Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatatu 27 Ukuboza 2023
Umunsi wa Mutagatifu Yohani, Intumwa Abatagatifu twizihiza: Jean l'évangéliste, Fabiola, Nicarète Isomo rya Mbere Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere ya Yohani(1 Yh 1,1-4) Isomo rya Mbere Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere ya Yohani(1 Yh 1,1-4) Ibyariho kuva mu ntangiriro n’ibyo twiyumviye kuri Jambo Nyir’ubugingo, ibimwerekeyeho twiboneye n’amaso yacu, tukabyitegereza, tukabikorakoza ibiganza byacu, ni byo namwe tubamenyesha. Koko, Ubugingo bwarigaragaje maze turabwibonera; none turahamya kandi tukabamenyesha ubwo Bugingo buzahoraho iteka, bwari kumwe n’Imana kandi bukatwigaragariza. Nuko rero, ibyo twiboneye kandi tukabyumva, turabibamenyesheje, kugira ngo namwe
Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Kabiri 26 Ukuboza 2023 Kuwa Mbere wa Noheli
Abatagatifu twizihiza: Étienne, Nicodème de Tismana Isomo rya Mbere Isomo ryo mu gitabo cy'Ibyakozwe n'Intumwa (Intu 6,8-10;7,54-60) Sitefano, uko Imana yakamusenderejemo ubutoneshwe n’ububasha, yakoraga ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye muri rubanda. Ariko abantu bo mu isengero ryitwa «iry’ababohowe», hamwe n’Abanyasireni n’Abanyalegisandiriya, n’abantu bo muri Silisiya n’abo muri Aziya, batangira kujya impaka na Sitefano. Nyamara ntibashoboraga guhangara ubuhanga bwe kimwe na Roho wamuvugiragamo. Ayo magambo ya Sitefano arabarakaza, bamuhekenyera amenyo. Naho we yuzura Roho Mutagatifu, ahanga amaso ijuru, abona ikuzo ry’Imana na Yezu ahagaze iburyo bw’Imana.
Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatandatu 23 Ukuboza 2023 Icyumweru cya 3 Cy`Adventi
Abatagatifu twizihiza: Victoire, Yves de Chartres Isomo rya Mbere Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Malakiya (Mal 3, 1-4.23-24) Dore uko Uhoraho avuze: 1Ngaha ngiye kohereza intumwa yanjye kugira ngo intunganyirize inzira. Ni bwo Umutegetsi mushaka azaza mu Ngoro ye abatunguye; koko rero, Umumalayika w’isezerano mwifuza nguyu araje! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuga. 2Ni nde uzihanganira umunsi azazaho ? Ni nde uzakomeza agahagarara igihe azigaragariza? Azaba ameze nk’umuriro w’umucuzi cyangwa nk’isabune y’umumeshi. 3Azicara hamwe kugira ngo ashongeshe kandi asukure. Azasukura bene Levi, abayungurure
Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatanu 22 Ukuboza 2022 Icyumweru cya 3 Cy`Adventi
Abatagatifu twizihiza: Adam, Anastasie, Flavien Isomo rya Mbere Isomo ryo mu gitabo cya mbere cya Samweli(1 Sam 1, 24-28; 2,1) 1,24Samweli amaze gucuka, nyina Ana aramuzamukana hamwe n’ikimasa cy’imyaka itatu, incuro y’ifu y’ingano n’uruhago rw’uruhu rurimo divayi, amwinjiza mu Ngoro y’Uhoraho i Silo, kandi umwana yari akiri muto. 25Batamba cya kimasa, maze umwana bamushyikiriza Heli. 26Ana ati « Umbabarire, shobuja! Uhorane ubugingo, shobuja! Ni jye wa mugore wari iruhande rwawe aha ngaha, nsenga Uhoraho. 27Uyu mwana ni we nasabaga, none Uhoraho yampaye icyo
Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Kane 21 Ukuboza 2023 Icyumweru cya 3 Cy`Adventi
Abatagatifu twizihiza: Pierre Canisius, Séverin Isomo rya Mbere Isomo ryo mu gitabo cy’Indirimbo ihebuje (Ind 2, 8-14) Ndumva ijwi ry’uwo nkunda! Nguyu araje, arataraka mu mpinga, arasimbuka imisozi. Uwo nkunda ameze nk’isha cyangwa ishashi y’impara. Dore nguyu ari inyuma y’inkike yacu, ararungurukira mu madirishya, arahengereza mu mbariro. Uwo nkunda yateruye kuvuga arambwira ati” Haguruka, ncuti; iyizire, mwiza wange. Dore itumba rirashize, imvura irahise, yaracitse, indabo zakwiriye igihugu, igihe cy’inkera cyageze, ijwi ry’inuma ryumvikanye mu gihugu. Umutini waturitse imbuto zawo za mbere, n’imizabibu yarabije, iratama
Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatatu 20 Ukuboza 2023 Icyumweru cya 3 Cy`Adventi
Abatagatifu twizihiza: Isaac, Jacob, Jean le Tailleur, Abraham Isomo rya Mbere Isomo ryo mu gitabo cy'Umuhanuzi Izayi(Iz 7, 10-14) Uhoraho yohereza umuhanuzi lzayi 10kubwira umwami , Akhazi ati 11« Saba Uhoraho, Imana yawe, aguhe ikimenyetso cyaba icyo hasi ikuzimu, cyangwa se icyo hejuru mu kirere.» 12Akhazi arasubiza ati «Nta cyo nsabye, kandi sinshaka no kwinja Uhoraho. » 10. 13Nuko Izayi aravuga ati «Tega amatwi rero, muryango wa Dawudi! Mbese ntibibahagije kunaniza abantu, kugira ngo mube mutangiye no kunaniza Imana yanjye? 14Noneho rero ni
Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Kabiri 19 Ukuboza 2023 Icyumweru cya 3 Cy`Adventi
Abatagatifu twizihiza: Anastase Ier, Boniface Isomo rya Mbere Isomo ryo mu gitabo cy'Abacamanza(Abac 13,2-7.24-25) Mu karere ka Soreya hakaba umugabo wo mu muryango wa Dani, akitwa Manowa. Umugore we yari ingumba, nta kana yari yarigeze. Umumalayika w’Uhoraho abonekera uwo mugore maze aramubwira ati «Nzi neza ko uri ingumba ukaba utarigeze akana, ariko noneho ugiye gusama, ukazabyara umuhungu. Guhera ubu, wirinde kunywa divayi cyangwa n’ikindi kinyobwa gisindisha, kandi ntuzarye ikiribwa icyo ari cyo cyose cyahumanye, kuko ugiye gusama inda maze ukabyara umuhungu. Urwembe ntiruzamugere
Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Mbere 18 Ukuboza 2023 Icyumweru cya 3 Cy`Adventi
Abatagatifu twizihiza: Gatien de Tours, Quintus, Désiré Isomo rya Mbere Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya(Yer 23,5-8) Igihe kiregereje – uwo ni Uhoraho ubivuze – maze nzagoborere Dawudi umumero, umwuzukuruza w’indahemuka; azaza ari umwami ufite ubushishozi, kandi uharanira ubutabera n’ubutungane mu gihugu. Ku ngoma ye, Yuda izarokorwa, maze Israheli iture mu mutekano. Izina azitwa ni iri «Uhoraho ni we butabera bwacu.» Ni koko, igihe kiregereje -uwo ni Uhoraho ubivuze – maze boye kuzongera kuvuga ngo «Uhoraho ni Nyir’ubuzima, we wakuye Abayisraheli mu gihugu
Amasomo y’Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatandatu 16 Ukuboza 2023 Icyumweru cya 2 Cy`Adventi
Abatagatifu twizihiza: Adélaïde, Evrard, Bean, Albine Isomo rya Mbere Isomo ryo mu gitabo cya Mwene Siraki (Sir 48,1-4.9-11) Nyuma hadutse umuhanuzi Eliya, aza ameze nk’umuriro, ijambo rye ritwika nk’ifumba igurumana. Yabaterereje inzara, irabashegesha; kubera ishyaka rye, umubare wabo uragabanuka. Ku bw’ijambo ry’Uhoraho yabujije imvura kugwa, kandi amanura umuriro wo mu kirere incuro eshatu zose. Mbega Eliya, ngo ibitangaza byawe biraguhesha ikuzo! Ni nde wakwiyemera ko ameze nkawe? wowe wajyanywe mu gicu cy’umuriro, ukagenda mu igare ritwawe n’amafarasi agurumana; wowe wavuzwe mu miburo yerekeye
Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatanu 15 Ukuboza 2023 Icyumweru cya 2 Cy`Adventi
Abatagatifu twizihiza: Nino, Suzanne Isomo rya Mbere Isomo ryo mu gitabo cy'Umuhanuzi Izayi(Iz 48, 17-19) 17Avuze atya Uhoraho, Nyirubutagatifu wa Israheli, uwagucunguye: Ni jye Uhoraho Imana yawe, ukwigisha ibikugirira akamaro, nkakuyobora mu nzira unyuramo. 18Nyamara iyo ujya kwita ku mategeko yanjye, amahoro yawe aba asendereye nk’uruzi, n’ubutungane bwawe bukamera nk’imivumba yo mu nyanja ; 19urubyaro rwawe rwari kuzangana nk’umusenyi, abagukomokaho bakangana nk’urusekabuye ; izina ryawe ntiryari kuzasibangana, cyangwa se ngo ryibagirane imbere yanjye. Iryo ni Ijambo ry’Imana. ZABURI Zaburi ya 1, 1ab.2, 3,4.6 Inyik Nyagasani, ugukurikira azatunga