TWIRINDE KUBIBA I RUHANDE RW’INZIRA, MU RUBUYE NO MU MAHWA
Ni ubutumwa bwagarutsweho kuri uyu wa 26 Nyakanga 2023 na Musenyeri Celestin HAKIZIMANA, umwepisikopi wa Diyoseze ya Gikongoro mu gitambo cya Misa ku ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho kitabiriwe n'abapadiri bakuru baturutse muri Paruwasi zose zo mu Rwanda ndetse n'abayobozi b'inama nkuru yizo paruwase baje mu rugendo nyobokamana. Mu butumwa bwe Musenyeri Celestin yibukije abapadiri n'abakristu agira ati uyu munsi turizihiza abatagatifu Ana na Yohakimi, ababyeyi ba Bikira Mariya, umubyeyi w’Imana, Nyogokuru na Sogokuru ba Yezu. Amavanjiri ntacyo atubwira
TWIGE KUBABARIRA BITUVUYE KU MUTIMA NKA YOZEFU
Ubu ni ubutumwa bwagarutsweho na Padiri Gatete Jean Pierre uyu munsi tariki ya 15 Nyakanga 2023 mu gitambo cy’ukaristiya hamwe n’abanyeshuli baturutse muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye baje mu rugendo nyobokamana ku Ngoro y’Umubyeyi Bikira Mariya i Kibeho. Nkuko byagarutsweho na Padiri Gatete Jean Pierre yagize ati”Abavandimwe ba Yozefu babonyeko uburyo bwiza bwo kwirwanaho ari ukuvuga ko ari se wasize abivuze mbere yo gupfa, yozefu rero biramubabaza cyane kuko atekereza ko na se arinze yitaba Imana ataramenya ko yababariwe
TUREKE IMANA ITURE MU BYACU NATWE DUTURE MU BYAYO
Uyu munsi tariki ya 14 Nyakanga 2023 twakiriye abanyeshuli baturutse mw’ishuli ribanza rya Ecole Sainte Marie Kiruhura baje mu rugendo nyobokamana ku Ngoro y’umubyeyi Bikira Mariya i Kibeho batura n’igitambo cya Misa bibutswa ko bagomba kugira Imana nyambere. Mu butumwa yatangiye mu gitambo cya misa Padiri Nizeyimana Nsekambizi Jean Bosco yagize ati “Nkuko Imana yayoboye umuryango wa Isiraheri igasezeranya Aburahamu biragaragaza neza ko n’abana ba Yakobo bagiye babyumva neza nubwo bwose icyo gihugu cyarimo inzara ariko Imana ntiyamutererana iramubwira iti haguruka
KIBEHO: PADIRI FRANÇOIS HARELIMANA YONGEYE KWIBUTSA ABANYESHULI BUMWE MU BUTUMWA BW’AMABONEKERWA BIKIRA MARIYA YATANGIYE I KIBEHO.
Uyu munsi tariki ya 10 Nyakanga 2023 ku Ngoro y’umubyeyi Bikira Mariya I Kibeho hakiriwe abanyeshuli baturutse mw’ishuli ryisumbuye rya Groupe Scolaire Sainte Bernadette-Save ndetse na Groupe Scolaire Mere du Verbe Kibeho aho mu gitambo cya Misa basobanuriwe na Padiri HARELIMANA François ku butumwa Nyina wa Jambo yatangiye I Kibeho. Padiri HARERIMANA François yagize ati “Uyu Bikira Mariya tubona watwihaye akadutaha mu mitima no ku mumibiri mureke atwiyoborere, aduhe inzira nyayo kuko ariwe wenyine utunyuza inzira itunganye kandi akaduha ubwenge bwo
Amasomo y’ Igitambo cya Missa cyo Ku Cyumweru 09 Nyakanga 2023 , Icyumweru cya 14 Gisanzwe . Padiri Jean Pierre GATETE.SAC
Amasomo y' Igitambo cya Misa cyo Ku Cyumweru 09 Nyakanga 2023 , Icyumweru cya 14 Gisanzwe Isomo rya Mbere Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Zakariya (Zak 9, 9-10) 9Ishimwe unezerwe, mwari w’i Siyoni ! Urangurure urwamo rw’ibyishimo, mwari w’i Yeruzalemu! Dore umwami wawe aragusanze, ni intungane n’umutsinzi, aroroshya kandi yicaye ku ndogobe, ku cyana cy’indogobe kikiri gitoya. 10Amagare y’intambara azayavana muri Efurayimu, no muri Yeruzalemu amagare y’urugamba. Azavunagura umuheto w’intambara, ibihugu abitangarize amahoro. Ingoma ye izava ku nyanja igere ku yindi, ihere no
TWIGIRE KU MUBYEYI KU MUBYEYI BIKIRA MARIYA GUSENGA KUKO NI UMUBYEYI USENGA.
Twigire ku mubyeyi Mubyeyi bikira Mariya gusenga kuko ni umubyeyi usenga ni ubutumwa bwagarutsweho na Padiri Gatete Jean Pierre hamwe n’abandi bapadiri baje baherekeje abanyeshuli mu ngero zitandukanye mu gitambo cya Misa kuri uyu wa 8 Nyakanga 2023 ubwo yabasobanuriraga ibijyanye n’amabonekerwa mu rugendo nyobokamana bagiriye I Kibeho. Ni igitambo cya misa cyatangiwemo ubutumwa bwinshi butandukanye aho Padiri Gatete Jean Pierre yakunze kwibanda ku buzima abanyeshuli babamo bwa buri munsi aho usanga rimwe na rimwe hirengagizwa ko umunyeshuli nyawe yakagombye kubaha
KIBEHO: ABANYESHULI BIGA MU MASHULI YISUMBUYE YO MU KARERE KA HUYE YAGIRIYE URUGENDO NYOBOKAMANA I KIBEHO.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Nyakanga 2023 abanyeshuli baturutse mw’ishuli ryisumbuye rya College Immaculee Conception ndetse na Ecole Regina Pacis de Tumba yo mu karere ka Huye , bakoreye urugendo nyobokamana I Kibeho ndetse baturira hamwe igitambo cy’ukaristiya mu Ngoro ya Bikira Mariya. Mu nyigisho ye Padiri Nizeyimana Nsekambizi Jean Bosco wayoboye igitambo cy’ukaristiya yabasabye ko nk’abana ba Nyina wa Jambo bakwiye kubaha Bikira Mariya we shingiro ry’ukwemera kw’abakiristu n’ubutumwa bwa Kiriziya. Yongeraho ko bagize umugisha wo kumenya
KIBEHO: ABAKRISTU BA ARKIDIYOSEZI YA KIGALI BAKOREYE URUGENDO NYOBOKAMANA I KIBEHO
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Nyakanga 2023, abapadiri, abihayimana, n’abakristu ba Arkidoyosezi ya Kigali bakoze urugendo nyobokamana I Kibeho bayobowe na ANTOINE CARDINAL KAMBANDA , arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’abepisikopi gatorika mu Rwanda. abakristu basaga ibihumbi birindwi nibo bitabiriye urugendo nyobokamana ngaruka mwaka ry’uyu mwaka aho baturira hamwe igitambo cy’ukaristiya ku mbuga y’amabonekerwa ku ngoro ya Nyina wa Jambo i Kibeho. Antoine Karidinali Kambanda yashimira abakristu bitabiriye urugendo nyobokamana ndetse anemeza ko inama y’abepisikopi ikomeje gushishikariza