Inama y’Abepiskopi yihanganishije ababuriye ababo mu biza
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yihanganishije ababuriye ababo mu biza biherutse kwibasira Uburengerazuba n’uduce tw’Amajyarugu n’Amajyepfo y’igihugu.
Mu butumwa yatangaje kuri twitter, Antoni Karidinali Kambanda yagize ati “Twifatanyije mu kababaro na Diyosezi ya Nyundo n’imiryango yaburiye ababo mu biza byibasiye igice cy’Uburengerazuba, n’uduce tw’Amajyaruguru n’Amajyepfo by’igihugu cyacu. Nyagasani yakire abahitanywe na byo kandi akomeze abasigaye. Twifatanyije kandi na Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo n’abo bari kumwe, bakomeje gufatanya n’abandi kureba uko abasizwe iheruheru n’ibi biza batabarwa. Kiliziya Gatolika binyuze muri Caritas Rwanda yiteguye gufatanya n’izindi nzego mu bikorwa bitandukanye by’ubutabazi”.
Inkuru y’ibiza byabaye mu ijoro ry’uwa 2 rishyira uwa 3 Gicurasi 2023, yageze ku Bepiskopi ubwo bari mu nama y’inteko rusange ya 166 Igihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2023. Bakimara kumenya iyi nkuru, Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo yihutiye kugera ku Nyundo hamwe mu hibasiwe n’ibi biza aho ibigo bitandukanye bya Diyosezi birimo Seminari Nto ya Nyundo, n’ahakorera Serivisi zitandukanye za Diyosezi hibasiwe bikomeye n’umwuzure wangije inyubako n’ibikoresho byarimo.
Myr Anaclet Mwumvaneza kandi akaba yanifatanyije n’abayobozi batandukanye n’abatuye mu karere ka Rubavu mu gikorwa cyo gushyingura bamwe mu baburiye ubuzima muri ibi biza.
source: www.kinyamateka.rw