Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatatu 27 Ukuboza 2023
Umunsi wa Mutagatifu Yohani, Intumwa
Abatagatifu twizihiza: Jean l’évangéliste, Fabiola, Nicarète
Isomo rya Mbere
Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere ya Yohani(1 Yh 1,1-4)
Isomo rya Mbere
Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere ya Yohani(1 Yh 1,1-4)
Ibyariho kuva mu ntangiriro n’ibyo twiyumviye kuri Jambo Nyir’ubugingo, ibimwerekeyeho twiboneye n’amaso yacu, tukabyitegereza, tukabikorakoza ibiganza byacu, ni byo namwe tubamenyesha. Koko, Ubugingo bwarigaragaje maze turabwibonera; none turahamya kandi tukabamenyesha ubwo Bugingo buzahoraho iteka, bwari kumwe n’Imana kandi bukatwigaragariza. Nuko rero, ibyo twiboneye kandi tukabyumva, turabibamenyesheje, kugira ngo namwe mwunge ubumwe natwe, maze twese twunge ubumwe n’Imana Data, hamwe n’Umwana wayo Yezu Kristu. Kandi ibyo tubibandikiye kugira ngo ibyishimo byacu bisendere.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
Zaburi ya 96 (97),1-2,5-6,11-12
Inyik Ntungane, nimwishimire Uhoraho, maze mumusingirize ubutungane bwe.
Uhoraho ni Umwami! lsi nihimbarwe, abaturiye inkombe nibasagwe n’ibyishimo! Igicu cy’urwijiji kiramukikije, ubutabera n’ubutarenganya ni ikibanza cy’intebe ye.
Imisozi irashonga nk’ibishashara, mu maso y’Uhoraho, Umutegetsi w’isi yose. Ijuru riramamaza ubutabera bwe, maze imiryango yose ikarangamira ikuzo rye.
Urumuri rurasira ku ntungane, ab’umutima ugororotse bakagira ibyishimo. Ntungane, nimwishimire Uhoraho, maze mumusingirize ubutungane bwe.
Isomo rya Kabiri
Ivangili
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Yohani Intumwa (Yh 20,2-8)
Mariya Madalena azindukira ku mva butaratandukana; asanga ibuye ryavuye ku mva. Nuko yirukanka asanga Simoni Petero, n’undi mwigishwa, wa wundi Yezu yakundaga, arababwira ati «Nyagasani bamukuye mu mva, none ntituzi aho bamushyize.» Petero arabaduka na wa mwigishwa, bajya ku mva. Bombi bagenda birukanka, ariko wa mwigishwa arusha Petero amaguru, amutanga kugera ku mva. Nuko arunama abona imyenda irambitse, ariko ntiyinjira mu mva. Simoni Petero wari umukurikiye, aba arahageze, yinjira mu mva, abona imyenda irambitse, n’igitambaro bari bapfukishije umutwe we kitarambitse hamwe n’imyenda, ahubwo kizingiye ukwacyo ahandi hantu. Nuko wa mwigishwa wari wageze mbere ku mva, na we arinjira, aritegereza maze aremera.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
Amasomo matagatifu Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye kuri uyu munsi mukuru wa mutagatifu Yohani intumwa aradushishikariza kuba abahamya b’ubugingo n’ukuri twaronkeye muri Jambo Nyirubugingo.
Mu isomo rya mbere Yohani intumwa aragaruka ku bugingo turonkera muri Jambo wigize umuntu akabana natwe, tukabona ikuzo rye akomora kuri se. muri we twigiramo ubuzima, butazima,butazimata cyangwa ngo buzimire, ubuzima bw’iteka kandi buhoraho.
Arashimangira ko abahamya ijambo ry’Imana ari abazi neza Yezu kristu, Jmabo w’Imana.
Intumwa zabonye Yezu, zibana nawe, ziramwumva, zimukoraho, ziranamwibonera niyo mpamvu ubuhamya bwazo ari ukuri, ugereranyije nibyo abatemera urumuri n’umukiro Yezu yatuzaniye,bavuga mu nyigisho zabo z’ubuyobe kandi ziyobya. Ibyo banditse bidufashe guhora twunze ubumwe n’Imana Data n’umwana wayo Yezu kristu kandi biduhe kugira ibyishimo bisendereye.
Ivanjili iratwibutsa ko abemera kristu kandi bakamukunda bigiramo ubugingo,Yohani yabaye umuhamya w’ukuri kandi ubuhamya bwe bufasha abantu kumenya uwo yamenye, kwemera uwo yemeye no gukunda uwo yakunze. Natwe abantu badukeneyeho ubuhamya bushingiye ku mibanire yacu na kristu twemeye, ku mibereho yacu nk’abakristu. Duhamagariwe kwamamaza ukwemera kwacu no kukubamo mu buzima bwacu bwa buri munsi. Nka Yohani intumwa, tube abantu barangwa n’ubudahemuka, dukomere ku ijambo ry’Imana kubera urukundo Yezu adukunda.
Dusabe Nyagasani ingabire yo kumukundisha abandi. Duhore turangwa n’ukwemera kuzatugeza k’ubugingo bw’iteka Jambo yaturonkeye.
Padiri Jean Pierre GATETE