TWIGE KUBABARIRA BITUVUYE KU MUTIMA NKA YOZEFU
Ubu ni ubutumwa bwagarutsweho na Padiri Gatete Jean Pierre uyu munsi tariki ya 15 Nyakanga 2023 mu gitambo cy’ukaristiya hamwe n’abanyeshuli baturutse muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye baje mu rugendo nyobokamana ku Ngoro y’Umubyeyi Bikira Mariya i Kibeho.
Nkuko byagarutsweho na Padiri Gatete Jean Pierre yagize ati”Abavandimwe ba Yozefu babonyeko uburyo bwiza bwo kwirwanaho ari ukuvuga ko ari se wasize abivuze mbere yo gupfa, yozefu rero biramubabaza cyane kuko atekereza ko na se arinze yitaba Imana ataramenya ko yababariwe byuzuye. Yozefu ubwe yarababariye kandi aba umutagatifu byuzuye niyo mpamvu yafashe icyemezo cyo guhumuriza abavandimwe be kandi akababarira byuzuye Kandi abikorana umutima utaryarya twebwe rimwe na rimwe usanga tuvuga tuti ndakubabariye ariko…, iyo ushyizeho ariko…, hari igihe tuvuga ngo ariko ntuzongere, ariko sinibagiwe niyo mpamvu Petero abaza Yezu yamubwiye ngo uzababarire inshuro 77 gukuba 7 bivuze ngo ni inshuro zose zishoboka kuberako imbabazi zacu nk’abana babantu zigira umupaka ariko Yezu watugize abakristu yifuzako imbabazi zacu zitagira umupaka natwe rero twigire kuri Yozefu kubabarira tubabariye kandi duhumurize abo tubabariye tubumvishe ko tubababriye kandi byuzuye”
Yongeyeho kandi ko icyaha gituma duhorana urwikekwe, icyaha kiradukomeretsa niyo mpamvu igihe cyose abantu batubabariye twe dutekereza ko batatubabariye turebeye ku bwacu ari nabyo byabaye ku bavandimwe ba Yozefu, Yozefu rero ni urugero rw’abantu bose bifuza kubabarirana kandi babikuye ku mutima babandi bareba umuntu ntibamwitiranye nikibi kuko hari intambwe tugomba gutera mu bijyanye no kubabarira. Nk’abakristu intambwe ya mbere nukwirinda guhora, intambwe ya kabiri ni ugutandukanya ikibi nuwakigukoreye ntubone mungenzi wawe mw’ishusho yicyo kibi yagukoreye kuko uwagukoreye icyo kibi ni umuntu waremwe mw’ishusho y’Imana, intambwe ya gatatu ni ugusenga usabira uwakubabaje kuko ni inzira nziza yo ku mubabarira indi ntambwe ya kane ni ugukora nkaho ntacyabaye ariko bitari ukurenzaho ukitandukanya n’ikibi ugira uti sinzongera kugisubiza mu mutima wanjye ndacyamaganye.
Yasoje akangurira abakristu kwigira kuri Yozefu dufungura imitima yacu duhumuriza abaduhungabanyije, abataratubaniye neza kandi tubikorane umutima ubakunze,umutima ubasabira, umutima ubakunze kandi ubifuriza ikiza. Yezu kristu mw’ivanjiri aradusaba kuba bahamya be akatwereka ko dushobora kwitandukanya nibyatubuza kuba abakristu nyabo ariko akatwibutsako turi abagaciro gakomeye mu maso y’Imana. Ako gaciro rero tugahabwa nukwemera kwacu, ubukristu dufite buduhe guhamya kristu mu bantu tumwemere kandi tumwemeze abandi, tumukunde kandi tumukundishe abantu , tumukorere mu buzima bwacu bwa buri munsi kandi uko bwije nuko bukeye duhore twumva ko dushyigikiwe na kristu.
Abanyeshuli ba kaminuza y’U Rwanda ishami rya huye
Korali la fraternite ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye
Dieudonne UFITINEMA