top

Sanctuaire de Notre-Dame de Kibeho

Amakuru KIBEHO: PADIRI FRANÇOIS HARELIMANA YONGEYE KWIBUTSA ABANYESHULI BUMWE MU BUTUMWA BW’AMABONEKERWA BIKIRA MARIYA YATANGIYE I KIBEHO.

KIBEHO: PADIRI FRANÇOIS HARELIMANA YONGEYE KWIBUTSA ABANYESHULI BUMWE MU BUTUMWA BW’AMABONEKERWA BIKIRA MARIYA YATANGIYE I KIBEHO.

Uyu munsi tariki ya 10 Nyakanga 2023 ku Ngoro y’umubyeyi Bikira Mariya I Kibeho  hakiriwe abanyeshuli baturutse mw’ishuli ryisumbuye rya Groupe Scolaire Sainte Bernadette-Save ndetse na Groupe Scolaire Mere du Verbe Kibeho aho mu gitambo cya Misa  basobanuriwe na Padiri HARELIMANA François  ku butumwa Nyina wa Jambo yatangiye I Kibeho.

 

 

 

 

Padiri HARERIMANA François yagize ati “Uyu Bikira Mariya tubona watwihaye akadutaha mu mitima no ku mumibiri mureke atwiyoborere, aduhe inzira nyayo kuko ariwe wenyine utunyuza inzira itunganye kandi akaduha ubwenge bwo gusobanukirwa nibyo tutabona kuko nicyo cyatumye Jambo w’Imana yigira umuntu. Imana yadukunze urukundo rutagereranywa maze yicisha bugufi byongeye itagatifuza byose byagirira umumaro muntu”

 

                   Abanyeshuli bitabiriye igitambo cy’ukaristiya

Yagarutse ku butumwa bw’amabonekerwa agira ati”kuri 28 z’ukwezi kwa 11 ijuru ryarongeye rihoberana  n’isi cyiriya nacyo n’ikimenyetso twahawe kuko ninacyo cyatumye Jambo yigira umuntu kugirango atumurikire noneho natwe intama ze tumukurikire tudasitara kuko ntawamukurikiye uyoba”

Yasoje aha ubutumwa abanyeshuli bagiye mu biruhuko kudatandukira ngo bapfushe ubusa urukundo Yezu abakunda bishora mu byangwa n’amaso y’Imana kandi bakihatira kugwiza imbaraga mu kwemera batajegajega kuko nibyo bizabafasha icyaha. Aho tugenda hose cyangwa se ibyo dukora twitabaze Bikira Mariya kuko aratabara impuhwe ze zirasendereye. Ati “turagiwe n’umushumba mwiza umenya ubushyo bwe akabukenura mu gihe nyacyo”

 

Dieudonne UFITINEMA

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.