top

Sanctuaire de Notre-Dame de Kibeho

Amakuru Myr Balthazar Ntivuguruzwa watorewe kuba Umwepiskopi wa Kabgayi yakiriwe ku Biro by’Inama y’Abepiskopi

Myr Balthazar Ntivuguruzwa watorewe kuba Umwepiskopi wa Kabgayi yakiriwe ku Biro by’Inama y’Abepiskopi

Kuri uyu wa 3 Gicurasi 2023, Myr Balthazar NTIVUGURUZWA watorewe kuba umwepiskopi wa Kabgayi yakiranywe Ibyishimo i Kigali ku biro by’Inama y’Abepiskopi aho yasanze bagenzi be bateraniye mu Nama y’inteko rusange ya 166 Igihembwe cya Kabiri cy’Umwaka wa 2023.

Akihagera yakiriwe na Myr Smaragde Mbonyintege wamuyoboye mu cyumba cy’Inama y’Abepiskopi. Mbere yo kwinjira muri icyo cyumba, Myr Balthazar wari kumwe na Myr Smaragde yakirijwe indirimbo, amashyi n’impundu n’abakozi bakorera ku biro by’Inama y’Abepiskopi baririmbaga bamuragiza Nyagasani ngo amukomeze.

Akigera mu cyumba cy’Inama Myr Balthazar yakirijwe amashyi menshi n’Abepiskopi bari bamutegereje ngo bamufashe gushimira Imana no kwakira inkuru nziza y’Itorwa rye. Yakomeje aramutsa buri wese Ahereye kuri Nyiricyubahiro Karidinali kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, Akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, n’abandi Bepiskopi bari kumwe nawe mu nama.

Mu Ijambo ry’Ikaze Karidinali Antoni Kambanda yashimiye Myr Balthazar wemeye ubutumire akaza kwifatanya nabo kugira ngo bamufashe kwakira inkuru nziza y’ubutumwa yatorewe.

Yagize ati “Ni inkuru iremereye ituma umuntu atekereza byinshi uri kumwe na bagenzi bawe hano bafite ubunararibonye ni ho hantu heza hashoboka ho kuyakirira no kugukomeza ni yo mpamvu twishimiye kukwakira. Tugushimiye ko wabashije kuboneka, urakaza neza”.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege, yagejeje ku bepiskopi uko nka diyosezi ya Kabgayi bakiriye itorwa ry’umwepiskopi mushya anabashimira kuba bamwakiriye.

Yagize ati “Twishimiye umwepiskopi twahawe, abapadiri baramwishimiye, turamuzi nawe aratuzi. Ibyo bamubonyeho byatumye bamutora byavuye mu bakristu. Ndashimira Imana, nkanashimira n’abakristu ba Kabgayi twafatanyije kubaka imyaka ishize. Na we nkamubwira ko bazamufasha kubaka iri imbere. Twishimiye ko uyu munsi yaje akabonana n’Abepiskopi, akaganira nabo akabona n’icyerekezo turimo dusanzwemo, azi ku bundi buryo ariko azamenya ku buryo bwimbitse, kugira ngo dufatanye n’abandi nka diyosezi ya Kabgayi, twubake Kiliziya Gatolika mu Rwanda”.

Mu Ijambo rye, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, yabwiye Abepiskopi uko yakiriye ubutumwa anabashimira ko bamwakiriye, abizeza kuzafatanya na bo uko Nyagasani azabimushoboza.

Yagize ati “Ndishimye kuba munyakiriye muri iyi nteko ya bakuru banjye n’ababyeyi banjye. Ubutumwa nahawe nabwakiranye ukwicisha bugufi, ubwoba, n’igishyika mu mutima. Ariko Imana ni yo itora kandi ishoboza uwo itoye ifatanyije n’umuryango wayo. Ndishimye ko munyakiriye. Icyo mbategerejeho ni inama n’ubufatanye. Nanjye niteguye gutanga umuganda wanjye, kuko n’ubundi kuva naba umusaseridoti, nagerageje gukora ubutumwa uko Imana yagiye ibinshoboza, kandi na hano rimwe na rimwe narahazaga mu butumwa mwagiye munshinga. N’ubundi nje kubukora mu bundi buryo. Ndishimye, ndizeye kandi nizeye ubufatanye bwanyu n’inama zanyu, kugira ngo ubutumwa n’inshingano nshya muri Kiliziya ya Nyagasani nzabashe kubisohoza neza.”

Nyuma yo kumwakira biteganyijwe ko Myr Balthazar akomezanya na bagenzi be Inama y’Inteko rusange ya 166 Igihembwe cya kabiri cya 2023, iteraniye ku biro by’Abepiskopi i Kigali kuva kuri uyu wa 2 Gicurasi 2023 kugera kuwa 5 Gicurasi 2023.

Myr Balthazar yinjiye aherekejwe na Myr Smaragde Monyintege

Akigera mu cyumba cy’Inama, yaramukije Perezida w’Inama y’Abepiskopi n’abandi Bepiskopi

Myr Balthazar Ntivuguruzwa asuhuza Myr JMV Twagirayezu Umwepiskopi wa Kibungo uherutse kwimikwa.

Mu byishimo byinshi, Abepiskopi bahaye ikaze Myr Balthazar Ntivuguruzwa mu Nama y’Inteko rusange

Ku ncuro ya mbere, Myr Balthazar Ntivuguruzwa yitabiriye Inama y’Inteko rusange y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda y’166

Abepiskopi bishimiye kwakira Umwepiskopi mushya wa Kabgayi mu nteko rusange, no mu mirimo yatorewe na Nyirubutungane Papa Fransisiko

Karidinali Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yashimiye Myr Balthazar wifatanyije n’Abepiskopi ku ncuro ya mbere, amuha ikaze.

Myr Smaragde Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy’i zabukuru, wanitabiriye iyi nama yatangarije Abepiskopi bagenzi be ibyishimo by’uko yakiriye inkuru y’itorwa ry’Umwepiskopi mushya wa Kabgayi.

Myr Balthazar yashimiye urugwiro Abepiskopi bamwakiranye, abizeza ubufatanye n’ubujyanama mu mirimo mishya yatorewe.

Isoko: www.kinyamateka.rw

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.