TUREKE IMANA ITURE MU BYACU NATWE DUTURE MU BYAYO
Uyu munsi tariki ya 14 Nyakanga 2023 twakiriye abanyeshuli baturutse mw’ishuli ribanza rya Ecole Sainte Marie Kiruhura baje mu rugendo nyobokamana ku Ngoro y’umubyeyi Bikira Mariya i Kibeho batura n’igitambo cya Misa bibutswa ko bagomba kugira Imana nyambere.
Mu butumwa yatangiye mu gitambo cya misa Padiri Nizeyimana Nsekambizi Jean Bosco yagize ati “Nkuko Imana yayoboye umuryango wa Isiraheri igasezeranya Aburahamu biragaragaza neza ko n’abana ba Yakobo bagiye babyumva neza nubwo bwose icyo gihugu cyarimo inzara ariko Imana ntiyamutererana iramubwira iti haguruka ugende aho uzabona icyo kurya , Yozefu nawe kuko yari yiriringiye Imana nubwo abavandimwe be bamutaye yakomeje yakomeje kunamba ku Mana” bityo natwe Abana b’Imana turi ahangaha turi mu rugendo nkurwuwo muryano wa Israheli ibyo Imana yakoreye umuryango wa Abraham na Yakobo natwe aho Imana yaduteganyirije ni heza nubwo twahura n’imbogamizi mu rugendo rwacu rwa buri munsi ariko tugakomeza kwizera tuti Nyagasani tuzi aho atujyanye nkuko n’umuryango wa Israheli yari yarawutoranyirije aho kuwutuza heza hatarangwa inzara.
Yongeyeho ati ”twebwe nk’abakristu tugirana amasezerano n’Imana” ayo masezerano tuyakomora aho yatuvanye tukiremwa uko tubayeho mu buzima yaduhaye maze tukavuga tuti Imana koko niyo Mana, wagira ibyishimo ukavuga, uti ibi byishimo n’Imana yabimpaye, wahura n’agahinda cyangwa se amagorwa ukibuka ko umubyeyi Bikira Mariya atubwira ati “ muzakomeza kubaho tukagumana icyo kizere cyuko hari igihugu Imana idutegurira cyiza” muri iki gitambo cy’ukaristiya twaje gutakambira nyagasani dusaba ibintu byinshi ariko iki ngenzi dukomeze dusabe Imana kuyitunganira, tuyiyambaza mu buzima bwacu bwa buri munsi.
Dieudonne UFITINEMA