top

Sanctuaire de Notre-Dame de Kibeho

Amakuru KURI UYU MUNSI W’IJYANWA MW’IJURU RYA BIKIRA MARIYA DUHINDUKE TUMUSHIMISHE KANDI TWITWARE UKO ABISHAKA.

KURI UYU MUNSI W’IJYANWA MW’IJURU RYA BIKIRA MARIYA DUHINDUKE TUMUSHIMISHE KANDI TWITWARE UKO ABISHAKA.

Mu butumwa bwagarutsweho Nyiricyubahiro Musenyeri Celestin HAKIZIMANA umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro kuri uyu wa 15 Kanama 2023 ku munsi w’ijyanwa mw’ijujuru rya Bikira Mariya yibukije abakristu ko bagomba kunambira Imana yonyine mucunguzi w’isi kandi bagaharanira ko Bikira Mariya aryoherwa no kubona indabo ze zitoshye mbese bakomeye mu kwemera.

Yakomeje agira ati” turi abana b’Imana kuko turi mu Ngoro yayo kuko ibigiye kutwerekwa atari urunturuntu ahubwo ari ukuri kuko tuzabaho mw’ ijuru aho turi mu by’Imana.Aha tweretswe ibimenyetso bibiri umugore wisesuye izuba, ukwezi kuri munsi y’ibirenge bye no ku mutwe atamirije ikamba ry’inyenyeri 12 yaratwite kandi ariho atakishwa n’ibise n’imibabaro icyo n’ikimenyetso cya mbere, ikimenyetio cya Kabiri ni ikiyoka nyamunini kandi gitukura umuriro kikagira imitwe irindwi n’amahembe icumi n’amakamba arindwi kuriyo mitwe uko ari irindwi, ku bwibyo rero ikimenyetso cya mbere ni ubwiza bwa mashira ishusho ya Bikira Mariya wageze mw’ijuru  noneho ikimenyetso cya kabiri ni inenge gusa nta buranga nta nigikundiro namba nta kintu na kimwe kibihuza kuko icyo kiyoka gihagaze imbere y’umugore wari wegereje kubyara kugirango giconcomere umwana akivuka.

 

 

 

Mgr. Celestin Hakizimana ayoboye igitambo cya Misa

Muri make ni inyanga birama nubwo kirekereje byose birateguwe kuko ntacyo kizageraho mu migambi yacyo mibisha kifitemo umuhungu yaravutse maze ajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo kuko agomba kugenga amahanga yose maze umugore ahungira mu Butayu aho Imana yari yaramuteguriye umwanya maze ikiyoka gisigara kimyiza imoso cyabuze intama n’ibyuma ku bw’umugani wa Kinyarwanda ugira uti “Umwanzi agucira akobo Imana nayo igicira akanzu” kandi agati gateretswe n’Imana kadahungabanywa n’umuyaga.

Umunsi wa assomption ushingiye ku munsi mukuru wa Ascension, kristu wabaye muzuka mbere mu bapfuye bose kuko Yezu namara gusenyagura ikitwa ubuhangange, ikitwa ko gikomeye cyose akacyambura ububasha bwose bumubangamiye azegurira ubwami imana se. izuka ryazanywe n’umubiri we ndetse n’abavuye mu mubiri bose bazasubizwa ubugingo biturutse kuri kristu bityo rero dufashe Yezu gutsinda urupfu twe kuba mu batuma isi yorama ahubwo tube mu batuma isi isubizwa ubugingo.

Assomption itwibutsa Bikira Mariya apfa akajyanwa mw’ijuru bityo rero dukwiye gusaba inema yo gupfa neza kugirango natwe tuzarebe ibyiza byo mw’ijuru ndetse no kubaho neza kuko kubaho neza si ukurya neza  cyangwa kwambara neza gusa ahubwo kubaho neza kuvugwa mw’ijambo ry’Imana ni ugukora ugushaka kwayo kuko dufite urugero rwiza arirwo Bikira Mariya kuko abitwereka mu mvugo no mu ngiro bityo rero nitubikurikiza ntakabuza natwe tuzapfa neza nka kristu, ntituzapfe ngo abasigaye bishime ko badukize ahubwo tubarize kuko tuzaba dusize icyuho.

Niyo mpamvu nyuma yuko marayika Gabriel abwiriye Mariya ko agiye gusama inda akabyara umuhungu kandi akazitwa umwana w’Imana, Mariya ntiyiremereje cyangwa ngo yigire igitangaza ahubwo mu kwiyoroshya no kwcisha bugufi kwe yashyize nzira yihuta adatinye imvune z’urugendo kuko Elizabeti yaratuye mu misozi miremire kuko umusozi muri bibiriya ushushanya ahantu kure cyane hitaruye isi n’ibyayo hatagera urusaku mbese hafi y’Imana, uwavuganye na marayika w’Imana ntamanuka ngo ajye ikuzimu ahubwo arazamuka akagana Imana n’ibyayo. Bikira Mariya turamwigiraho uriya mwete, umuhate, umurava ntiyafashe umwanya ngo abanze yitekerezho cyangwa abanze yiyumvishe ko ibigiye kumubaho bimurenze ahubwo yahagurukanye ibakwe ,ubwira n’umwetwe yihuta adaseta ibirege ntakwiganyiriza maze ajya kwishimana na mubyara we no kumufasha imirimo kuko mubyara we yarakuriwe cyane kandi ari mu zabukuru . Muri uru rugendo rwa gikristu nta kindi cyahagurukije Mariya atari urukundo , agiye gufasha , kwitanga urukundo rugamije gushyira Yezu abataramumenya ndetse no gusangiza abandi ibyiza Imana yatugabiye. Bikira mariya niwe wabaye umwogeza butumwa wa mbere niwe washyiriye abandi Yezu bwa mbere kandi yihuta, ibya Mariya byose byari umugisha kuko Elizabeti acyumva indamutso ya Mariya umwana atwite yisimbije munda maze yuzura roho mutagatifu umubwiye icyo agomba kubwira Mariya ati ”wahebuje abagore bose umugisha umwana utwite arasingizwa”

Mu gusoza inyigisho y’umunsi wa asomusiyo N yiricyubahiro Musenyeri Celestin Hakizimana yibukije abakristu ko nabo bakwiye kugira urukundo nkurwa Mariya rutamuhaye amahoro mu gihe cyose atari yakageze kwa mu byara we Elizabeti ngo amufashe mu turimo two mu rugo mbese rwa rukundo rwamubujije amahwemo maze akaguma kwa Elizabeti kugeza igihe abyariye ndetse avuye no ku kiriri kuko yamazeyo amezi atatu. Natwe rero tugumane na Mariya tumwiyambaze kenshi muri rozari ntagatifu dukomeze dusenge kandi duhinduke. Twese abateraniye hano duhore twibaza tuti tubikesha iki kugirango Nyina wa Jambo atugenderere, yaratugendereye hano I Kibeho ese twamwakiriye uko bikwiye, ese ubutumwa bwe twarabwumvise tubugira ubwacu, ese twamwakiriye nka Elizabeti.

 

Mu mafoto uko byari bimeze i Kibeho ku munsi w’ijyanwa mw’ijuru rya Bikira Mariya

                                                                                                                      Abakristu bavuye mu bihugu bitandukanye bari baje kwizihiriza umunsi mukuru i Kibeho

                                                                                                                                         Abasaseridoti bitabiriye umunsi mukuru

 

                                                                                                                                      Abakristu bari benshi

                                                                                                                                       Korali St. Paul niyo yasusurukije abaje i Kibeho

 

 

 

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.