top

Sanctuaire de Notre-Dame de Kibeho

Amakuru TWIGIRE KU MUBYEYI KU MUBYEYI BIKIRA MARIYA GUSENGA KUKO NI UMUBYEYI USENGA.

TWIGIRE KU MUBYEYI KU MUBYEYI BIKIRA MARIYA GUSENGA KUKO NI UMUBYEYI USENGA.

Twigire ku mubyeyi Mubyeyi bikira Mariya gusenga kuko ni umubyeyi usenga ni ubutumwa bwagarutsweho na Padiri Gatete Jean Pierre hamwe n’abandi bapadiri baje baherekeje abanyeshuli mu ngero zitandukanye mu gitambo cya Misa kuri uyu wa 8 Nyakanga 2023 ubwo yabasobanuriraga ibijyanye n’amabonekerwa mu rugendo nyobokamana bagiriye I Kibeho.

 

 

 

 

Ni igitambo cya misa cyatangiwemo ubutumwa bwinshi butandukanye aho Padiri Gatete Jean Pierre yakunze kwibanda ku buzima abanyeshuli babamo bwa buri munsi aho usanga rimwe na rimwe hirengagizwa ko umunyeshuli nyawe yakagombye kubaha kandi bakishingikiriza Bikira Mariya mu buzima bwabo bwa buri munsi batibagiwe ko batagomba kumenyera Imana cyane ko muri iyi minsi usanga abantu benshi bakunda kumva abahanuzi b’ibinyoma (bababwira ibyiza gusa) kandi tugomba kwihatira gusenga ntakwishushanya tukaba abakristu nyabo.

                          Abanyeshuli ba Lycee Notre Dame de la Visitation bakurikiye inyigisho

                                     Abakristu batandukanye bitabiriye igitambo cya Misa

Padiri gatete Jean Pierre yagize ati “mu buzima tubamo twakagombye gukomera kuri Kristu kuko niwe uzaturengera mu bihe by’amajye kuko ushobora kuba witegura ibizamini ukumva ko ugomba gucura inkota ariko mu by’ukuri siwo muti ahubwo dusabwa kwiga dushyizeho umwete ubundi hejuru yabyose tukiyegereza Kristu wenyine kuko adushoboza ibyo tutakwishoboza tutibagiwe kwitoza kumenya agaciro k’umusaraba

Bikira Mariya tugomba kumugira inshuti kuko kujya kure ye nukwivutsa umugisha duhabwa nawe  tutirengagije ko ari  umubyeyi udukunda akatwitaho kuko umwana uzi ubwenge aba inshuti na nyina.    

 

Ni urugendo nyobokamana rwitabiriwe n’abakristu barenga 600 harimo abanyeshuli baturutse mu ishuli ryisumbuye rya Groupe Scolaire Mater Dei na Lycee Notre Dame de la Visitation- Rulindo ndetse nabo muri kaminuza y’U Rwanda nizindi zitandukanye zo muri Arkidioseze ya Kigali.

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.