KIBEHO: ABAKRISTU BA ARKIDIYOSEZI YA KIGALI BAKOREYE URUGENDO NYOBOKAMANA I KIBEHO
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Nyakanga 2023, abapadiri, abihayimana, n’abakristu ba Arkidoyosezi ya Kigali bakoze urugendo nyobokamana I Kibeho bayobowe na ANTOINE CARDINAL KAMBANDA , arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’abepisikopi gatorika mu Rwanda.
abakristu basaga ibihumbi birindwi nibo bitabiriye urugendo nyobokamana ngaruka mwaka ry’uyu mwaka aho baturira hamwe igitambo cy’ukaristiya ku mbuga y’amabonekerwa ku ngoro ya Nyina wa Jambo i Kibeho.
Antoine Karidinali Kambanda yashimira abakristu bitabiriye urugendo nyobokamana ndetse anemeza ko inama y’abepisikopi ikomeje gushishikariza abakristu kwitabira ingendo nyobokamana i Kibeho ndetse ko hanashyizweho gahunda zihariye z’ingendo nyobokamana kuri buri diyosezi mu rwego rwo korohereza abakristu bose babyifuza gukora urugendo nyobokamana I Kibeho
Mu nyigisho ,Antoine Cardinal Kambanda yagize ati “Twatangiye gahunda y’icyenurabushyo aho abapadiri bazajya begera abakristu mu ngo ibi bikaba byarakozwe nk’uburyo bwo kuvugurura iyogezabutumwa ngo rirusheho kuba ryiza ndetse ndetse rigere kuri bose” yongeraho ko kubaka umuryango ushingiye kuri kristu nta kwishushanya kandi abakristu bagatoza abana babo gusenga kuko aribyo bizaha imiryango yabo amahoro n’urukundo bituruka ku mubyeyi Bikira Mariya nyina wa Jambo.
Yasabye kandi Abakristu gukokomeza kunga ubumwe ndetse bakabyutsanya mu kogeza ubutumwa bw’inkuru nziza umwe akamenya mugenzi we bikava mu miryango remezo bikagera no mungo aho batuye. Kuko aribyo bizabagira abakristu nyabo Imana ishaka ndetse bakirinda amacakubiri.
Abakristu ba Paruwasi ya Rilima bakiri mu byishimo byo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 Paruwasi yabo imaze ishinzwe bashimiwe uburyo bateguye uru rugendo ndetse banatanga urumuri kuri Paruwasi ya Ruhuha izategura urugendo nyobokamana rw’ubutaha.
Dieudonne UFITINEMA