Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Kane 07 Nzeri 2023 Icyumweru cya 22 Gisanzwe
Amasomo matagatifu kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye aratwibutsa ko twacunguwe kandi tukababarirwa ibyaha byacu Imana tubikesha Yezu kristu umwana wayo kandi akaba ariwe tugomba kumvira Pawulo intumwa aradusabira kugira ubumenyi bushyitse bw’icyo Imana ishaka no guhora turangwa n’umutima wuzuye ubuhanga n’ubushishozi kubwa roho mutagatifu. Intego yacu nk’abakristu igomba kuba iyo kurushaho kumenya Imana no kuba abahanga mu gukora ibyiza. Twagobotowe ku ngoyi y’umwijima n’icyaha tubikesha Ubuntu bw’Imana niyo mpamvu imibereho yacu igomba kurangwamo umucyo n’urumuri ubuzima bwacu nk’abakristu bushingira k’ubudacogora n’ukwihangana.
Mu ivanjiri Simoni amaze kugoka ijoro ryose ntacyo aronse yumviye Yezu kandi yemera ko ashobora byose, ubundi asanzwe aziko uburobyi bukorwa n’ijoro ariko kubera ko ari Yezu ubivuze yiyemeza kubikora, uko turushaho gusanga Yezu niko tugenda tubona ko turi abanyabyaha , ndetse tukumvako tudakwiye guhinguka mu maso ye ariko araduhumuriza akadukiza, akadushinga imirimo azineza intege nke zacu n’ibyaha byacu,ntadutora ngo adutume kuko turi intungane n’abatagatifu ahubwo ashaka ko tubazo.
Araduhumuriza akatumara ubwoba, akaduha ubutumwa buduha kugira uruhare k’umukiro w’abantu. Natwe twiyemeze gusiga byose kugirango tubashe kumukurikira no kumukurikiza.
Dusabe Nyagasani ingabire y’ubumenyi n’ubushobozi byo kumenya ugushaka kwayo, umubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo nadutoze kumvira Imana no kuyibera abagaragu b’indahinyuka. Mwamikazi wa Kibeho udusabire. Amena
Padiri Jean Pierre GATETE,SAC