TWIRINDE KUBIBA I RUHANDE RW’INZIRA, MU RUBUYE NO MU MAHWA
Ni ubutumwa bwagarutsweho kuri uyu wa 26 Nyakanga 2023 na Musenyeri Celestin HAKIZIMANA, umwepisikopi wa Diyoseze ya Gikongoro mu gitambo cya Misa ku ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho kitabiriwe n’abapadiri bakuru baturutse muri Paruwasi zose zo mu Rwanda ndetse n’abayobozi b’inama nkuru yizo paruwase baje mu rugendo nyobokamana.
Mu butumwa bwe Musenyeri Celestin yibukije abapadiri n’abakristu agira ati uyu munsi turizihiza abatagatifu Ana na Yohakimi, ababyeyi ba Bikira Mariya, umubyeyi w’Imana, Nyogokuru na Sogokuru ba Yezu. Amavanjiri ntacyo atubwira ku byerekeye ibikorwa byabo, usibye ko bahawe umugisha wa Nyagasani abatoraho kubyara Nyina w’umukiza. Ikuzo rya Bikira Mariya ryose rishingiye kuko yatowe kuba umubyeyi w’Imana, ni nako n’ikuzo rya Yohakimi rishingiye kuko batowe ku kuba ababyeyi ba Nyina wa Yezu kristu. Imana yabatoye kubera ko bari abayoboke bayo badahemuka. Mutagatifu damaseni aravuga ati”Yohakimi na Ana mwashakanye murahirwa! Ikiremwa cyose kirabishimira nimwe mwahaye isi ituro rihebuje andi maturo, maze riturwa umuremyi; iryo turo ryizihiye uwaryiremeye, ni Bikira Mariya mubereye ababyeyi” Ana rero ni Nyogokuru wacu, Yohakimi ni Sogokuru, baduteteshe natwe tubateteho, batwirerere kuko utaganiriye na se ntamenya ibyo sekuru yasize avuze, tubigireho kuba indahemuka, kuba ababyeyi beza.
Mu isomo ry’uyu munsi ryatubwiye ukuntu umuryango w’Imana, abayisiraheli bitotombeye Musa na Aroni, biyibagije ko ukubise imbwa aba ashaka shebuja kandi ko intumwa iticwa hicwa uwayitumye, bati “yewe byibura iyo twicwa n’ukuboko k’uhoraho tukiri mu gihugu cya Misiri, igihe twari twiyicariye iruhande rw’inkono z’inyama, twirira n’imigati uko dushaka! Ubu mwatuzanye muri ubu butayu kugirango mwicishe inzara iyi mbaga yose! “uyu mwijuto wabo wuzuyemo ibinyoma n’ubuyobe. Ntabwo mu gihugu cya Misiri bicwaga n’ukuboko k’uhoraho, ahubwo ni ukuboko kwa Farawo!! Ntabwo bicaraga iruhande rw’inyama n’imigati ahubwo bakoreshwaga igitugu n’uburetwa!! Mu butayu si ho bari baje gutura ahubwo barihitiraga bagana mu gihugu cy’isezerano. Imana yacu ni Imana yumva, igiye kubaha inyama n’umugati, igirango irebe niba bazakurikiza amategeko yayo. Mu gihe Aroni na Musa bategereje imbaraga z’Imana ibaha inkware n’umugati. Uhoraho Imana yacu atumara inzara n’inyota , ku mubiri no kuri Roho.
Ivanjiri y’uyu munsi yatubwiye ukuntu umugani w’umubibyi, niwe wivugaga cyane cyane abwira abantu benshi bari bamuteraniye I ruhande, bituma ajya kwicara mu bwato kugirango yigishe abantu abareba nabo bamureba. Uko byagendekeye Yezu niko natwe bitugendekera , imbuto zimwe zaguye iruhande rw’inzira, inyoni ziririra, izindi zigwa mu rubuye zimera vuba kubera ko nta butaka bwinshi bwari buhari, izuba rirazitwika kubera kubura imizi, izindi zaguye mu mahwa zipfukiranywa nayo mahwa, izanyuma zaguye mu gitaka cyiza zera imbuto imwe ijana, indi mirongo itandatu, ndi mirongo itatu. Natwe niko tumera rimwe tukaba ababibyi,ubundi tukaba ubutaka. Twirinde kuba inyoni, izuba n’amahwa. duharanire kuba igitaka cyiza, cyiriya cyera ijana, nibura mirongo itatu. Twirinde kubiba iruhande rw’inzira mu rubuye no mu mahwa.
Dieudonne UFITINEMA
Musenyeri Celestin HAKIZIMANA niwe wayoboye i gitambo cya Misa
Abapadiri bahagararariye amaparuwasi yo mu Rwanda
Abakristu batandukanye bitabiriye igitambo cya Misa