“MUKUNDANE URUKUNDO RWA KIVANDIMWE MUSHYIRE IMBERE ICYAHESHA BURI WESE ICYUBAHIRO” Antoine Cardinal KAMBANDA.
Antoine Cardinal KAMBANDA , Arkiyepiskopi wa Kigali, akaba na Perezida w’inama nkuru y’abepiskopi mu Rwanda , yayoboye igitambo cya missa cyarimo abana bo muri arkidiyoseze ya Kigali bakoze urugendo nyobokamana ku ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho.
Mu butumwa bwe Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yagarutse ku mateka y’ingendo nyobokamana byumwihariko ku bana ko bidatangiye vuba aha no kuva na kera byabagaho ari umuhango umaze igihe aho yagize ati:”Bana urugendo nyobakamana ni igikorwa cy’ukwemera kuva kera. Abayisraeli, umuryango w’Imana, Imana yagiye ihishurira urukundo rwayo ikanabigisha ibyo Imana ikunda nabo bakamenya uburyo bwo kwitura Imana ineza yayo n’urukundo rwayo, igirango nabo bazabigeze ku bandi, kuva kera bagiraga urugendo nyobokamana i Yeruzalemu mu ngoro y’Imana, cyangwa ahandi hari ingoro y’Imana, rimwe mu mwaka cyangwa inshuro zirenze imwe mu mwaka biterwa n’impamvu bakaza gutura igitambo no gusenga Imana”. Ndetse Na Yezu ari umwana Bikiramariya yamujyanye i Yeruzalemu mu rugendo nyobokamana gusenga. Icyo gihe Yezu yarafite imyaka 12 yari mu kigero cyabamwe muri mwe. Twaje rero hano i Kibeho mu ngoro ya Bikira Mariya. Urugendo nyobokamana ni ukuza ahantu Imana yigaragarije abantu kuburyo mu rugendo nyobokamana baba baje guhura n’Imana cyangwa n’abatagatifu b’Imana. Abakristu nubungubu bafata urugendo bakajya muri Israeli, i Yeruzalemu, kuri Sinayi mu butayu bwa Misiri cyangwa Egypt, i Roma ku mva ya Mutagatifu Petero na Paulo n’abandi batagatifu, i Namugongo abahowimana Mutagatifu Karoli Lwanga, Kizito n’abagenzi babo. Mbese urugendonyobokamana rukorwa ahantu Imana yigaragaje cyangwa aho bashobora gusengera nko ku musozi wa Jari.
Kibeho rero aho twaje mu rugendonyobokamana ni ukubera iki? Byatangiye ryari? Bana rero hano i Kibeho, ku 28/11/1981, Bikira Mariya yamanutse mu ijuru aza kudusura ku isi hano i Kibeho yigaragariza abana batatu bigaga hano, Alphonsine Bamureke, Nataliya Mukamazima na Marie Claire Mukangango uyu yitabye Imana ariko abandi bariho, Nataliya we ari hano i Kibeho niho atuye. Bikiramariya kuva kera akiri na hano ku isi nkuko twumvise mu ivanjili mu rukundo rwe rwa kibyeyi yarahagurukaga akajya gusura abavandimwe nk’igikorwa gikomeye cy’urukundo agatera ibyishimo byinshi abavandimwe asuye. Umushyitsi mudaherukana atera ibyishimo byinshi cyane mwumviseko na Yohani Batista mu nda ya nyina ataravuka nawe yarisimbagije mu nda ya nyina yakira umushyitsi Bikiramariya cyane cyane ko yaratwite Yezu nawe utaravuka. Yezu yasuye kwa Zakariya ataravuka. Nkuko yajyaga asura abantu kubera urukundo adukunda akanabashira Yezu ninako yakomeje aho agereye no mu ijuru. I Kibeho siho hambere. Yasuye abantu ku isi i Lourdes mu Bufransa mu 1858, i Fatima muri Portugale mu mwaka w’1917 muri Africa rero natwe aradusura hano i Kibeho.
Gusurwa n’Imana murumvako ari ibyishimo bikomeye kuko uburyo ibyishimo biterwa n’urukundo iyo umuntu umukunda cyane, umubyeyi umuvandimwe, inshuti magara iyo igusuye ni impamvu y’ibyishimo cyane noneho Imana soko y’urukundo ni ibyishimo birenze. Nibyo byishimo by’umwari w’i Siyoni twumvise mu isomo ryambere, Umuhanuzi Sofoniya agira ati, “Rangurura ijwi wishime mwari w’ i Siyoni, Israel hanika uririmbe ishime uhimbarwe mwari w’i Yeruzalemu. Uhoraho Imana yawe akurimo rwagati.” Uhoraho Imana yagusuye. Natwe rero Bikiramariya yaradusuye hano i Kibeho byari ibyishimo bikomeye aratubwira ati munyubakire ingoro hano muzajye muza hano bana bange mbahe umugisha. Bana rero Bikiramariya yaradusuye aratwihishurira ati ndi “Nyina wa Jambo.” Jambo ninde Bana? Ni Yezu Kristu. Natwe rero twaje kumusura hano i Kibeho niyo mpamvu y’ibyishimo iyo tuje hano mu gihe nkiki cy’ibiruhuko.
Bikiramariya iyo adusuye aba atuzaniye n’ubutumwa bw’Imana, Imana yifuzako tuyikorera. Yarutubwiye ati, “Bana bange nimwicuze, nimwicuze nimwicuze kugirango musenge nta buryarya. Muvuge ishapule, Mujye mwizihiza iminsi mikuru yange, Assumption…” Imana ni umubyeyi udukunda ariko abantu barayihemukira kandi ibakunda ishaka kubagirira neza no kubakiza ngo bagire ubuzima bwiza. Isi imeze nabi intambara, kwangana, kwangiza abana, ubujura, ubusinzi, kwangiza ibidukikije bikaduteza Ibiza… Nyiri cyubahiro Antoine Cardinal kambanda yasoje agira abana inama yuko bagomba kwitwara nk’abakristu Imana idusaba gusenga no kuyizera, kuyumvira inama itugira, kugirango idufashe ariko umuntu akanga ejo akagwa mu bibazo. Nimukundane mwekwangana niba mugenzi wawe umukomerekeje umusabe imbabazi akubabarire mwiyunge mukomeze gukundana. Naho ubundi murarwana ace umwenda wawe cyangwa agukomeretse mu maso akwangize usange uteye isoni. Ntukabeshye niyo wakosheje saba imbabazi. Mwirinde ingeso mbi z’ubusambanyi usanga umwana bamuteye inda ubuzima bwe bukangirika mwirinde ibiyobyabwenge n’inzoga zitazangiza ubuzima bwanyu. Ariko nanone iyo umuntu yacumuye nubwo ababaza Imana ntabwo imwanga ahubwo kubera ko imukunda imugirira impuhwe kuko bimugwa nabi. Ariba bakamukubita bakamufunga n’ibindi… ati rero nimwicuze ndababariye ibyaha byanyu. Icyo gihe rero tugasenga ntaburyarya tugasenga twishimye. Nizo nama Paulo Mutagatifu atubwira mu isomo ryakabiri ati, “Urukundo rwanyu ruzire uburyarya”. Bana Bikira Mariya abarinde kandi abahe umugisha.
Amwe mu mafoto yaranze urugendo nyobokamana
Diedonne UFITINEMA