Isengesho ry’Ishapule y’Ububabare Burindwi bwa Bikira Mariya
Uko bavuga ishapule y’ububabare burindwi bwa Bikira Mariya
Uko batangira
Tumenyereye ko mu gutangira rozari isanzwe nyuma y ‘ikimenyetso cy’ umusaraba dutangiza ‘Idemera Imana Data ushobora byose’. Mu gutangira ishapule y’ ububabare siko bigenda, ahubwo dutangiza isengesho rikurikira:
Isengesho ry ‘intangiriro
Mana yanjye ngutuye iyi shapule kubera ikuzo ryawe ritagatifu, ngo nubahe umubyeyi wawe mutagatifu mu kuzirikana no gusangira nawe ububabare bwe.
Ndakwinginga, umpe kwicuza ibyaha nakoze, umfashe kwitonda, umpe no kwicisha bugufi ngomba ngo nshobore kuronka indulugensiya zose ziy irimo.
Isengesho ryo kwicuza ibyaha
Nyagasani, ibyaha nakugiriye byose ndabyanze kuko binteranya nawe, bikadutandukanya ari wowe untunze ukandengera iteka, kandi ndabyangira yuko aribyo byicishije Yezu Kristu, Umwana wawe ukunda. Dawe ubinkize sinshaka kubisubira, ndashaka kuba uwawe.
Amina.
Iyo iri sengesho rirangiye batangira kwibuka no kuzirikana ububabare bwa Bikira Mariya uko ari burindwi.
1 ° Ububabare bwa mbere
Simewoni ahanurira Bikira Mariya ko inkota Izahuranya Umutima we
Ijambo ry’Imana: Lk 2,25-28 a; 33-35
Icyo gihe i Yeruzaremu hari umuntu witwaga Simewoni; yari intungane kandi yubaha Imana. Yari ategereje ihumure rya Israeli, kandi Roho Mutagatifu yari amurimo. Byongeye Roho Mutagatifu yari yaramuhishuriye ko atazapfa atabonye Kristu wa Nyagasani. Nuko Simewoni aza mu Ngoro abibwirijwe na Roho Mutagatifu. Igihe ababyeyi b’umwana Yezu bamuzanye ngo bamurangirizeho ibyategetswe, nawe amwakira mu biganza bye(…). Se na nyina batangazwaga n’ibyo bamuvugagaho. Nuko Simewoni arabashima, maze abwira Mariya, Nyina wa Yezu, ati “Dore uyu nguyu yashyiriweho kubera benshi muri Israheri impamvu yo korama cyangwa gukira, azaba n’ikimenyetso bazagiriraho impaka. Nawe kandi inkota izakwahuranya umutima. Bityo ibitekerezo biri mu mitima ya benshi bigaragare”.
Ijambo ryo kuzirikana
Ububabare bwa mbere bukabije Bikira Mariya yagize bwabaye ubuhanuzi hwa Simewoni. Mariya yari yubahirije itegeko ry’ isukurwa (lyim 13,2-13), n’ubwo ritamurebaga nk’Utarasamanywe icyaha, aza mu Ngoro gusukurwa ubwandu atigeze agira no gutura Imana uwo Mwana yari yarabahave. Mbega ukuntu yatuye mana Data mu rukundo rwinshi kandi ku mugaragaro uwo atari yahwemye kumutura mu ngoro y’umutima we! Yari azi neza ko uwo mwana ari uw’ Imana kurusha uko yabaye n’uwe. Ibvo bvatumve amuturana umutima wiyoroshya n’ishimwe nk’ igitambo gikwiriye koko gucungura isi. Bikira Mariva amaze gutura Data umwana we Y ezu, umusaza Simewoni vahise amubwira ubuhanuzi bukarishye. Yamubwiye ko inkota Izamwahuranya umutima, aribyo bisobanura uburyo azabona umwana we ababazwa agasuzugurwa, akamaganwa, agatereranwa. kugeza naho yishwe nk’ umugiranabi amanitswe ku giti cy’umusaraba.
Ibi byose ntabwo byatumye Umubyeyi Mariya acika intege cyangwa se ngo yihebe, ahubwo yarabyakiriye abibika mu mutima we. Yego yabwiye Nyagasani igihe Malayika Gabuliyeli yari amuzaniye ubutumwa bw’uko azabyara umwana w’Imana (Lk 1, 26-31) ntiyigeze icubangana n’ubwo yari yumvise ko ubuzima buri imbere burimo amagorwa akomeye.
Aha Bikira Mariya yahaduhereye isomo rikomeye mu buzima ryo kudacika intege imbere y’inzitizi duhura nano mu guhigura umuhigo twahigiye Imana. Yatwigishije kudakangwa n’ejo hazaza kabone n’aho twaba twikanga amagorwa tuzahura nayo. Icy’ ingenzi n’uko ugushaka kw’Imana kuzuzwa niyo byaba bisaba ubwitange burenze imyumvire ya Muntu. Bikira Mariya yatwigishje gukomera ku ntego, atwigishiriza mu ngiro ko ibyago n’amakuba bishobora kutubera amarembo adusohoza imbere y’intebe y Umwami w’abami.
Isengesho
Mana yacu idukunda byahebuje, turagusaba tukwinginze tukwizeye twicishije bugufi ngo uturinde gucika intege muri ibi bihe turimo. Amizero yarakendereye mu bana bawe, hari ababona bwira ariko bakaba batazi ko bucya, hari n’ababona bucyeye bakibaza niba buri bwire! Abo hose bafite ubwoba bw’ ejo hazaza kuko batemera na gato to hari icyiza kiri imbere aha. Intero yabo, Mana! vabave nka ya mvugo ngo akaburiye mu isiza ntikabonekera mu isakara’. Duhe umutima ukomeye nk’ uwa Bikira Mariya, tukwegurire ubuzima bwacu maze tuzirebere uko byose bihinduka bishya muri wowe. Duhe gukomera kuri Yezu maze amagorwa yacu ahinduke urwego twuririraho tukugana, Mwami w’abami.
Cyangwa
Mana ihoraho kandi ishobora byose, wowe Nyirimpuhwe zahebuje, tugutuye igitambo cy’Umwana wawe ukunda byimazeyo cyumvikanye mu magambo y’ umuhanuzi Simewoni, igihe Yozefu na Bikira Mariya bamugutuye mu
Hekaru. Ubwe akakwihaho Igitambo aricyo cyazahuye isi yose. Tukigutuye twifatanije n’ umutima utagira inenge wa Bikira Mariya, wahuranijwe n’inkota mu rupfu rw’Umwana we, kugira ngo aduhongerere ibyaha byacu n’ iby’ abantu bose. Nawe Bikira Mariya, wamenyeshejwe ibyago bigutegereje, ugahora ubizirikana mu buzima bwawe utinuba. Twigishe gutiny a ikidutandukanya n’Imana, no kwemera ko ibyago ariyo nzira y’ukuri. Ubumbatire imitima yacu igihe turi mu byago, twoye guhugira mu biremwa, twibere mu gituza cyawe wowe watubereye ikiramiro.
Dawe uri mu ijuru
Ndakuramutsa Mariya 7
Mubyeyi ugira ibambe…
2 ° Ububabare bwa kabiri
Yezu ahungishirizwa mu Misiri
Ijambo ry’Imana: Mt 2, 13-15
Bamaze kugenda, Umumalayika wa Nyagasani abonekera Yozefu mu nzozi, aramubwira ati ‘Byuka ujyane umwana na nyina, uhungire mu Misiri; maze
ugumeyo kugeza igihe nzakubwirira, kuko Herodi agive guhigahiga umwana ngo amwice.’ Yozefu arabyuka, aiyana umwana na nyina iryo joro, maze ahungira mu Misiri. Nuko abayo kugeza igihe Herodi apfiriye. Ibyo byabereye kugirango huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije umuhanuzi ati ‘Nahamagaye umwana wanjye wari mu Misiri.’
Ijambo ryo kuzirikana
Nimurebe uko Bikira Mariya yababaye, igihe Yozefu amubwiye ko bagomba guhita bahungisha Umwana, nk’uko Malayika yari amaze kubimuhishurira mu nzozi, bagahungira mu Misiri kugirango Herodi atamwica. Nimumurebe abura icyo afata n’icyo areka, maze agaheka Umwana Yezu bwangu, agasiga byose.
Uko Bikira Mariya arusha abandi bantu urukundo wa kibyeyi ni nako yababaye cyane muri iryo hunga, akana gatitira, kishwe n’ imbeho y’igicuku, ababyeyi bo bishwe n’umunaniro, inzara n’ imbeho, kandi bahangayikishijwe no kujya mu gihugu batazi, nta mumenyi ubategereigo. Muri iryo hunga batekerezaga umwana Yezu gusa, bikanga guhura n’abanzi bari boherejwe kumwica.
Imibabaro y’umutima batewe no kubona Umwana w’Imana bakundaga cyane ahigwa. Mbese ubundi arazira iki?
– Arazira inyota y ‘ubutegetsi yasabitse Herodi, ya yindi ihuma amaso ababushyikiriye bakibwirako bazabugundira ubuziraherezo. Kubera ko amaso yabo aba yarahumve ntibabona Urumuri rw Imana, maze muri uwo mwiima w’icuraburindi bakumva ko babaye „Imana” ubwabo.
Ntibemera ko hariho Imana Nyirububasha kuko baba bumva ko ububasha bwose ari ubwabo.
– Arazira ishyari, ryarindi ritemera ko hari icyiza cyava ahandi uretse aho ryashinze ibirindiro. Arazira ishyari rimwe uhongerera ntiryumve, ryarindi utumira
rikagutamaza, watunga rikagutangatanga ngo utavaho utunganirwa; wanaryorohera ngo rigwe neza rikagutanga imbere ngo rikurandurane n’ imizi uzapfe uri incike.
– Arazira ishyari rimwe ridakangishwa ibibondo cyangwa se ibisekeramwanzi. Ngiryo ishyari ryatumye Umwana Yezu ahungishirizwa mu Misiri ntawe aratunga n’urutoki. Ngiryo ishyari ry atumye Umutima wa Mariya utarangwaho ubwandu wahuranywa n’ agahinda k’ubuhunzi.
– Arazira urwango Shitani yanga abana b’ Imana. Umutware w’umwijima yabonve Emmanuel yatashye mu bantu aratitira kuko yarazi ko ibye birangiye; yacuze imigambi yose ngo yigizeyo Rumuri rw’ amahanga nyamara yiyibagije nkana ko “Agati kateretswe n’ Imana kadahungabanywa n’umuyaga”. Imigambi yose Sekibi yacuze yafashe ubusa kuko Mariya na Yozefu bumvise ijwi rya Malayika watumwe n’Imana, bakigora bakabyuka igicuku cyose bagahungisha Umwana Yezu. Byarabagoye cyane kandi birabashavuza, kuko burya ubuhunzi buravuna ariko byose barabyemeye kubera ikuzo ry’Imana. Bikira Mariya na Yozefu babaye i Mahanga bitabaturutseho, batazi ururimi n’ umuco by’ iryo hanga barimo, rimwe bakababazwa n’ababannyegaga babita impunzi; nyamara imibabaro yabo bayunze ku y’ Umwana wabo kugira ngo n’iryo hanga barimo rishobore kuronka umukiro.
Isengesho
Bikira Mariya Mubyeyi dukunda, wowe wababaye bitavugwa mu guhungisha Umwana Yezu, twigishe kwakira imibabaro yacu ya buri munsi. Twigishe kugira ubutwari twoye gucika intege igihe isi itatwakira. Dufashe kubungabunga ubuzima bwa Yezu butuye mu mitima yacu, kuko ishyari rya Sekibi rihora rigambiriye kuna ubwo Buzima.
Mubyeyi wababaye cyane kubera ubuhunzi, tugutuye impunzi zo mu bihugu byose, barinde kwiheba bumveko Umusumba byose abaherekeza aho bari hose.
Mubyeyi wabujijwe uburenganzira bwo gutunga no gutunganirwa mu gihugu cyawe, tugutuye ababuzwa uburenganzira bwabo bwo kubaho mu bwisanzure.
Cyangwa
Dawe Nyirubutagatifu, wowe wohereje Umumalayika wawe kumenyesha Yozefu na Bikira Mariya ko Herodi ashaka kwica umwana Yezu. Tugutuye ububabare hw’Umutima wa Yezu n’intimba y’ umuryango mutagatifu wagiriye muri ako gakubuzo uhunga uwo mubisha wari ugambiriye kwica umwana wawe. Mana yacu, wowe unitatereranve uwo muryango wawe, tubiguturive ku girango imiryango yose iyoboke Umwana wawe kandi ikugire ubuhungiro.
Hindura umuco w’abafite inkota yo kwica ubuzima bw’abandi, imitima y’ abantu bose igire urukundo rwa kivandimwe. Bikira Mariya Nyirimpuhwe, wabyutse igiouku cyose ukagenda uhungishije umwana wawe. Niwibagirwe ko aritwe twaguteye uwo muruho, twigishe kwicisha bugufi igihe tubyutswemo n’irari ryo gukandagira abo turusha amaboko, tumenye guhunga intambara zituma tugomera Imana, Umwana w’ Imana yibere muri twe.
Hosha intambara z’ urudaca z’ abarwanira amakuzo, amahoro asendere mu mitima, ibe ingoro y’ Imana muri iyi si.
Dawe uri mu ijuru
Ndakuramutsa Mariya 7
Mubyeyi ugira ibambe
3 ° Ububabare bwa gatatu
Mariya abura umwana we bagiye i Yeruzalemu
Ijambo ry’Imana: Lk 2, 43-50
Iminsi mikuru irangiye barataha, umwana Yezu asigara i Yeruzalemu ababyeyi be batabizi. Bagenda urugendo rw’umunsi wose, bakekako ari mubo bagendanaga. Hanyuma bamushakira muri bene wabo no mu bamenyi.
Bamubuze, basubira i Yeruzalemu bamushaka. Hashize iminsi itatu bamusanga mu Ngoro, yicaye hagati y’abigisha, abateze amatwi kandi abasiganuza.
Abamwumvaga bose batangariraga ubwenge bwe n’amagambo yabasubizaga. Ababyeyi be bamubonge barumirwa, maze nyina aramubwira ati ‘Mwana wanje watugenje ute? Jye na So twagushakanye umutima uhagaze’. Arabasubiza ati ‘Mwanshakiraga iki?
Muyobewe ko ngomba kuba mu nzu ya Data? Bo ariko ntibasobanukirwa n’ibyo ababwiye’.
Ijambo ryo kuzirikana
Yezu ni umwana w’ ikinege w’ lmana akaba n’ umwana w’ikinege wa Bikira Mariya. Bikira Mariya wari ufite Umutima utagira inenge yakundaga umwana we urukundo rutagereranywa ku rw’abandi babyeyi, ndetse agashyiraho n’akarusho kuko yari Imana ye. Igihe rero abuze umwana we yabuze aho akwirwa, bituma yumva adashobora kubaho adafite Yezu. Nicyo cyatumye, igihe amubuze, amushakashaka hose ubutarambirwa, akamara iminsi itatu, kandi uko agenda amubura, agahinda kakarushaho kumwiyongeramo. Muri icyo gihe bikira Mariya yababaye bitavugwa, yibaza kandi yicuza mu Mutima we icyatumye atamwizirikaho.
Mbese uku kuzimira kwa Yezu ntawakugereranya na rya joro ry’icuraburindi roho zacu ziya zinyuramo tukabaho nk’ abatazi mana, nk’ abatarigeze bamenya izina rya Yezu? Nyamara iyo byatugendekeye gutya turarekera, tugaterera iyo nk’ aho kubana na Yezu ntacyo bitumariye. Ububabare Mariya yagize yabuze umwana we Yezu bwagombye kutwigisha natwe kubabazwa no kubaho tudafite Yezu; maze tukihutira gushakashaka, duhangayitse uwo twabuze muri twe. Twebwe abantu b’abanyantege nke, kandi bagwa mu byaha mu buryo bworoshye, dushobora kwibaza buri gihe niba atari twebwe ba nyirabayazana b’iryo curaburindi rya roho, bityo tukaba tugomba gushakashaka Urumuri mu mwitozo wo kwicuza no kwirega iby aha byacu hanyuma tugategereza ihirwe ryo kongera kumva igihu cyeyutse kuri roho yacu. Niba nta cyaha dufite, ari ikigeragezo gusa, tugomba kucyakirana urukundo, hanyuma tugashakashaka Imana mu bwiyoroshye bw’ umutima.
Isengesho
Mubyeyi wababaye cyane igihe washakashakaga Umwana wawe Yezu yazimiye, ngutuye roho yanjye yazimiriye mu icuraburindi ry’ icyaha. Ngutuye umutima wanjye wagiye kure y’Imana umuremyi w’isi n’ijuru. Ngutuye n’abavandimwe banjye bagive kure y’ Imana ngo nabo ubashakashake, kugira ngo bagarukire Imana, Sekibi ataboreka kandi nabo ari abana bawe.
Cyangwa
Mana ihoraho, girira intimba Bikira Mariya yagize igihe abuze Umwana we, reba uruzerero we abaririza mu mihana y’ abaturanyi be ntarambirwe kandi ishavu ramushenguye. Ubabarire ababyeyi bose bashavujwe n’imyifatire mibi y ‘urubyaro rwabo, ubabarire n’ababyeyi batita ku bana babo. Toza ababyeyi kwita ku bana babo, babatoze kwibanda ku mirimo ihesha izina ryawe ikuzo, nk’uko Yezu Umwana wawe atarambiwe gusigara muri Hekaru asobanura amahame y’ ubukuru n’ububyeyi bwawe wowe Mana yacu. Yezu rugero rw’ubutungane, igisha abantu bose kumvira, nk’uko wumviye Bikira Mariya igihe agusanga muri Hekaru. Ukamwumvira mu buzima bwawe bwose, kugeza mu ndunduro y’ ubuzima bwawe hano munsi.
Dawe uri mu ijuru
Ndakuramutsa Mariya 7
Mubyeyi ugira ibambe
4 ° Ububabare bwa kane
Mariya ahura na Yezu ahetse umusaraba
Ijambo ry’Imana: Lk 23, 26-31
Igihe bamushoreve, baza gufatirana uwitwa Simoni w’i Sireni, wiviraga mu mirima ye, bamuhekesha umusaraba, agenda inyuma ya Yezu awumutwaje. Yezu yari akurikiwe n’imbaga nyamwinshi y’abantu barimo abagore baborogaga bamuririra. Bigeze aho yezu arabakebuka maze arababwira ati “Bakobwa b’i Yeruzaremu mwindirira ahubwo nimwirire mwe n’abana banyu!’ Dore hagiye kuza igihe bazavuga bati ‘Hahirwa ingumba n’inda zitabyaye, n’amabere atonkeje’. Icyo gihe bazinginga imisozi ngo ‘nimuturidukireho’ n’utununga ngo nimudutwikire. None se niba bagiriye batya igiti kibisi, icyumye bazakigenzereza bate?
Ijambo ryo kuzirikana
Bikira Mariya yakundaga Umwana we Yezu cyane, mbere na mbere nk’Umwana we w’ikinege, ubundi nk’Umwana. w’Umusumba byose. Urwo rukundo yamukundaga rwatumye agira agahinda kenshi igihe bahuye yikoreye umusaraba wamunanije. Nk’uko ivanjiri ya Luka ibitubwira, hari n’abagore bari mu bari bamuherekeje baboroga, bamuririra! None se:
– Niba abadasobanukiwe n’ibanga ry’ uwo Mwana wa Mariya baboroga, uwaryongorewe na Malayika yari amerewe ate mu mutima we?
– Niba abataramwibarutse ngo bamuhungane ikubagahu, no bamurarane rwantambi, baboroga uwamukoreye ibyo byose amerewe ate mu mutima we?
– Ngaho nimwibaze! Niba haboroga abataramureze ngo habone inseko ye izira imbereka, ngo bumve ijambo rye rizira ikinyoma, ngo babone urukundo nyakuri ruharirwa umubyeyi, ngo bahamagarwe „Mawe” yuzuve ibinezaneza br’umwana warezwe neza; uwakorewe ibi byose amerewe ate mu mutima We?
Isengesho
Mubyeyi wababaye bitavugwa, reka nkwisabire ungemerere, wowe utuma abaguhungiyeho badakorwa r’isoni:
Hoza ababyeyi bakomeretse bikomeye igihe babonaga abana babo basogotwa nk’ imbagwa, baterwa amacumu
nk’abacumurive umwami.
Hoza ababyeyi basabitswe n’agahinda batewe no kubura ibibondo byabo, byabasekeraga bakanezerwa.
Hoza abana baciriwe urwa Pilato bataramenya n’impumuro y ‘icyaha. Hoza abana isi yikoreje imisaraba Y’buzima ku ntugu zombi bataramenya no kwigenza.
Hoza abarenganye, hoza abarengana, bakikorera kumitwe Niho intango yuzuye ibibi byinshi kandi yarashigishwe ikinaterekwa n’abambari ba Rusiferi.
Cyangwa
Nyagasani Nyirimpuhwe, wowe nyir’ ubuntu buhebuje, waduhaye Umwana wawe ngo atubere igitambo Kitugarura mu mukiro w’ingoma yawe, twari twany agishijwe n’umwanzi. Nawe akakumvira kugeza ubwo yishyize mu maboko y’abishi be.
Girira ziriva mvune aterwa n’ umusaraba wamushenguye, yemeye gutsindagiramo ibyaha by’ abantu bose ngo abyuhagize amaraso ye. Girira ishavu yagiranye n’Umubyeyi igihe bahurira mu nzira ahetse umusaraba, inkora y’amaraso imuranga mu nzira hose.
Ubabarire abanyabyaha b’ amoko yose, ubahe ukwicuza gushyitse, ubahe kuyoboka Umucunguzi bamubonemo impuhwe zawe n’urukundo udukunda byahebuie wowe Mana yacu. Nyagasani abari mu byago bahe kumenya ko umusaraba ariwo mukiro, biyumanganye boye guhunga bashakira ubuzima mu manjwe.
Yezu na Mariya, nimugirire intimba y ‘umutima n’umubabaro twabateye, muhe ubwenge bwacu kumenya. ko ari mwe gakiza ka bene Muntu, bose bamenye se wabahaye ubuzima, baharanire kuzagera ku mukiro w’ingoma ye, Yezu yabaronkeye.
Dawe uri mu ijuru
Ndakuramutsa Mariya 7
Mubyeyi ugira ibambe
5 ° Ububabare bwa gatanu
Bikira Mariya munsi y’umusaraba Yezu yari abambweho
Ijambo ry’Imana: Yn 19, 25-27
Iruhande rw’umusaraba wa Yezu hari hahagaze Nyina, na Nyina wabo Mariya muka Kilopa, na Mariya
Madalena. Yezu abonye Nyina, ahagararanye na wa mwigishwa we yakundaga abwira Nyina ati „Mubvevi
dore umwana wawe’. Abwira na wa mwigishwa ati ,,Dore nyoko.” Guhera icyo gihe, uwo mwigishwa amujana iwe.
Ijambo ryo kuzirikana
Bikira Mariya yazamukanye na Yezu umusozi wa Kaluvariyo, umusaraba Umwana we yari ahetse ku rutugu, we awuhetse ku mutima. Agenda areba uburyo Umwana we vashushwaga n’ uwo musaraba, awugwana, bamukubita ngo yihute, yagwa bakamukurura imisatsi bamubyutsa.
Bageze mu mpinga ya Kaluvariyo, bamutegetse kwicuza imyambaro ye imbere y’ abamushunga bari bishimiye
kumukwena. Ibyo byose Bikira Mariya abyiyumvamo cyane, ashenguka umutima, areba abo bagome bari bishimiye kumukoreza umwana isoni no kumubamba umutumburi. Igihe Yezu agannye umusaraba agiye kuwurambararaho, Bikira Mariya yababaye bitavugwa, abona byose ariwe biriho. Nuko areba ukuntu abo bishi biboneje, bitwaje imigera n’inyundo nini, batangive
gushikamira Yezu kugirango atanyeganyega akabatera guhusha, Bikira Mariya akabyumva mu mutima we. Igihe bashimangira imigera, akumva ariwe yoga amagara. Nuko bashinga umusaraba mu rwobo bari bacukuye, maze uko unyeganyega, imigera igashishimura umubiri wa Yezu kandi bari bamureze byo gutanya amagufwa. Yezu amara amasaha atatu atyo mu bubabare butagereranywa kandi akababazwa no kureba Nyina washengurwaga n’iyo mibabaro ahagaze iruhande rw’umusaraba
Isengesho
Mubyeyi dukunda, Mwamikazi w’abahohwe Imana, duhe ubutwari nk’ubwo wagize mu byago byawe, kugirango natwe dushobore kujya dusingiriza Imana mu bitubabaza byose, bityo dushobore kuronkera isi imbabazi.
Cyangwa
Nyagasani yezu, tugutuye ishavu ryashenguye umutima w’Umubyeyi wawe aho yari ahagaze munsi y’ umusaraba, amaraso akuvamo amushokeraho, yumva agashinyaguro n’ibitutsi abanzi bawe bagutukaga, areba umanitswe hagati y’isi n’ijuru ngo ubihuze. Ni nabwo wamuduhaye burundu, nk’uko So yavuze mu gihe cy’ ubucumuzi abwira gikoko, ko ayiziranije n’umugore uzay’imena umutwe. Nyagasani Yezu, aho niho waciye inzigo icyaha cyari cyarashyize hagati y’Imana na Muntu. Nibwo werekanye umugore So yavuze igihe wabwiraga Bikira Mariya uti “Mugore Dore umwana wawe.” Ubwira Yohani uti: „Mwana dore Nyoko.” Duhe kuyoboka umubyeyi wawe, Wowe na So mwaduhayeho inshumbushanyo. Dawe Nyirimpuhwe zahebuje, ha imiryango yose uragiriye mu isi y’ubu kugira ubumwe bw’ indatandukana, abantu bose bahuzwe n’urukundo rwa kivandimwe Umucunguzi n’Umubyeyi we berekanive mu bubabare bwo gukiza abantu bikozwe n’izo ndacumura. Bikira Mariya, mizer yacu, ramira abanyabyaha bari mu mpande zose z’isi y’ubu, bibuke ko bacunguwe bagarukire Imana bicuze nabo babe inkoramutima zawe.
Dawe uri mu ijuru
Ndakuramutsa Mariya 7
Mubyeyi ugira ibambe
6 ° Ububabare bwa gatandatu
Umurambo wa Yezu bawururutsa
Ijambo ry’Imana: Yn 19, 38-40
Ibyo birangiye, Yozefu w’ahitwa Arimatiya, wari umwigishwa wa Yezu rwihishwa kuko yatinyaga
Abayahudi, asaba Pilato gutwara umurambo wa Yezu. Pilato arabimwemerera. Nuko araza ajyana umurambo wa Yezu. Haza na Nikodemu, wawundi wigeze gusanga Yezu nijoro; azana ikivange cy’ishangi n’amarira y’igikakarubamba,bipima nk’ibiro mirongo itatu. Nuko benda umurambo wa Yezu bawuhambira mu myenda hamwe n’imibavu, uko Abayahudi bagenzaga bahamba.
Ijambo ryo kuzirikana
Nimurebe Yezu abambye ku musaraba akawupfiraho. Nimurebe kandi Umubyeyi we wawakiriye mu biganza bye. Nine wakwiyumvisha ishavu ryuzuye umutima w’uwo Mubyeyi! Yezu Umwana w’ikinege arapfuye. Umwana umwe rukumbi, Umwana wajyaga akorana na Nyina uturimo twose, bakishima, bagaseka, bagasengs; none dore ibibaye. Nyamara Uwo mubyeyi byose akabishyingura mu mutima. Azi neza ko ibiba byose ari kubw’ikuzo ry’ Imana. Nubwo Afite agahinda kenshi azi neza ko n’uwabura uwo akunda ku bw ‘ikuzo ry’ Imana nta gihombo. Tuzirikane ukuntu Abrahamu yabonye Izaki mu zabukuru akamubona amubabaye, akamukunda akamutetesha, akumva ko rwose yageze ku ihirwe ritagereranywa; nyamara igihe cyarageze Imana imusaba kumuturaho igitambo. Nimutekereze agahinda uwo mubyeyi yari afite bagana ku musozi wa Moriya (Intang. 22) ashoreye Izaki umuhungu we w’ikinege, agive kumuturaho igitambo gitwikwa! Nimutekereze agahinda Abrahamu yagize igihe umuhungu we akebutse kamubwira ati: Dawe ndabona inkwi n’umuriro, ariko se itungo riri buturweho igitambo riri hehe? Abrahamu mu kwemera gukomeye yaramubwiye ati: mwana wanjye, Imana irarigena. Kandi koko niko byagenze Imana yagiriye ukwemera kwa Abraham utimanye umwana we
wikinege imumusubiza kariiana.
Birakwiye ko jye nawe uyu munsi twisuzuma tukareba uburyo twakira imibabaro duhura nayo; uburyo tugerageza gutandukana n’ingeso mbi cyangwa ibindi twiziritseho igihe kirerekire wenda bikaba byaratubujije amahoro cyangwa byaraduteye uburwayi kandi twari tiwarabishyizeho amizero yacu. Twe tukiri mu rugendo hano ku isi, twigire ku Mubyeyi wacu Bikira Mariya kutagira icyo twizirikaho gihita, tuzirikana ko icyo dutanze qyose, n’aho cyaba ari icy’ agaciro gakomeye, n’aho bwaba ariubuzima bwacu, ku bw’ikuzo ry’ Imana tuzagisubizwa karijana.
Isengesho
Mariya Mubyeyi wa Jambo ndonkera ku Mwana wawe ingabire y ‘Ukwemera. Mariya Mubyeyi wababaye cyane ndonkera ku Mwana
wawe Yezu Ingabire yo kwiyumanganya. Mariya mubyeyi wababaye cyane mpa kwakira umusaraba w’ubuzima bwaniye nk’ ingabire y’ Imana.
Cyangwa
Mana yacu, girira ishavu ryashenguye umutima w’Umubyeyi Mariya, igihe yakiraga Umurambo w’ imfura ye, imaze guca. Rebana impuhwe zawe zahebuje, iryo shavu ry Umubyeyi n’ uruptu rw’ Umwana wawe, aho bikomoka ni ku bucumuzi bwacu. Nawe kandi wanyuzwe n’ukumvira k’Umwana wawe, nawe yemeye Kwitanga ubutibabarira ngo akize bose. Akira amasengesho yacu tuguturive abanyabyaha, girira ibikomere by’ umutima w:
Bikira Maria washenguwe n’ 1shavu yakira umurambe w’umwana wawe. uhindure imitima y’ abanyabyaha mu mpande zose z’ isi, mu moko yose, no mu bitsina byombi. Natwe tugusabye imbabazi z’ ibyaha byacu bwite, Mana yacu gira uountu wumve ama we yaou agutakambira.
Bikira Mariya mizero y’ abanyabyaha, ibuka ibyago by’yi si wavutsemo, ukayituramo, wihuza umusaya, twumve twe abo wabyaye. Akira roho zacu zahotowe n’ ingoyi y’ibyaha, zikure mu maboko ya shitani, no mu mwijima w’icyaha.
Dawe uri mu ijuru
Ndakuramutsa Mariya 7
Mubyeyi ugira ibambe
7 ° Ububabare bwa karindwi
Umurambo wa Yezu ushyirwa mu mva
Ijambo ry’Imana: Mt 27, 55-61
Aho hari abagore benshi bareberaga kure; abo ni abari barakurikive Yezu kuva mu Galileya bamukorera. Barimo Mariya Madalena, na Mariya nyina wa Yakobo na Yozefu, na nvina wa bene Zebedeyi. Bugorobye, haza umuntu w’umukire w’i Arimatiya, witwa Yozefu, na we wari umwigishwa wa Yezu. Asanga Pilato, amusaba umurambo wa Yezu, awuhambira mu mwenda utanduye; maze awurambika mu mva nshya yari yaricukuriye mu rutare, hanyuma akingisha ibuye rinini umuryango w’imva, aragenda. Aho hari Mariya Madalena na Mariya wundi bicaye imbere y’imva.
Ijambo ryo kuzirikana
Bikira Mariya yaherekeje Umwana we Yezu mu nzira yose y’umusaraba, mugihe abanyabwoba bari bahunze, ab’ ukwemera gucye bazi ko ntagisigaye; uwo bari bizeye byamurangiriyeho. Ububabare bwaramurembeje isaha ye
iragera nuko umutwe uregukira imbere, araca (Yh 19,30).
Yozefu w’i Armatiya yakoze igikorwa cyiza cya gipfura, maze yitangira gushy ingura umurambo wa Yezu. Bikira Mariya yaherekeje umurambo mutagatifu w’ Umwana we bagiye kuwushyingura, hanyuma yitegereza n’ukuntu bashyize ibuye rinini ku muryango w’imva. Nyamara kuri uwo Mubyeyi mutagatifu ntibyari birangirige aho. Aha niho Bikira Mariya yaduhereye isomo ry’agatangaza ryo kugira ukwizera gushyitse! Kuri benshi muri twe shitani yaratuburabuje, atubuza epto na ruguru; yatubujije
hirya no hino atubuza amajya n’ amaza. Twararunze arasandaza, turatunga aratunda, duhinze arabirumbya, tubyaye araduhekura. Mbese yakoze uko ashoboye ngo atugire intere, dupfunde imitwe aho ariho hose tuburirwe, dupfe adupfurike, yoroseho ikibuye kinini ngo aha tuitazivanayo. Naho ntazi ko Umubyeyi wa twese atwongorera aduhumuriza ati: ni mukomere mwemere ko byose bizahinduka kuko nanjye wa munsi wa Gatanu
Mutagatifu sinahebye. Nitwemera, ikibuye kinini cyatwikiriye ubuzima bwa benshi muri twe (ukwiheba, agahinda, inkovu z’ibihe, ubupfakazi, ubupfubyi kuba incike, n’ibindi) kizavaho ntanugikojejeho imitwe y’intoki, umucyo wongere uboneshereze ubuzima bwacu.
Isengesho
Mubyeyi wababaye cyane, tukugannye tuguhungiraho ngo uturengere udusabire. Tugutuye Kiliziya yacu ngo uyiashe mu magorwa yose igenda ihura nayo: ugucika intege kw’ abana bayo cyane cyane abo witoreye ngo bakubere inkoramutima by’ umwihariko, ugutotezwa kw’abana bayo mu mpande zitandukanye z’ isi, ukwemera kugenda gukendera mu bakristu benshi… Rebana impuhwe abayobozi ba Kiliziya yose maze ibibazo bahura nabyo
bibabatere ubutwari bwo kuyobora abana bawe mu nzira iboneye. Mubyeyi ugira neza, rebana impuhwe abo inkovu z’igihe zateye kwifungiranira mu mwijima w’ubwigunge maze ubahe kumenya Zubarirashe abagaruremo ikinyotera cy’ubuzima. Dusabire ku Mwana wawe, Mubyeyi dukunda, afungure ima z’ abahambye ubumuntu bwabo bagasigara bambaye ubunyamaswa, maze Sekibi washimishwaga no kubabona bambaye invabaganga azababazwe no kubabona barabagirana ubumana bambitswe na Mwana.
Cyangwa
Mana yacu, wowe udukunda byahebuje, tugutuye umubiri w’umucunguzi wacu wishwe rubi abambwe nk’ umugome, agashyirwa mu mva amaze kuwuguhaho igitambo n’impongano, ariwo yaduhayeho umurage tuzahora tuguturaho igitambo iteka, akawuduhaho ifunguro ridutungira ubuzima bwa roho. Tuwuguturanye n’ububabare bwashenguye Umubyeyi we Mutagatifu, kuko Yezu umwana we yahetse umusaraba ku rutugu, Umubyeyi we akawuheka ku mutima. Akirana impuhwe zawe Mana ikunda abo waremye, yo mibabaro tugusabisha twebwe abanyabyaha, kugirango isengesho rya Yezu rigere ku ndunduro y ‘icyo ryasabye, igihe yavugaga ati: „Dawe; ndagusaba ngo abo wampanye babe umwe muri jye nk’uko ndi Umwe na We.”
Dawe uri mu ijuru
Ndakuramutsa Mariya 7
Mubyeyi ugira ibambe
Iyo ishapule irangiye bavuga iri sengesho:
Mwamikazi wabahowe Imana, roho yawe yashengukiye mu nyanja y ububabare, ndakwinginga kubera amarira wasutse muri cya gihe cy’ amayoberane, undonkere hamwe n’abanyabyaha bose, ukwicuza gushyitse
Hagakurikiraho:
Ndakuramutsa Mariya 3 zo kubaha amarira Bikira Mariya yasuse mu rupfu rw Umwana we.
Hanyuma:
MUTIMA WA MARIYA WABABAYE KANDI UTAGIRA INENGE, UDUSABIRE.
Ibisingizo bya Bikira Mariya Umunyamibabaro
Nyagasani utubabarire, Nyagasani utubabarire
Kristu utubabarire, Kristu utwumve
Nyagasani utubabarire, Nyagasani utubabarire
Kristu utubabarire, Kristu utwiteho
Mana Data uri mu ijuru, Utubabarire
Mana Mwana wacunguye abantu
Mana Roho Mutagatifu
Butatu butagatifu uri mana imwe
Mariya Mutagatifu, Udusabire
Mubyeyi mutagatifu w’Imana
Mubikira wahebuje ababikira bose
Mubyeyi w’uwabambwe
Mubyeyi w’imibabaro
Mubyeyi wasutse amarira menshi
Mubyeyi wabuze byose
Mubyeyi watereranywe
Mubveri wavukijwe umwana we
Mubyeyi w’umutima wahuranijwe n’ inkota
Mubyeyi wazahajwe n’ukwigomwa kwinshi
Mubyeyi wuzuye ishavu
Cyitegererezo cy’ ukwihangana
Rugero rw’ukwicuza
Rutare rw’ubudacogora
Gishvitsi gishyigikira amizero yacu
Wowe utera imbaraga abatereranywe
Wowe urengera abashikamiwe
Wowe abashidikanya mu kwemera bahungiraho
Wowe ukiza abarwayi
Mbaraga z’ abanyantege nke
Cyambu cy’abarohamye
Wowe uyobora rwagati mu mihengeri
Mizero y’abanyabyago
Wowe ukangaranya umwanzi
Bukungu bw’abemera
Jisho ry’abahanuzi
Wowe washyigikiye intumwa
Kamba ry’ abahowe Imana
Nyenyeri y’ abemeye Imana
Kanigi k’amasugi
Gihozo cy’ abapfakazi
Mubyeyi w’impfubyi
Byishimo by’ abatagatifu bose
Ntama w’Imana ukiza ibyaha by’abantu Nyagasani, Utubabarire Nyagasani
Ntama w’Imana ukiza ibyaha by’abantu, Utubabarire Nyagasani
Ntama w’Imana ukiza ibyaha by’ abantu, Utubabarire
Mubyeyi mutagatifu w’ Imana urajye udusabira, tubone guhabwa ibyo Yezu Kristu yadusezeranyije.
Dusabe: Mariya Mubyeyi wababaye cyane, Roho yawe yashengukiye mu nyanja y’ ububabare. Kubera amarira wasutse muri icyo gihe cy’ imibabaro, uturonkere, hamwe n’abanyabyaha bose, uguhinduka by’ ukuri.
Bikira Mariya Umubyeyi w’ imibabaro, utarasamanywe icyaha, urajye udusabira twe abaguhungiyeho (inshuro 3).