KIBEHO: URUGENDO NYOBOKAMANA RW’ABAKATESHISITI BA DIYOSEZI KABGAYI
Mu rwego rwo kwitegura kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’umukateshistiti uzizihizwa tariki ya 21 Gicurasi 2023, abakateshisti ba Diyosezi ya Kabgayi bakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho kuwa gatatu tariki ya 10 Gicurasi 2023.
Mbere yo guturira hamwe igitambo cy’ukarisitiya, bahawe inyigisho igira iti “muzambere abahamya” yatanzwe na Padiri Celse HAKUZIYAREMYE, igisonga cy’umwepisikopi wa Kabgayi ushinzwe iyogezabutumwa. Kimwe na Izayi n’intumwa, abakateshiste na bo barahamagawe.Ngo umunsi umwe bumvise ijwi rya Nyagasani ribahamagarira kumukorera. Yezu yatoye intumwa cumi n’ebyiri abaha ububasha butandukanye, abaha n’ubutumwa bwo kuragira ubushyo bwe. Yongeye gutora abantu 72, ni ukuvuga abantu benshi, abakateshisiti bakaba bari muri abo yatoye kandi yohereza mu butumwa. Ngo bumvise umuhamagaro wa Nyagasani ugira uti “ndatuma nde?” Na bo bati “ndi hano, ntuma.” Padiri Celse yaberetse ko ubuhamya basabwa buri mu 1Yh1,1-4: “Ibyariho kuva mu ntangiriro n’ibyo twiyumviye kuri Jambo Nyir’ubugingo, ibimwerekeyeho twiboneye n’amaso yacu, tukabyitegereza, tukabikorakoza ibiganza byacu, ni byo namwe tubamenyesha. Koko, Ubugingo bwarigaragaje maze turabwibonera; none turahamya kandi tukabamenyesha ubwo Bugingo buzahoraho iteka, bwari kumwe n’Imana kandi bukatwigaragariza. Nuko rero, ibyo twiboneye kandi tukabyumva, turabibamenyesheje, kugira ngo namwe mwunge ubumwe natwe, maze twese twunge ubumwe n’Imana Data, hamwe n’Umwana wayo Yezu Kristu.Kandi ibyo tubibandikiye kugira ngo ibyishimo byacu bisendere.”
Yababwiye ko bagomba gusangiza abandi ibyo babamo,icyabahaye imbaraga,icyahinduye ubuzima bwabo n’icyo Imana yabakoreye. Yababwiye ko batakwigisha amahame gusa ko bagomba guhamya Yezu ugendana na bo, ubana na bo, wahinduye imibereho yabo bakaba bafite ubuzima bwahindutse.
Mu gusoza yagarutse ku Ivanjili yanditswe na Mutagatifu Mariko 16,15-20 aho Yezu yohereza intumwa mu isi hose: “Ni bwo ababwiye ati «Nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza mu biremwa byose. Uzemera akabatizwa azakira; utazemera azacibwa. Dore kandi n’ibimenyetso bizaranga abazaba bemeye: mu izina ryanjye bazirukana roho mbi, bazavuga indimi nshya, bazafata inzoka; nibagira kandi icyo banywa cyica, nta cyo kizabatwara; bazaramburira ibiganza ku barwayi bakire.» Nuko Nyagasani Yezu amaze kubabwira atyo, ajyanwa mu ijuru, maze yicara iburyo bw’Imana. Naho bo baragenda, bajya kwigisha hose. Nyagasani yabibafashagamo, kandi ijambo ryabo akarikomeresha ibimenyetso byariherekezaga.
Yababwiye ko abagiye kuba abahamya bagomba kujyana ibimenyetso, bavuga ururimi rushya ni ukuvuga imvugo igaragaza ubuzima burimo Imana,ururimi rw’amizero, ruhumuriza abantu, bagafashanya kandi bakiyambaza Roho Mutagatifu ngo abayobore.
Nataliya Mukamazimpaka, umwe mu bemejwe na Kiliziya ko yabonekewe na Bikira Mariya, yaganirije abakateshisiti. Yababwiye amateka y’amabonekerwa ya Kibeho n’ubutumwa yahaye buri wese mubemejwe na Kiliziya ko babonekewe: Alufonsina Mumureke, Mariya Klara Mukangango na we ubwe. Yababwiye ko byatangiye batabyumva, abantu batumva ibyo ari byo ariko buhoro buhoro haboneka ibimenyetso bibemeza kandi hagira abahinduka. Yasoje abaha n’ubutumwa buhuye n’ubwo Umubyeyi Bikira Mariya yagejeje ku bantu abinyujije ku bo yabonekeye i Kibeho: kurangwa n’ubwitonzi, gusenga cyane no mu mwanya w’abadasenga, gusabira Kiliziya n’abayobozi b’igihugu, kwirinda uburyarya, kwigomwa no guhabwa amasakaramentu cyane cyane penetensiya.
Mu nyigisho yo mu gitambo cy’Ukaristiya, Padiri Celse yashishikarije abakateshisti kwera imbuto aho bari no gutahana ijambo ry’amizero n’umugambi wo kuba abahamya nyabo ba Kristu.
Diogene NDAGIJIMANA