Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Mbere 28 Kanama 2023, Icyumweru cya 21 Gisanzwe
Amasomo y' Igitambo cya Misa cyo ku wa Mbere 28 Kanama 2023 Icyumweru cya 21 Gisanzwe Abatagatifu twizihiza: Augustin, Alexandre, Ezéchias Isomo rya Mbere Intangiro y’ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyatesaloniki (1Tes 1, 1-5.8b-10) 1Jyewe Pawulo, na Silivani na Timote, kuri Kiliziya y’Abanyatesaloniki, yibumbiye ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu: tubifurije ineza n’amahoro. 2Iyo tubibutse mu masengesho yacu, ntiduhwema gushimira Imana kubera mwebwe mwese. 3Duhora twibuka ibikorwa byiza n’ukwemera kwanyu, n’imiruho muterwa n’urukundo rwanyu, n’ukuntu mwiringiye Umwami wacu Yezu Kristu mudatezuka,
KURI UYU MUNSI W’IJYANWA MW’IJURU RYA BIKIRA MARIYA DUHINDUKE TUMUSHIMISHE KANDI TWITWARE UKO ABISHAKA.
Mu butumwa bwagarutsweho Nyiricyubahiro Musenyeri Celestin HAKIZIMANA umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro kuri uyu wa 15 Kanama 2023 ku munsi w’ijyanwa mw’ijujuru rya Bikira Mariya yibukije abakristu ko bagomba kunambira Imana yonyine mucunguzi w’isi kandi bagaharanira ko Bikira Mariya aryoherwa no kubona indabo ze zitoshye mbese bakomeye mu kwemera. Yakomeje agira ati” turi abana b’Imana kuko turi mu Ngoro yayo kuko ibigiye kutwerekwa atari urunturuntu ahubwo ari ukuri kuko tuzabaho mw’ ijuru aho turi mu by’Imana.Aha tweretswe ibimenyetso bibiri umugore wisesuye
“MUKUNDANE URUKUNDO RWA KIVANDIMWE MUSHYIRE IMBERE ICYAHESHA BURI WESE ICYUBAHIRO” Antoine Cardinal KAMBANDA.
Antoine Cardinal KAMBANDA , Arkiyepiskopi wa Kigali, akaba na Perezida w'inama nkuru y'abepiskopi mu Rwanda , yayoboye igitambo cya missa cyarimo abana bo muri arkidiyoseze ya Kigali bakoze urugendo nyobokamana ku ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho. Mu butumwa bwe Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yagarutse ku mateka y’ingendo nyobokamana byumwihariko ku bana ko bidatangiye vuba aha no kuva na kera byabagaho ari umuhango umaze igihe aho yagize ati:”Bana urugendo nyobakamana ni igikorwa cy’ukwemera kuva kera. Abayisraeli, umuryango w’Imana, Imana yagiye
Amasomo y’ Igitambo cya Missa cyo Ku Cyumweru 30 Nyakanga 2023 , Icyumweru cya 17 Gisanzwe . Padiri Jean Pierre GATETE.SAC
Amasomo y' Igitambo cya Misa cyo kuwa 30 Nyakanga 2023, Icyumweru cya 17 Gisanzwe Abatagatifu twizihiza: Juliette, Pierre Chrysologue, Abel Isomo rya Mbere Igitabo cya mbere cy'Abami(1 Abami 3, 5.7-12) 5Umwami Salomoni ari i Gibewoni, Uhoraho amubonekera nijoro mu nzozi, nuko Imana iramubwira iti « Saba ! Urumva naguha iki ?» (6)Salomoni arasubiza ati 7«Uhoraho Mana yanjye, ni wowe wahaye umugaragu wawe kwima ingoma mu mwanya wa data Dawudi, jyewe w’agasore nkaba ntazi gutegeka. 8Umugaragu wawe ari hagati mu muryango witoranyirije, umuryango munini udashobora kubarwa