ni ukurahiza intebe y’Imana n’Uyicayeho.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
Amosomo matagatifu Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye aradushishikariza gukorera Imana nzima kandi nyakuri . Mu Ivanjili Yezu Kristu aramagana inyigisho z’ubuyobe kandi akihanangiriza abigishamategeko n’abafarizayi.
Mutagatifu Pawuro arasingiza Imana mu isengesho rye kandi agashimira abanyatesaloniki abitewe n’ukwemera kwaba gushingiye ku kumva ijambo ry’Imana yigishije iryo jambo ryatumye bakora ibikorwa byiza ryabateye kwiringira Imana ryababibyemo urukundo rwitanga ryatumye bemera Imana barayiyoboka bitandukanya n’ibitariyo ndetse n’ibitari ibyayo maze biyemeza kuyikorera.
Ijambo ry’Imana turyamamaza twishingikirije ububasha bwa Roho mutagatifu kandi tukaryakirana ibyishimo bimuturukaho.
Yezu aramagana kandi akihanangiriza abantu kuyobora abandi mu nzira y’umukiro aragaragariza abafarizayi n’abigishamategeko ubuhumyi n’ubusazi bwabo butuma bayobya abo bari bakwiye kuyobora ku kiza. Aho kugirango babafashe kumenya Imana no gukurikiza neza amategeko yayo,babashyiramo imyumvire yabo ibayobye. Gutsimbarara ku mategeko bakibagirwa ko ashingiye k’urukundo ntacyo bimaze.
Icyo Yezu ashaka , icya muzanye n’ukuyobora abantu ku Mana nzima.
Dusabe Nyagasani aduhe ingabire yo gucengerwa n’ijambo rye, maze duhore tumwizeye, tumukunde kandi tugaragaza mu mvugo no ngiro ko turi abana b’Imana. Umubyeyi Bikira Mariya adufashe kubaho mu budahemuka , duhore twumva kandi twumvira ijambo ry’Imana.
Padiri Jean Pierre GATETE,SAC