Amasomo y’ Igitambo cya Missa cyo Ku Cyumweru 09 Nyakanga 2023 , Icyumweru cya 14 Gisanzwe . Padiri Jean Pierre GATETE.SAC
Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo Ku Cyumweru 09 Nyakanga 2023 , Icyumweru cya 14 Gisanzwe
Isomo rya Mbere
Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Zakariya (Zak 9, 9-10)
9Ishimwe unezerwe, mwari w’i Siyoni ! Urangurure urwamo rw’ibyishimo, mwari w’i Yeruzalemu! Dore umwami wawe aragusanze, ni intungane n’umutsinzi, aroroshya kandi yicaye ku ndogobe, ku cyana cy’indogobe kikiri gitoya. 10Amagare y’intambara azayavana muri Efurayimu, no muri Yeruzalemu amagare y’urugamba. Azavunagura umuheto w’intambara, ibihugu abitangarize amahoro. Ingoma ye izava ku nyanja igere ku yindi, ihere no ku Ruzi igarukire ku mpera z’isi.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
Zaburi ya 145 (144),1-2, 8-9, 10-11, 13c-14
R\Nyagasani, Mana y’ijuru n’isi, singizwa iteka ryose!
Mana yanjye, mwami wanjye nzakurata, nzasingiza izina ryawe iteka ryose. Buri munsi nzagusingiza, nogeze izina ryawe iteka ryose.
Uhoraho ni umunyampuhwe n’umunyaneza, atinda kurakara kandi akagira urugwiro. Uhoraho agirira bose ibambe, maze imbabazi ze zigasakara ku biremwa bye byose.
Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima, abayoboke bawe bagusingize! Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe, batangaze ubushobozi bwawe.
Uhoraho ni mutabeshya, akaba indahemuka mu byo akora byose. Uhoraho aramira abagwa bose, abunamiranye akabaha kwemarara.
Isomo rya Kabiri
Isomo ryo mu Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 8, 9.11-13)
Bavandimwe, 9mwebwe ntimugengwa n’umubiri, ahubwo mugengwa na roho kuko Roho w’lmana atuye muri mwe. Umuntu udafite Roho wa Kristu, uwo ntaba ari we. 11Niba kandi Roho y’Uwazuye Kristu Yezu mu bapfuye abatuyemo, Uwazuye Kristu Yezu mu bapfuye azabeshaho imibiri yanyu igenewe gupfa, ku bwa Roho we utuye muri mwe. 12None rero bavandimwe, turimo umwenda, ariko si uw’umubiri byatuma tugomba kubaho tugengwa n’umubiri. 13Kuko nimubaho mugengwa n’umubiri muzapfa; ariko niba ku bwa roho mucitse ku bikorwa by’umubiri muzabaho.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
Ivangili
Amagambo yo mw’Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Matayo (Mt 11, 25-30)
25Muri icyo gihe, Yezu aravuga ati «Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi. 26Koko Dawe, ni ko wabyishakiye. 27Byose nabyeguriwe na Data, kandi nta we uzi Mwana keretse Data, nta n’uzi Data, keretse Mwana n’uwo Mwana ashatse kumuhishurira. 28Nimungane mwese abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura. 29Nimwikorere umutwaro wanjye kandi mundebereho, kuko ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya; muzamererwa neza mu mitima yanyu. 30Koko rero umutwaro wanjye uroroshye, n’ibyo mbakorera ntibiremereye. »
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
Iryo n’Ijambo ry’Imana
Amasomo matagatifu Kiliziya, Umubyeyi wacu yaduteguriye kuri iki cyumweru aribanda k’umahoro Imana iha abantu. Mu Isomo rya mbere umuhanuzi Zakariya aratangaza kandi akamamaza amahoro azanywe n’Umwami w’amahoro, witonda, wicisha bugufi, kandi w’umutsindo. Isomo rya kabiri ritwibutsa icyatwambura amahoro kugira ngo tukigendere kure kandi tukirinde : Icyaha. Ivanjili iraduhishurira ibanga ry’amahoro.
Mu isomo rya mbere, umuhanuzi Zakariya aduha ishusho y’umwami-Messiya wari utegerejwe na Isiraheli yari imaze igihe kirekire isuzugurwa kandi ikandamizwa n’amahanga ayikikije: uburetwa, ijyanwa bunyago, guhunga, gutsindwa inshuro nyinshi mu ntambara. Uyu mwami arangwa no guca bugufi, ineza, kwihana kandi n’umwami wa mahoro. Azakuraho imitekereze yo gutsindisha intambara kuko intsinzi nyayo ari ishingiye k’urukundo n’ubutabera. Ni umwami w’umugaragu. Yezu ni umwami w’ukuri, aho gutandukanya kugirango ayobore, akoranyiriza hamwe, agaha abe amahoro. Abami b’isi barica kugirango bakomeze ingoma zabo ariko Umwami w’amahoro yemera gupfira abe. Yezu ni umwami w’amahoro kandi ni we uyatugabira kuko yazanywe no kwimika Ingoma y’amahoro ku isi. Ingoma ye izaramba, kandi amahoro ye azire iherezo (reba Is 9,5). Yaje gusakaza ingoma y’amahoro abigirishije Umusaraba We, kandi aritanga kugira ngo abantu bose baronke umukiro, amahoro n’ubuzima.
Yezu yahinduye ibintu ku buryo budasanzwe uyu mwami-Messiya watangajwe n’umuhanuzi ku buryo bw’inshamarenga ni Yezu uzasohoza ubu buhanuzi ku bantu bose. Kugendera ku ndogobe bivuze ko mesiya atazaza nk’intwali ku ifarashi y’intambara, ahubwo azaza nk’intumwa y’amahoro, yoroheje kandi yicisha bugufi, izaniye amahoro abayakeneye. Azanye umutsindo udashingiye ku ntwaro z’intambara, ntabwo afite imbunda zaka ahubwo afite urukundo n’impuhwe.
Mu isomo rya kabiri Pawulo intumwa araduhamagarira kwica, kubwa Roho, ibikorwa by’umuntu w’umunyabyaha kugirango tubeho mumahoro. Kuri we, kubaho ukurikije umubiri ni ukubaho udafite Imana, ni ugushaka kugira ibyo ugeraho itabigufashijemo, ni ukubaho nka Adamu, utumvira, tugashaka kumenya ubwacu icyiza tutamurikiwe ngo tuyoborwe na Roho. Ikitwambura amahoro ni icyaha. Uwakoze icyaha yitandukanya n’Imana kandi ugendera kure yayo ntagira amahoro. Nta handi hantu dushobora gukura amahoro y’umutima hatari mu Mana yacu yo mubyeyi udukunda. Iyo rero duhisemo ubwacu kuyihunga duhura na byinshi biduhangayikisha, kandi bidutera kutabona ibyiza byose Imana idahwema kutugirira.Ushaka amahoro ntabwo ategura intambara, ahubwo atuza Roho mutagatifu mu mutima we. Ntawe utanga icyo adafite, udafite amahoro ayabuza abandi. Dukeneye imbaraga za Roho Mutagatifu kugira ngo dutsinde icyaha cyitubuza amahoro. Niwe utsemba muri twe imbaraga z’icyaha, urwango n’urupfu maze akimika mu mitima yacu urukundo, ineza n’amahoro. Amahoro ni imwe mu mbuto z’urukundo.
Nkuko umubyeyi Bikira Mariya yatubwiye hano I Kibeho, ikibuza amahoro isi n’abayituye ni ubwinshi bw’ibyaha biyikorerwamo, ni ugutera Imana umugongo no kuyigomekaho. Papa Benedigito wa XVI atubwira ko umwanzi ukomeye wa Kiliziya ari ibyaha by’abana bayo. Aradusaba guhinduka tukakira amahoro kandi tukaba abagabuzi bayo, aradusaba gusenga dusabira amahoro Kiliziya, imiryango, isi n’abayituye, aradusaba gukomera mu kwemera twirinda kugwa mubuyobe, aradusaba gukundana urukundo rwa kivandimwe. Icyazanye umubyeyi Bikira Mariya ni ukutwibutsa Ivangili y’umusaraba (kurangamira umusaraba) no kudufasha gutsinda icyaha n’ikibi. Arifuza ko imibabaro yacu twayunga niye ndetse n’uwa Yezu mu nzira yo gucungura iyi si yuje inabi, yibuzemo urukundo, ubumwe n’amahoro.
Mu ivanjili Yezu arashimira Imana Se ihishurira abakene n’abaciye bugufu amabanga y’ingoma y’ijuru. Yezu agira umutima utuza kandi woroshya. Ibanga ry’amahoro ni ugusanga Yezu uyatanga, tukamukurikira kandi tukamukurikiza, tukamwigana kandi tukamwiga imvugo, ingiro n’ingendo. Niwe uturuhura kandi akaduhumuriza. Amahoro Yezu atanga nta bwo ari yayandi isi itanga, amwe ayoyoka nk’igihu cya mu gitondo, amwe y’igihe gito ; ni amahoro matagatifu isi n’abayo idashobora kutuvutsa. Umutwaro adusabe kwikorera uroroshye utandukanye kure n’imitwaro Abafarizayi n’abigishamategeko bakorera abantu. Umutwaro Yezu atubwira n’itegeko ry’urukundo ritanga ubwigenge n’amahoro. Ni itegeko rivana ku ngoyi y’icyaha kuko ukunda adacumura. Gucumura ni icyimenyetso cy’urukundo rucye tugirira Imana n’abantu. Ibanga ry’amahoro riri mu kwigana Kristu utuza kandi ufite umutima woroshya. dusingize Imana ifite ubwuzu, ineza n’imbabazi bitagira urugero, itinda kurakara kandi yuzuye impuhwe n’ urukundo.
Bikira Mariya Nyina wa Jambo, umwamikazi w’amahoro atube hafi kandi natwe duture Isi, igihugu cyacu n’akarere k’ibiyagabigari turimo Umutima we mutagatifu kandi utagira inenge. Kibeho ni ishuri ry’amahoro, ubumwe, urukundo n’ubwiyunge. Bikira Mariya mwamikazi w’amahoro udusabire.