top

Sanctuaire de Notre-Dame de Kibeho

Amasomo Matagatifu Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatanu 15 Ukuboza 2023 Icyumweru cya 2 Cy`Adventi

Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatanu 15 Ukuboza 2023 Icyumweru cya 2 Cy`Adventi

Abatagatifu twizihiza: Nino, Suzanne

Isomo rya Mbere

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi(Iz 48, 17-19)

17Avuze atya Uhoraho, Nyirubutagatifu wa Israheli, uwagucunguye: Ni jye Uhoraho Imana yawe, ukwigisha ibikugirira akamaro, nkakuyobora mu nzira unyuramo. 18Nyamara iyo ujya kwita ku mategeko yanjye, amahoro yawe aba asendereye nk’uruzi, n’ubutungane bwawe bukamera nk’imivumba yo mu nyanja ; 19urubyaro rwawe rwari kuzangana nk’umusenyi, abagukomokaho bakangana nk’urusekabuye ; izina ryawe ntiryari kuzasibangana, cyangwa se ngo ryibagirane imbere yanjye.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI

Zaburi ya 1, 1ab.2, 3,4.6

Inyik Nyagasani, ugukurikira azatunga urumuri rw’ubugingo.

Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi, Akirinda inzira y’abanyabyaha, ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho, akayazirikana umunsi n’ijoro!

Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi, Kikera imbuto uko igihe kigeze, kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana, Uwo muntu ibyo akora byose biramuhira.

Naho ku bagiranabi si uko bigenda: bo bameze nk’umurama uhuhwa n’umuyaga. Kuko Uhoraho yita ku nzira y’intungane, naho inzira y’abagiranabi ikagusha ruhabo.

Isomo rya Kabiri

Ivangili

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Matayo(Mt 11, 16-19)

Muri icyo gihe, Yezu abwira rubanda ati 16« Mbese ab’iki gihe nabagereranya na bande ? Bameze nk’abana bicaye ku bibuga, bagahamagara abandi 17bati “Twavugije umwironge maze ntimwabyina! Duteye indirimbo z’amaganya, ntimwarira!” 18Koko rero Yohani yaje atarya, atanywa, bati “Yahanzweho!” 19Naho Umwana w’umuntu aje arya kandi anywa bati “Ni igisambo, ni umusinzi, ni incuti y’abasoresha n’abanyabyaha!” Nyamara ubuhanga bw’Imana bwagaragajwe n’ibikorwa byayo. »

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Amasomo matagatifu Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye kuri uyu munsi aratwibutsa ko uhoraho Imana yacu atwigisha ibitugirira akamaro kandi akatuyobora mu nzira tunyuramo, bigatuma tubasha kubona ubuhanga bwe bwigaragariza mu bikorwa bye.

Mu isomo rya mbere Imana igaragariza Israheli ko ititaye ku mategeko yayo bikayiviramo umuvumo no kubura amahoro, kubaho mu budahemuka no mubudateshuka ku isezerano byari gutuma Israheli igira umugisha n’amahoro, ubutungane n’izina ryayo ntiryibagirane. Kuba rero yarajyanywe bunyago, igakandamizwa n’amahanga, ikabuyera, igasuzugurwa n’ikimenyetso cy’ingaruka yo kutumvira uhoraho. Iyo natwe tutumviye Imana itwigisha ibidufitiye akamaro, ngo twihatire gukurikiza amategeko yayo twivutsa umugisha, amahoro, ubwigenge n’ubwisanzure kandi tukagendera kure ubutungane.

Mu ivanjili Yezu aratwibutsa ko ntacyabuza ubuhanga bw’Imana bugaragazwa n’ibikorwa byayo. Mu gihe cye benshi ntibumvise ijwi ry’Imana, haba mu kwicuza ibyaha no mu kwisubiraho  Yohani yabasabaga haba no mu kwakira umukiro we ubwe yabazaniye. Baranzwe no kutanyurwa ndetse no kunangira imitima yabo. Twe twemerere Yezu udusaba kwakira umukiro we, kumuyoboka no kubona mu bucuti n’ineza agirira abanyabyaha ikimenyetso k’impuhwe n’imbabazi agirira abifuza kumwakira ngo abakize.

Dusabe Nyagasani aduhe umugisha n’amahoro, duhore duhimbazwa no gukurikiza amategeko ye, twemere atwiyigishirize ibidufitiye akamaro, maze ibyo dukora byose biduhire tubikesha kudakurikiza inama y’abagiranabi no kwirinda inzira y’abanyabyaha. Bikira Mariya Nyina wa Jambo udusabire.

Padiri Jean Pierre GATETE.SAC

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.