top

Rozari

Rozari

ROZARI NTAGATIFU

  • AMIBUKIRO YO KWISHIMA

Ndemera Imana Data..

Hubahwe Imana Data ..

Dawe uri mu ijuru

Ndakuramutsa Mariya (3x)

Hubahwe Imana Data

  1. lyibukiro rya mbere:

Gaburiheli Mutagatifu abwira Mariya ko azabyara umwana w’Imana.

Dusabe inema yo koroshya.

Tuzirikane amagambo yo mu Ivanjili uko yanditswe a Yohani (Yh 1, 9-14):

« Jambo ni we wari urumuri nyakuri, rumurikira umuntu wese uza kuri iji si. Yari mu isi, kandi isi yabayeho ku bwe, ariko isi irarenga ntiyamumenya. Yaje mu bye, ariko abe ntibamwakira. Nvamara abamwakirive bose, jabahaye ububasha bwo guhinduka abana b ‘Imana, abo ni abemera lina rye (…). Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe, kandi twibonera ikuzo rye, ikuzo Umvana w’ikinege w’Imana akomora kuri Se, akaba asendereye ubuntu n’ukuri ».

Bikira Mariya Nina wa Jambo, dusabire natwe tubashe kunogera Imana, bityo kimwe nawe tubyarire isi umukiza. Dufashe kwakira Jambo wawe, maze tubane na we kandi tugengwe na we. Turinde kuyoborwa n’andi matwara cyangwa izindi nyigisho zitari izituruka kuri we.

Bitvo nk’ uko wabitubwiriye i Kana, icyo atubwira cyose tugikore.

Dusabe:

Nyagasani Mana yacu, turakwinginze: usende-reze ingabire zawe mu mitima yacu, wowe watumye umumalayika kutumenyesha ko Umwana wawe azigira umuntu. Girira amasengesho y’umubyevi we Bikira Mariya Mutagatifu, maze udufashe kunyura mu nzira y’ububabare n’umusaraba bya Kristu, utuyobore iteka kugeza ubwo tuzazukana ikuzo. Ku bwa Yezu Kristu umwami wacu.

Amen.

Dawe uri mu Ijuru

Ndakuramutsa Mariya   x10

Hubahwe Imana data

 

  1. Iyibukiro rya kabiri:

Bikira Mariva ajva gusura Elizabeti Mutagatifu.

Dusabe inema yo gukundana.

Tuzirikane ljambo ry’Imana dusanga mu Ivanjili uko yanditswe na Luka (Lk1, 43-45):

«Mbikesha iki kugira ngo nyina w ‘Umutegetsi wanive angenderere? (…) Urahirwa, wowe wemeye ko ibyo watumweho na Nyagasani bizaba».

Mubyeyi mwiza Nyina wa Jambo, wabonye amakuba yari yugarije abana bawe, maze uza bwangu kubatabara. Waratuburiye ngo tutagwa mu rwobo, nyamara twanze kumva impanuro zawe, tunangira imitima, twanga guhinduka. Dusabire mubyeyi tugere kubwiyunge nyabwo hagati yacu. Komeza udusabire kuko dutinda kumva. Komeza udusure kandi utwigishe koko guhinduka, twumve icyo Yezu atubwira, tube indabo nziza zihumurira bose na hose.

Dusabe:

Mana ishobora byose ugahoraho iteka, wowe wabwirije Bikira Mariya, wari utwite Umwana wawe. kujya gusura Elizabeti Mutagatifu, turakwinginze: uduhe guhugukira ibyo Roho Mutagatifu atubwiriza, kugira ngo tuzashobore kugusingiza iteka hamwe na Bikira Mariya.

Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.

Amen.

Dawe uri mu Ijuru

Ndakuramutsa Mariya   x10

Hubahwe Imana data

  1. Iyibukiro rya gatatu:

Yezu Kristu avukira i Beterehemu.

Dusabe inema vo kutita ku by ‘isi.

Tuzirikane Ijambo ry’Imana dusanga mu Ivanjili ya Luka (Lk 2, 1-7):

«Nuko bagezeyo, umunsi wo kubyara uragera. Abyara umuhungu we w’imfura, amworosa utwenda, amurya-misha mu kavure, kuko nta wundi mwanya ukwiye bari babonve aho bacumbika».

Mubyeyi mwiza Nyina wa Jambo, wadusabye cyane gusenga dusabira isi kuko irangwa n’ukwigomeka.

Ibyaha biyikorerwamo ntibigira ingano. Igihe umwana wawe yigize umukene akemera kuvukira mu kirugu kandi ari umwami nviri isi n’ ijuru, yaduhaye urugero rwo kuba mu isi tutagengwa na yo. Dufashe mubyeyi, maze iby’isi tubihe umwanya wabyo, kandi tumenye kubyitaza kugira ngo tubashe kurangamira Jambo wawe no kumwi-giraho, bityo tuzabane nawe mu bwami bw Ijuru.

Dusabe:

Nyagasani Mana ishobora byose, Jambo wawe wigize umuntu yadusakajemo urumuri rushya. Tura-kwinginze: uko urumuri dukesha ukwemera rumurikira imitima yacu, abe ari nako rugaragarira mu migenzereze yacu. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amen.

Dawe uri mu Ijuru

Ndakuramutsa Mariya   x10

Hubahwe Imana data

  1. Iyibukiro rya kane:

Yezu aturwa Imana mu lhekaru

Dusabe inema vo kumvira abadutegeka.

Tuzirikane Ijambo ry’lmana dusanga mu Ivanjili uko yanditswe na Luka (Lk 2, 21-23):

«Hashize iminsi umunani, igihe cyo kugenya umana kiragera; bamwita izina rya Yezu, Malayika vari yamwise atarasamwa. Umunsi w’isukurwa rvabo wate-getswe na Musa uragera, bamujyana i Yeruzalemu kumutura Nyagasani, nk’uko banditswe mu itegeko rya Musa ngo Umuhungu wese w’imfura azaba intore y’umwihariko wa Nyagasani».

Mubyeyi Nyina wa Jambo, igihe ubonekeye hano i Kibeho, wasabye ko hubakwa Shapeli, nk’ikimenyetso cy’uko wahabonekeye, kugirango kandi duhore twiyi-butsa ubutumwa waduhaye. Twebwe abahurira hano muri iyi Ngoro yawe, dufashe kuba ingoro nzima. Dusenge Koko ubutitsa Kandi nta buryarya. Mubyeyi mwiza, wadusabye kandi gusabira Kiliziya kuko amakuba menshi ayugarije mu bihe biri imbere. Tugutuye Kiliziya yawe hano ku isi. Tugutuye abasenga by’ukuri n’abagusengana uburyarya. Tugutuye abakristu badafite ubwisanzure mu gusenga ndetse n’abatotezwa kubera ukwemera kwabo. Tugutuye Papa wacu …, abepiskopi bacu n’abasaserdoti bose. Ubafashe guko-mera mu kwemera, bayobore neza intama Kristu yabaragije, kandi bazazitahane aho uri mu Ijuru hamwe n’ Umwana wawe, n’abamalayika n’abandi batagatifu.

Dusabe:

Mana ishobora byose ugahoraho iteka, nk’uko

Umwana wawe w’ikinege yakweguriwe mu ngoro yawe ntagatifu afite kameremuntu yacu, abe ari ko natwe uduha kukwiyegurira n’ imitima isukuye. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.

Amen.

Dawe uri mu Ijuru

Ndakuramutsa Mariya   x10

Hubahwe Imana data

  1. Iyibukiro rya gatanu: 

Bikira Mariva abona Yezu. yigishiriza mu Ihekaru

Dusabe inema yo kutiganyiriza kwigisha abandi.

Tuzirikane Ijambo ry’ mana dusanga mu Ivanjili uko yanditswe na Luka (Lk 2, 46-50):

«Hashize iminsi itatu bamusanga mu Ngoro, vicaye hagati y’abigisha, abateze amatwi kandi abasiganuza.

Abamwumvaga bose batangariraga ubwenge bwe n’amagambo yabasubizaga. Ababyeyi be hamubonye barumirwa, maze nina aramubwira ati:”Mwana wanjye, watugenje ute? Jye na so twagushakanye umu-tima uhagaze”. Arabasubiza ati: “Mwanshakiraga iki?Muyobewe ko ngomba kuba mu Nzu va Data? ” Bo ariko ntibasobanukirwa n ‘ibyo ababwiye».Mubyeyi Nyina wa Jambo, nk’umwana wawe Yezu, natwe turifuza guhora mu Nzu ya Data. Waje i Kibeho utubwira ko ibyago byinshi n’amakuba duhura nabyo biterwa n’uko twanga tukanangira imitima.Ntuhweme mubyeyi kutwibutsa ibyo twibagiwe cyangwa twirengagiza kubera ubujiji bwacu., Tugushimiye ubutu-mwa watuzaniye n’ubwo bwose bikitugora kubwakira no kubukurikiza kuko twibagirwa vuba kandi tukarangara.Komeza utwigishe, utujijure kandi natwe udusabire ingabire yo kwigisha abandi tutadohoka.

Dusabe:

Nyagasani Mana yacu, muri ibi bihe bya nyuma turimo, watwimenyekanishije mu mana wawe wigize umuntu. Ni we Jambo ryawe rizima kandi rihoraho iteka.Roho wawe nadufashe kurushaho kumva icyo atubwira kandi tumwakire nk’umuvandimwe wacu n’Imana yacu.

Amen.

  •  AMIBUKIRO Y’URUMURI
  1. lyibukiro rya mbere:

Yezu abatirizwa muri Yorudani.

Dusabe inema yo Gukomera ku masezerano yacu ya Batisimu.

Tuzirikane ijambo ry’Imana dusanga mu Ivanjili ukoyanditswe na Matavo (Mt 3, 16-17):

Yezu amase kubatizwa, ako kanya ava mu mazi (.).Ubwo Di rituruka mu iuru rivuga riti :

“Uvw ni umiDano manDre NAunda cyane unvizihira”»

Mubyeyi Nyina wa Jambo, igihe tubatijve twasereranye kivanga icyaha no kuyoboka Imana Data, Mwana na Roho Mutagatifu n’imbaraga zacu zose.

Nvamara mubyeyi, twibagirwa vuba. Komeza utwibutse kuko ribagirwa vuba.Twebwe abana bawe twiringive impuhwe zawe n’ubuvunyi bwawe kuko tugira amakosa

menshi. Turifuza gukura mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo, maze Batisimu twahawe ikaba Koko um wambaro uturanga iteka aho turi hose.

Dusabe:

Mana ishobora byose ugahoraho iteka, igiheKristu abatirijwe mu ruzi rwa Yorudani, na Roho Mutagatifu akamumanukiraho, watangaje ku mugaragaro ko ari Umana wawe ukunda cyane; natwe abo wagize abana bawe ku bw’amazi na Roho Mutagatifu. turakwinginze: uduhe gukomera ku migambi yo gukora

icyo ushaka cyose. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.

Amen.

  1. Iyibukiro rya kabiri:

Yezu agaragaza ububasha bwe mu bukwe bw’i Kana.

Dusabe inema no kubaho mu budahemuka.

Tuzirikane Ijambo ry’Imana dusanga mu Ivanjili uko

yanditswe na Yohani (Yh 2, 11):

«Aho i Kana muri Galileya niho Yezu yatangiye ikimenyetso cye cya mbere, maze agaragaza ikuzo rye, nuko abigishwa be baramwemera». Mubyeyi Nyina wa Jambo, i Kana mu Galileya wasabiye abana bawe divayi ubonye ko yabashiranye.

Natwe whora utubwira uti: “Igihe kirabashirana, nimwicuze, nimuhinduke igihe bigishoboka”. Mubyeyimwiza, dusabire ubutwari kugira ngo koko duhinduke.

Turashaka kubaho mu budahemuka dukomera ku by ivivemeje. Dusabiye abo bose bakomeje guteshuka Ko IVo basezeranye, bakabura n’imbaraga zo kwisubirah».

Dusabire Mubyeyi igihe kitaradushirana.

Dusabe:

“Nyagasani Mana yacu, Kugira ngo ugaragaze ikuzo ry Umwana. wawe, washatse ko aba mu bukwe bw’i Kana agahindura amazi divayi. Ku bw’ama-sengesho y ‘umubyeyi we Bikira Mariya, umuriro w’uri. kundo rwawe nuhindure imitima yacu, tube ibiremwa bishya, bityo tuzabashe gutaha ubukwe bwo mu ljuru. Kn bwa Yezu Kristu Umwami wacu.

Amen.

  1. Iyibukiro rya gatatu:

Yezu atangaza Ingoma y ‘Imana.

Dusabe inema yo kugarukira Imana.

Tuzirikane Ijambo ry’Imana dusanga mu Ivanjili uko yanditswe na Mariko (Mk 1, 14-15):

«Yezu aza mu Galileya, yamamaza Inkuru Nziza y ‘Imana avuga ati: “Igihe kirageze, none Ingoma y’ Imana irege-reje. Nimwisubireho maze mwemere Inkuru Nziza!”».

Mubyeyi Nyina wa Jambo, watubwiye ko ukwemera n’ubuhakanvi bizaza mu mayeri, bityo udusaba kuba maso. Dusabire ukwicuza gushyitse, tugarukire Imana tubikuye ku mutima. Turinde ukwe-mera kw’ ikivunge cyangwa kwemera byo kwibonekeza.

Turifuza gukura mu kwemera, tukaba abagabo bazi icyo bakora kandi bahamya buri munsi iby’ ukwizera kwabo. Tugutuye Mubyeyi abatotezwa bazira ukwemera kwabo haba mu ngo zabo cyangwa mu kazi bakora. Dusabiye umugisha n’ababatoteza, bababarire kuko batazi icyo bakora.

Dusabe:

Nyagasani Mana cu. mu Mwana wawe wigishije abantu benshi hame n’ intumwa zawe inyigisho y’ abahire. Turagusabye ngo uduhe gukunda ibyo utegeka no gutegereza tutarambirwa ibyo uduse-zeranya, bityo mu gihe duca mu by ‘iyi si bihindagurika, imitima yacu iturize muri wowe, ahari ibyishimo by’ukuri. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.

Amen.

  1. Iyibukiro rya kane:

Yezu yihindura ukundi.

Dusabe inema yo kumurangamira no kumwumvira.

Indirimbo:

Ivo ndebye uko usa…Rumuri rutazima, mahoro atuyobora.

mugisha udakama ndagushimira. Tuzirikane Ijambo ry’Imana dusanga mu Ivanjili uko yanditswe na Luka (Lk 9, 28-29): «Yezu ajvana na Petero, na Yohani na Yakobo, aterera umusozi ajya gusenga. Mu gihe yasengaga mu maso ye hahinduka ukundi, n’imvambaro ye irakirana nk’umu-rabyo». Mubyeyi mwiza nyina wa Jambo, i Kibeho wahakoreye ibimenyetso n’ibitangaza byinshi, utagamije kwiyamamaza, kuko “ubwami n’ububasha n’ikuzo” ari ibv’Imana vonyine. Ahubwo wabikoze ugirango abana bawe bumve, bemere, bahinduke. Nyamara ntitwumva kuko duhora dushakisha ibimenyetso. Ongera utwibutse ko hahirwa abemera batabonye ahubwo ukwemera kujye kudufasha kwakira n’ibyo tutumva bitewe n’ubujiji bwacu.

Dusabe:

Nyagasani Mana yacu, igihe Umwana wawe w’ikinege yihinduye ukundi, akigaragaza yisesuyeho ikuzo, washimangiye amahame y’ukwemera ukoresheie ubuhamva bw’ abakurambere Musa na Eliya, kandi ugenura by’ agatangaza uburyo bwo kuba abana bawe byuzuye. Twebwe abayoboke bawe uduhe kumvira Umwana wawe ukunda maze tuzasangire na we umurage w’ubugingo budashira. We ubaho agategeka iteka ryose.

Amen.

  1. Ivibukiro rya gatanu:

Yezu arema Ukaristiva.

Dusabe inema yo kumuhabwa neza.

Indirimbo:

Ivo utashye iwanjye…

Rumuri rutazima, mahoro atuyobora, mugisha udakama ndagushimira.

yanditswe na Luka (Lk 22, 15-20):

Tuzirikane ljambo ry’ Imana dusanga mu Ivanjili uko

«Yezu abwira abigishwa be ati: “Nifuje gusangira namwe iyi Pasika ntarababara (.)”. Hanyuma afara umugati, ashimira mana, arawumanyura, awubahereza avuga ati: “Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe: muive mubikora namwe bibe urwibutso rwanjve”

Mubyeyi wacu Bikira Mariya, i Kibeho mu

Rwanda waradusuye, utubwira y’uko uri Nyina wa

‘Jambo. Jambo wawe nk’uko yabitubwiye kandi ni Emanweli Imana turi kumwe. Tuzi kandi ko aho ari nawe uba uhari. Komeza uduhakirwe ku mwana wawe mubana iteka, tubone kubaho tubeshejweho na we muri ivi isi kandi tuzabane na we ubuziraherezo mu ikuzo ry ‘juru.

Dusabe:

Nyagasani Yezu Kristu, wowe wadusigiye urwibutso rw’ububabare bwawe mu Isakaramentu ry’agatangaza, turakwinginze: uduhe kubaha amayobera matagatifu y’umubiri n’amaraso byawe, bitume twigu-mvamo ubudahwema imbuto dukesha ubucunguzi bwawe. Wowe ubaho ugategeka iteka ryose.

Amen.

5.3. AMIBUKIRO Y’ISHAVU

Indirimbo: Abantu banyituye inabi…

Reka twese dusange Yezu, dukunde uwo mutima we, tumushimire iyo neza ye, niwe nshuti ko nyanshuti.

  1. Ivibukiro rya mbere:

Yezu asambira mu murima wa Getsemani.

Dusabe inema vo kwanga ibyaha.

Indirimbo: Dutoze gukunda Yezu.Mubyeyi ugira ibambe, jya utwibutsa iminsi yose, ibyababaje Yezu.Tuzirikane Ijambo ry’ Imana dusanga mu Ivanjili uko yanditswe na Luka (Lk 22, 41-44):

«Nuko arabitarura ajya ahareshya n ‘aho umuntu yatera ibuve: arapfukama, asenga agira ati: “Done, ubishaise wakwigizayo iyi nkongoro! Ariko ntibibe uko nshaka,. ahubwo bibe uko ushaka”. Nuko umumalavika wo mu

ijuru aramubonekera, aramukomeza. Asambishwa

n’agahinda, nyamara arushaho gusenga. abira ibyrya by ‘amaraso byatonyangiraga hasi».

Mubyeyi mwiza, Nyina wa Jambo, mu butumwa watubwiriye hano i Kibeho watwigishije agaciro k’ubu-babare n’umwanya wabwo mu buzima bw umukristu.

Biracyatugora kubwakira, kuko akenshi twifuza ko icyo dushaka ari cyo gikorwa. Igihe dutakamba turembejwe n’ububabare, ujye utuba hafi, utwigishe kuvuga nka Y ezu umwana wawe, maze tugire tuti: “Ariko ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko wowe ubishaka”.

Dusabe:

Mana ishobora byose ugahoraho iteka, wumvise ugutakamba k’umwana wawe Yezu Kristu igihe yasambiraga mu murima wa Getsemani. None tie tugutakambira kuko natwe turangwa n’intege nke nk’izaranze intumwa igihe cy’ isamba ry’ Umwana wawe, udufashe guhora turi maso kandi dusenga, kugira ngo ku bw ‘Impuhwe zawe tubone gukira ibyago byose bitwu-garije.

Amen.

  1. Iyibukiro rya kabiri:

Yezu bamukubita.

Dusabe inema

vo kutararikira ingeso mbi.

Indirimbo: H4 Ingeso mbi z’abantu zari zakoranye…

Yezu wemeye gupfa umeze nk’intabwa, urwo twari dukwiye ni wowe rwahanye.

Tuzirikane jambo ry’Imana dusanga mu Ivanjili uko yanditswe na Yohani (Yh 19, 1):

«Ni bwo Pilato ategetse ko bafata Yezu ngo bamujyane, maze bamukubite».

Muri iyi si yacu haracyarangwa ingeso ibi nyinshi. Mubyeyi mwiza Bikira Mariya, udusabire tubone imbaraga maze tubashe gutsinda ingeso mbi. Toza urubyiruko guhunga ibirujyana kure yawe, rumenye gukurikiza amategeko yose y’Imana. Igihe umwana wawe Yezu bamwambitse ikamba ry’ amahwa n ‘igishura gitukura, bamushungera kandi bamukubita, umutima wawe washenguwe n’ishavu ryinshi. Dutoze kugirira

impuhwe abababaye, cyane cyane abatotezwa bazira akarengane.

Dusabe:

Nyagasani Mana yacu, mu mpuhwe zawe nyinshi washatse ko umwana wawe ababazwa n’abamukubitaga. ugira ngo udukize ububabare bw’iteka, ruragusabve: uduhe imbaraga tubashe gutanga icyiru cy’ ibyaha twakoze, kandi mu kuzirikana ububabare bw’umwana wawe, duhore twirinda icyadusubiza inyuma mu nzira y ‘uguhinduka twiyemeje.

Amen.

  1. lyibukiro rya gatatu:

Yezu bamtamiriza ikizingo cy’amahwa

Dusabe inema vo kutinubira ibyago.

Indirimbo: H 2 Ayo mahwa akahije. bamutamirije..

Mubyeyi ugiru ibumbe jya utwibutsa iminsi yose ibyababaje Yezu

Tuzirikane Ijambo ry’ Imana dusanga mu Ivanjili uko yanditswe na Yohani (Yh 19, 2-3):

«Abasirikare bamushyira ku mutwe ikamba babohesheje amahwa, bamwambika n ‘igishura gitukura; nuko bamucana bavugabati:”Turakuramutsa,Mwamiw’Abaya-hudi’

“. bakamukubita n ‘inshyi»

Yezu mwiza, ikamba ry’amahwa bakwambitse bagamije kugusebya, ntiwaryinubiye, ahubwo wararye-meye. None rero tugutuye abategetsi b’iyi si, ngo ubahe ubutwari bwo kugusenga nta buryarya, bamenye ko ubwami nyabwo bukomoka iwawe. Mubyeyi Bikira Mariya, nk’uko Data yagukunze akagutora muri benshi, igihugu cyacu nacyo waragikunze mu bihugu byinshi bya Afurika. Tugutuye iki gihugu cyacu n’abayobozi bacyo.

Twese abayobora n’abayoborwa, udusabire guhinduka koko tubikuve ku mutima.

Dusabe:

Nyagasani Mana ishobora byose, mu gihe hano ku isi tuzirikana ibabara ry’ Umwana wawe Yezu Kristu kandi tukubaha ikizingo cy’ amahwa bamutamiriie: uduhe inema dushobore kubaho dukora ibimunyura bityo tuzambikwe na we mu ljuru ikamba ry’ ubutungane.

Amen.

  1. Iyibukiro rya kane:

Yezu aheka umusaraba.

Dusabe inema yo kwemera icyo Imana idutegeka.

Indirimbo: H 3 Ku musaraba niho inema zavaye…

Tuzirikane Ijambo ry’Imana dusanga mu Ibaruwa ya kabiri Pawulo Mutagatifu yandikiye Abanyakorinti ( 2

Kor 5, 21):

«Uligeze arangwaho ievaha, Imana vamugize impo-ngano y’ibyaha, kugira ngo muri We duhinduke aba-lunganiye Imana».

Mubyeyi mwiza Nyina wa Jambo, wafatanyije n’Umwana wawe Yezu guheka umusaraba, ugira ngo tureke gukomeza kugomera Imana, ahubwo tube intu-ngane. 

Twigishe natwe guheka imisaraba yacu ndetse n’iya bagenzi bacu tutinuba, bityo tubashe guhongerera icyaha cy’isi. Twibutse ko umwana wawe adatana n’imibabaro, maze aho kuyibonamo igihano, tuyakire nk ‘inzira ya ngombwa ituganisha mu ijuru.

Dusabe:

Nyagasani Mana yacu, ku bw’ububabare buka-bije bw’Umwana wawe, utwigisha ko inzira y’ umusaraba igeza mu bugingo bw’ iteka; ubwo twiyemeje gufatanya urugendo na we tugana i Kalvariyo, udufashe gukomera muri ivo nzira bityo icyaha ndetse n’ urupfu ntibitugireho ububasha.

Amen

  1. Iyibukiro rya gatanu:

Yezu apfira ku musaraba.

Dusabe :  inema yogukunda Yezu na Mariva.

Tuzirikane Ijambo ry’ Imana dusanga mu Ivanjili uko yanditswe na Luka (Lk 23, 44-46):

«Hari nko ku isaha ya gatandatu, maze ku isi yose hacura umwijima, izuba rirazima bigeza ku isaha ya evenda. Umubambiko wo mu Ngoro utanvukamo kabir Nuko Yezu arangurura jwi ati: “Dewe, nishize ubreima bw anjye mu maboko yawe. Amaze kivuga atyo araca Koko ntawagira urukundo rivaruta unw’ llanga ubugingo bwe kubera inshuti ze. Nyagasani ni byo koko urukundo rwarakonje mu mitima ya benshi. Tugusabye tukwinginga, ngo wongere ubushyuhe mu mitima yacu. maze dukundane nta buryarya, kandi twe gucika intege ngo dutsindwe n’ibitwoshya. Mubyeyi wacu Bikira Mariya, twizeye ubuvunyi bwawe, dusabire urukundo nyakuri, twange ikibi cyose maze duhore dutwaye gitari imisaraba yacu n’iya bagenzi bacu.

Dusabe:

Nyagasani Mana yacu, woe wakoresheie ububabare bw’Umwana wawe n’Umwami wacu, maze ugatsiratsiza akarande k’urupfu rwokamye bene muntu bitewe nicyaha cy’inkomoko: uduhe kwishushanya n’uwo Kristu, maze uko ishusho rya muntu wo kuri iyisi ryari ryaratwokamye biturutse ku nkomoko ya kamere yacu, abe ari ko ishusho rya muntu wo mu ijuru riduhama tubikesheje urupfu n ‘izuka by Umwana wawe. Ku bwa Kristu nyine Umwami wacu.

  • AMIBUKIRO Y’IKUZO

Indirimbo: V 26 Mubyeyi mwiza tuje kugushima, wowe dukesha Rozali nziza.

  1. lyibukiro rya mbere: Yezu azuka.

Dusabe : inema yo gutunganira Imana.

Tuzirikane Ijiambo ry’Imana dusanga mu Ivanjili uko yanditswe na Luka (Lk 24, 1-6): «Ku wa mbere ukurikira isabato, mu museso wa kare, abagore bajya ku mva bajyanye imibavu bari bateguye.Basanga ibuye ryakingaga imva rihirikiye ku ruhande. Ariko binjiye, ntibabona umurambo wa Nyagasani Yezu.

Barumirwa, bayoberwa ibyo ari byo; nuko abagabo babiri bahagarara imbere bambaye imyenda ibengerana.

Abo bagore bashya ubwoba bubika amaso ; ba bagabo ni ko kibanwira bati : ” Ni kuki mushakira umuzima mubapfuye? Ntari hano, ahubwo yazutse “

Bavandimwe, mu butumwa Umubyeyi Bikira Mariya yatubwiriye hano i Kibeho yadusabye guhinduka no gusenga nta buryarya. Igihe tubatijwe, twasezeranye kureka inzira z’umwijima, tukayoboka inzira y’ urumuri.

Twapfuye ku cyaha, tuzukana ubuzima bushya bw’ abana b’Imana. lyi ntego ni yo kuvugururwa buri munsi, kandi Nyina wa Jambo ahora abitwibutsa. Tuve mu bapfuye. turangwe n’imigenzereze mishya iranga koko abazuka-nye na Kristu.

Dusabe:

Nyagasani Mana yacu, watwugururiye amare-mbo y’ubugingo bw’iteka ubigirishije Umwana wawe w’ikinege watsinze urupfu maze akazuka. Turakwi-nginze: twebwe abahimbaza ibirori by’izuka rya Nyagasani, uduhe kuzukana na we, tube mu mucyo w’ubugingo bw’iteka, tubikesha kuvugururwa na Roho wawe. Ku bwa Kristu Umwami wacu.

Amen.

  1. lyibukiro rya kabiri:

Yezu asubira mu ijuru.

Dusabe : inema yo kwifuza kuzajya mu ijuru.

Tuzirikane Ijambo ry’Imana dusanga mu Ivanjili uko yanditswe na Luka (Lk 24, 50-53):

«Hanyuma abajyana ahagana i Betaniya, maze arambu-ra amaboko abaha umugisha. Igihe akibaha umugisha, atandukana nabo ajyanwa mu ijuru. Bamaze kumupfu-kamira, bagarukana ibyishimo byinshi i Yeruzalemu. Nuko bagahora mu Ngoro basingiza Imana». Umwami wacu Yezu yasubiye we mu ijuru. Aho ari niho yifuza ko natwe tuba. Niho iwacu h’ukuri, hano ku isi turi abagenzi. Bikira Mariya yabwiye Nataliya ati : « Nkomeraho, abantu n’ibintu birahita». Dusabe inga-bire yo kurarikira by juru. Mu gihe dushigaje hano ku isi, twizigamire ubukungu mu ijuru, aho imungu itonona Niho iwacu h’ukuri. Iby’ isi biradufasha, ariko si byo maherezo. Twibyegurira ubuzima bwacu kuko ni Ada Angere Dashra abirada Dubita amara: da dugsado mi ko kadadwira bate “Ni kaki mushakira umuzima mudafise?’ Niari hano, ahubio maruise “» Bavandimwe, mu butumwa Umubyeyi Bikira Mariva yatubwviriye hano i Kibcho yadusabye guhinduka no gusenga nta buryarya. (gihe tubative, twvasezeranye Kureka inzira z’umwijima, tukayoboka inzira y ‘urumauri Twapfuve ku cyaha, tuzukana ubuzima bushya bu ‘abana b’Imana. lyi ntego ni ivo kuvugurura buri munsi, kandi Nyina wa Jambo ahora abitwibutsa. T’ve mu bapfuye, turangwe n’imigenzereze mishya iranga koko abazuka-aye na Kristu.

Dusabe:

Nyagasani Mana yacu, watwugururiye amare.

mbo y’ubugingo bw’iteka ubigirishiie Umiana wawe w’ikinege watsinze urupfu maze akazuka. Turakii-nginze: twebwe abahimbaza ibirori by’izuka rya Nyagasani, uduhe kuzukana na we, tube mu muevo w’ubugingo bw’iteka, tubikesha kuvugururwa na Roho wawe. Ku bwa Kristu Umwami wacu.

Amen. 

  1. Iyibakiro rya kabiri:

Yezu asubira mu jjuru.

Dusabe inema vo kwifica kuzaiva mu ijuru.

Tuzirikane jambo ry’Imana dusanga mu Ivanjili uko yanditswe na Luka (Lk 24, 50-53): «Hanyuma abajvana ahagana i Betaniva, maze arambu-ra amaboko abaha umugisho. lgihe akibaha umugisha, atandukana nabo ajyamva mu ijuru. Bamaze kumupfu-kamira, bagarukana ibyishimo buinshi i Yeruzalemu.

Nuko bagahora mu Ngoro basingiza Imana».

Umwami wacu Yezu vasubive iwe mu ijuru. Aho ari niho vifuza ko natwe tuba. Niho iwacu h’ukuri. hano ku isi turi abagenzi. Bikira Mariya vabwiye Nataliya ati :

« Nkomeraho, abantu n’ibintu birahita ». Dusabe inga-bire yo kurarikira iby ‘üjuru. Mu gihe dushigaje hano ku isi, twizigamire ubukungu mu juru, aho imungu itonona.

Niho iwacu h’ukuri. Iby’isi biradufasha, ariko si byo maherezo. Twibyegurira ubuzima bwvacu kuko ni ubw’Imana. Izatubaza icy twabukoresheje. Disabe inema yo kwifuza buri munsi kuzataha mu ikuzo ny item. aho Yezu ari, aho Bikira Mariya ari hamie n’abana. layika n’abandi batagatifu.

Dusabe:

Nyagasani Mana ishobora byose, gusabagizwa n’ibyishimo bitagatifu, duhimbazve no kugushimira, kuko izamuka mu ijuru rya Kristu Ummana wawe ryazamuye kamere yacu: maze ubio yatubi. mburiye kugera mu ikuzo, We Mutware wacu, twebwe ingingo z’umubiri we tubeho twizeye kuzahamusanga. We ubaho agategeka iteka ryose.

Amen.

  1. Iyibukiro rya gatatu :

Roho Mutagatifu amanukira mu mitima y’intumwa.

Dusabe inema yo gukomera mu by ‘Imana.

Tuzirikane ijambo ry’ Imana dusanga mu Ivanili uko yanditswe na Luka (Lk 24, 44-49):

« Nuko arababwira ati : “Ibyo ni byo nababwiraga nkiri kumwe namwe, nti ni ngombwa ko huzuzwa ibinvere-keyeho byose banditse mu mategeko ya Musa, mu bitabo bv’Abahamuzi no muri Zaburi. Aherako. ahugura ubwenge bwabo ngo bajye bumva Ibyanditswe…

Jyeweho ngiye kuboherereza icyo Data yasezeranye.

. Mwebwe rero, nimube mugumye mu murwa kugeza igihe muzase-nderezwa imbaraga zivuye mu ijuru”».

Tuzirikane iri Jambo Bikira Mariya yavugiye hano. i Kibeho agira ati: “Nimukomere mu kwemera” Dukeneye Roho Mutagatifu kugira ngo adukomeze, aduhumurize kandi atujijure. Dusabe ngo ingabire ze zadusesekayeho igihe tubatijwe ndetse n’igihe dukome-jwe zikure muri twe, zere imbuto muri gi si, aho Nyagasani Yezu adutuma hose. Ibihe turimo ni ibihe bikomeye. Niyo mpamvu dukeneye kuyoborwa na Roho Mutagatifu muri byose kugira ngo dukomere mu nzira y’ukwemera, ituyobora ku butungane.

Dusabe:

Nyagasani Mana yacu, wowe utagatifuza Kiliziya yawe yakwiriye mu moko yose y’abantu no mu bihugu byose, sakaza ingabire za Roho Mutagatifu mu bwisanzure bw’isi yose; kandi usendereze, n ‘ubu ngubu mu mitima y’ abakwemera, bya biza wakoreye abantu igihe Ivanjili itangiye kwamamazwa. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.

Amen.

  1. Iyibukiro rya kane:

Bikira Mariya apfa akajyanwa mu liuru.

Dusabe inema yo gupfa neza.

Bikira Mariya yabwiye ababonekerwaga cyane cyane Nataliya ati: “*Ntawe ushobora kujya mu luru atababaye”. Arongera kandi ati: “Umwana wa Bikira Mariya ntatana n’imibabaro”. Dusabe ingabire yo kwakirana ukwemera n’ibyishimo imibabaro yose duhura nayo muri bu buzima kuko ari inzira ya ngombwa kugira ngo tuzagere mu ikuzo ry ‘ijuru, ahataba ibyago n’amarira.

Dusabe:

Nyagasani Mana yacu, witegereje ubwivoroshye bwa Bikira Mariya Mutagatifu, umuzamura umuha ingabire yo kubyara Umwana wawe w’ikinege. Girira amasengesho ye, maze twebwe abakijijwe by’ amayobera n’Umucunguzi watwoherereje, uduhe kuronka ikuzo watugeneye. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.

Amen.

Tuzirikane liambo ry’Imana dusanga mu gitabo cy’Ibyahishuwe (Hish 12, 1-2) :

« Ikimenyetso gikomeye kigaragara mu ijuru: vari umugore wisesuye izuba, ukwezi kuri munsi y ibirenge bye, naho ku mutwe atamirije ikamba ry ‘inyenyeri cumi n’ebyiri. Yari atwite, kandi ariho atakishwa n ‘ibise n’imibabaro y ‘iramukwa».

Bikira Mariya yabwiye ababonekerwaga cyane cyane Nataliya ati: “*Ntawe ushobora kujya mu luru atababaye”. Arongera kandi ati: “Umwana wa Bikira Mariya ntatana n’imibabaro”. Dusabe ingabire yo kwakirana ukwemera n’ibyishimo imibabaro yose duhura nayo muri bu buzima kuko ari inzira ya ngombwa kugira ngo tuzagere mu ikuzo ry ‘ijuru, ahataba ibyago n’amarira.

Dusabe:

Nyagasani Mana yacu, witegereje ubwivoroshye bwa Bikira Mariya Mutagatifu, umuzamura umuha ingabire yo kubyara Umwana wawe w’ikinege. Girira amasengesho ye, maze twebwe abakijijwe by’ amayobera n’Umucunguzi watwoherereje, uduhe kuronka ikuzo watugeneye. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.

Amen.

  1. Iyibukiro rya gatanu

Bikira Mariva vimakazwa mu ijuru.

Dusabe inema yo kunwizera.

Tuzirikane Ijambo ry’Imana dusanga mu gitabo cy’Ibyahishuwe (Hish 12, 10-12):

« Hanyuma numva ijwi riranguruye rituruka mu ijuru riti: “Ngiki igihe cy ‘ubucunguzi kirageze, igihe cy ‘ubu-basha n’ubwami by ‘Imana yacu, n ‘ubutegetsi bwa Kristu wayo : kuko Kareganyi, wahoraga arega abovandimwe bacu ku Mana vacu amanywa n’ijoro, ahanantuwe. Nvamara bo bamutsindishije amaraso va Nama n’iia-mbo babereye abahamya… Kubera iyo mpamvu, ijuru nirvishime, namwe abaritye munezerwe!”»

Bikira Mariya Nina wa Jambo yadusabye gusenga cyane kandi nta buryarya, anatubwira. ko akunda cyane Isengesho rya Rozari. Yanatwibukije Ishapule y’ububabare burindwi kandi nayo adusaba kuyivuga.

kenshi tubikuye ku mutima. Izi nama z’ umubyeyi wacu tuzumve kandi tuzishyire mu bikorwa. Dukunde kuvuga Ishapule kandi tuyikundishe n’abandi. Mubyeyi wacu udukunda, natwe turagukunda. Komeza utubere umu-byeyi natwe tukubere abana. Twiyemeje kukubaha no kukubahisha mu mibereho yacu. Mubyeyi wacu, komeza udusabire guhinduka, bityo tuguhoze amarira warize kubera ubunangizi bwacu bw’ imitima.

Dusabe:

Nyagasani Mana yacu, Wowe washatse ko Bikira Mariya Umubyeyi w’Umwana wawe, aba kandi Umubyeyi n’Umwamikazi wacu, gira impuhwe uduhe guhora dushyigikiwe n’amasengesho ye, tuzagere mu ngoma y ‘ijuru, duhabwe ikuzo wageneye abo wagize abana bawe. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.

Amen.

Mu kurangiza :

* Bikira Mariya Nyirimpuhwe *

Wibuke ko ntawigeze kumva ko wasubije inyuma uwaguhungiyeho, agutakambira ngo umurengere, umusa-bire, ni cyo gituma nkwizera. Ndakugana nkuganyira ngo umpagarareho kuko ndi umunyabyaha. Mubyeyi w’Umukiza, ntiwirengagize ibyo nkubwira, ubyumve ubyiteho. Amen.

*Bikira Mariya Nyina wa Jambo*

Vubvevi wabamwemera bakamwakira, doro twishvize imbere yawe tukurangamiye. Twemera ko uri kumwe natwe nk’umubyeyi mu bana be, n’ubwo tutakubonesha amaso yacu y’umubiri.

Wowe nzira nziza igana kuri Yezu Umukiza, tugushimiye ibyiza byose tugukesha mu kubaho kwacu, cane cyane kuva ubwo mu kwicisha bugufi kwawe, wemeye kwigararariza i Kibeho by’agatangaza, mu gihe ivi si yacu yari ibikeneye cyane.

Komeza uduhe urumuri n’imbaraga, tubashe kwakira uko bikwiye ubutumwa bwawe, budushi-shikariza guhinduka no kwihana ngo tubeho dukurikiza Ivanjili y ‘Umwana wawe. Dutoze gusenga nta buryarya no gukundana nk’uko yadukunze; maze nk’uko wabisabye duhore turi indabo nziza zihumurira bose na hose.

Bikira Mariya Umunyamibabaro, duhe kumva agaciro k’umusaraba mu buzima bwacu, maze ibyari bibuze ku mibabaro ya Kristu tubyuzurize mu mibiri yacu, tubigirira Umubiri we, ari wo Kiliziya.

Nuko niturangiza urugendo rwacu hano ku isi. tuzabane na mwe mu ngoma yijuru ubuziraherezo.

Amen.

*Ibisingizo bya Bikira Mariva *

Nyagasani, utubabarire.

Kristu, utubabarire.

Nyagasani, utubabarire.

Kristu utwumve.

Mana Data Nyir’ ijuru,

Mana Mwana wakijije abantu,

Mana Roho Mutagatifu,

Butatu Butagatifu uri Imana imwe,

Mariya Mutagatifu, Mariya Nyina wa Jambo,

Mubyeyi Mutagatifu w’Imana, 

Mubyeyi wa Yezu Kristu,

Mubyeyi w’ Umuremyi,

Mubyeyi w’Umukiza, Mubyeyi wa Kiliziya,

Mubyeyi dukesha ingabire z’ Imana,

Mubyeyi utagira inenge,

Mubyeyi uhorana ubumanzi,

Mubyeyi wagumirije kuba isugi, 

Mubyeyi utigeze uhinyuka,

Mubyeyi ukwiye gukundwa,

Mubyeyi utangaza,

Mubyeyi ugira inama nziza,

Mubikira wahebuje ababikira bose,

Mubikira witonda cyane,

Mubikira ukwiye kubahwa,

Mubikira ukwiye gusingizwa,

Mubikira ufite ububasha,

Mubikira ugira ibambe, 

Mubikira udahemuka,

Wowe rebero ry’ubutungane,

Wowe utubwiriza ibinyura Imana,

Wowe utuma twishima,

Ngoro ya Roho Mutagatifu,

Wowe Ngoro ikwiye kubahwa,

Wowe wuje ubusabaniramana,

Rurabo rw’ akataraboneka,

Munara wa Dawudi,

Wowe wisesuyeho ubuziranenge,

Wowe utatse urukundo,

Bushy inguro bw ‘Isezerano ry’ Imana, 

Umeze nk’irembo ry’ijuru,

Nvenveri yo mu rukerera,

Mizero y’abarwayi,

Buhungiro bw’abanyabyaha, 

Wowe umara intimba abayifite,

Wowe utabara abakristu,

Mwamikazi w’ Abamalayika,

 Mwamikazi w’ Abasokuruza, 

Mwamikazi w’ Abahanuzi, 

Mwamikazi w’Intumwa,

Mwamikazi w’ Abahowe Imana,

Mwamikazi w’ Abemeye Imana, 

Mwamikazi w’ Ababikira, 

Mwamikazi w’ Abatagatifu bose,

Mwamikazi utasamanywe icyaha cy’ inkomoko,

Mwamikaze wajyanywe mu guru,

Mwamikazi waduhaye Rozari Ntagatifu,

 Mwamikazi w’Afurika, 

Mwamikazi w’i Kibeho,

 Mwamikazi w’Amahoro,

Ntama w’Imana, wowe ukiza ibyaha by ‘abantu, Udukize Nyagasani

Ntama w’Imana wowe ukiza ibyaha by’ abantu. Utwiteho Nyagasani

Nama w’Imana wowe ukiza ibyaha by’abantu,Utubabarire

  1. Mubyeyi Mutagatifu w’ Imana urajye udusabira
  2. Tubone guhabwa ibyo Yezu Kristu yadusezeranvie.

Dusabe:

Nyagasani Mana yacu, turagusaba twe abawe uduhe guhorana ubuzima bw’ umutima n’ubw’ umubiri. maze ku bw’amasengesho ya Mariya Mutagatifu, Umubikira iteka, tubone gukira agahinda kariho kuri ubu, no kuzishima iteka mu ijuru. Ku bwa Yezu Kristu, Umwami wacu.

Amen.

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.