ISENGESHO RYO KWIYAMBAZA BIKIRA MARIYA W’I KIBEHO
Bikira Mariya Nyina wa Jambo.
Mubyeyi w’abamwemera bakamwakira.
dore twishyize imbere yawe tukurangamiye.
Twemera ko uri kumwe natwe nk’umubyeyi mu bana be,
n’ubwo tutakubonesha amaso yacu y’umubiri.
Wowe nzira nziza igeza kuri Yezu Umukiza
tugushimiye ibyiza byose tugukesha mu kubaho kwacu
cyane cyane kuva ubwo mu kwicisha bugufi kwawe,
wemeye kwigaragariza i Kibeho by’agatangaza
mu gihe iyi si yacu yari ibikeneye cyane.
Komeza uduhe urumuri n’imbaraga,
tubashe kwakira uko bikwiye ubutumwa bwawe
budushishikariza guhinduka no kwihana
ngo tubeho dukurikiza Ivanjili y’Umwana wawe.
Dutoze gusenga nta buryarya no gukundana nk’uko yadukunze,
maze nk’uko wabisabye, duhore turi indabo nziza
zihumurira bose na hose.
Bikira Mariya Umunyamibabaro,
duhe kumva agaciro k’umusaraba mu buzima bwacu,
maze ibyari bibuze mu mibabaro ya Kristu,
tubyuzurize mu mibiri yacu tubigirira Umubiri we,
ari wo Kiliziya.
Nuko nitutangiza urugendo rwacu hano ku isi,
tuzabane namwe mu ngoma y’ijuru ubuziraherezo. Amina
Imprimatur: Gikongoro, ku wa 25.03.2006 Agustini MISAGO, Umwepiskopi wa Gikongoro