top

Ibijyanye N’amateka

Ibijyanye N’amateka

IBIJYANYE N’AMATEKA

Mbere y’amabonekerwa

Ingoro ya Bikira Mariya y’i Kibeho iherereye muri Paruwasi ya Kibeho yashizwe mu mwaka  wa 1934, nayo yavutse kuri Paruwasi ya Kansi (1910), nayo ikaba yaravutse kuri Paruwasi ya Save, ari ayo yambere mu Rwanda. Paruwasi  ya Kibeho igishigwa yaragijwe Umubyeyi w’Imana, maze irangwaga n’ubukristu bukomeye hamwe n’umuhamagaro w’ubusaseridoti ndetse no kwiyegurira Imana.

Ishuri rya Kibeho, aho amabonekerwa yabereye, ryashinzwe muri 1968, kandi rishigwa Abenebikira ari nabo bariyobora gugeza n’ubu. Niho abobereye amabonekerwa guhera tariki ya 28 ugushingo 1981.

Mugihe cy’amabonekerwa

Kuva aho Bikira Mariya abonekeye abakobwa batatu b’abanyeshuri (1981-1989) amateka ya Kibeho yatangiye guhindura isura. Ku ibonekerwa rya mbere, ari ryo rya Alfonsina Mumureke, Bikira Mariya yaje avuga ubwe ati “Ndi Nyina wa Jambo“. Guhera ubwo, Kibeho iramenyekana, maze abantu bo mu mpande zose z’u Rwanda ndetse no ku isi yose batangira kuza i Kibeho, bakuruwe n’ibyahaberaga.

Ushobora kwibaza impamvu Bikira Mariya yahisemo Kibeho. Igisubizo cyatanzwe na we ubwe avuga ko abonekera uwo ashaka n’igihe ashakiye. Kuva icyo gihe, ishuri ry’Urwunge rw’amashuri « Mère du Verbe » Kibeho (nk’uko ryitwa ubu) ryabaye ihuriro ry’abakora ingendo nyobokamana, kandi ubutumwa bwa Kibeho bukwirakwira vuba.

Ibinyamakuru byinshi, nka Kinyamateka, Imvaho, Radio na Televiziyo byatangiye kuvuga no kwandika ku bintu bidasanzwe byaberaga i Kibeho, ari nabyo byatumye  haba ahantu hateye amatsiko ku isi yose.

Ababonekerwaga uko ari batatu,  aribo : Alufonsina Mumureke (28 Ugushyingo 1981-28 Ugushyingo 1989, Nataliya Mukamazimpaka (12 Mutarama 1982-03 Ukuboza 1983) na Mariya Klara Mukangango (02 Werurwe 1882-15 Nzeri 1982) bafashije ku buryo bugaragara kumvikanisha no kumenyekanisha ubutumwa bwa Bikira Mariya kandi batuma Kiliziya Gatolika ifata icyemezo cyo gukora iperereza ryimbitse ku mibereho yabo no ku mabonekerwa muri rusange. Kuva icyo gihe, Musenyeri Gahamanyi Yohani Batista yashyizeho amatsinda abiri : iry’abaganga (Werurwe 1982) n’iry’abahanga mu bya tewolojiya (Gicurasi 1982) kugirango babikurikiranire hafi.

Iyo witegereje neza ibihe by’amabonekerwa, usanga Bikiriya Mariya ari Umubyeyi uhumuriza kandi utetesha abana be. Bityo rero aba bakobwa batatu babaye nk’iteme Bikira Mariya yakoresheje kugira ngo aduhumurize aduha urukundo rwe rutagira umupaka.

Ayo mabonekerwa ya Bikira Mariya nayo ubwayo ni ubundi buryo bwihariye bwerekana uko ijuru ryahoberanye n’isi. Cyane cyane ko yabahe mu gihe isi itari imeze neza nk’uko Bikira Mariya yabivuze ati : « isi imeze nabi cyane, igiye kugwa mu rwobo, ari byo kuvuga guhora mu byago byinshi kandi bidashira. Ubu isi yarigometse, yuzuye ibyaha bitabarika. Nta rukundo n’amahoro yifitemo. Niba mutisubiyeho ngo muhindure imitima yanyu, mwese mugiye kugwa mu rwobo ». Ubu butumwa buduhamagarira guhinduka no kwihana.

Kuva ku ya 28 Ugushyingo 1981 kugeza Gicurasi 1982, uretse ibonekerwa rya mbere na mbere, amabonekerwa yose yabereye mu nzu abana bararagamo, ari nayo yaje kwitwa “Shapeli  y’Ababonekerwa”. Mu gihe kuva ku ya 31 Gicurasi 1982 kugeza ku ya 28 Ugushyingo 1989 yabereye hanze ku mbuga, ariko igice kinini cyayo kiza kubera ku ruhimbi rwahubatswe  (15 Kanama 1982 kugeza ku ya 21 Ugushyingo 1989).

Nyuma y’amabonekerwa

Nyuma yuko i Kibeho habonetse ibintu ndengakamere, bamwe barabyemeye, abandi barashidikanya (hatabuze n’ababirwanya) ariko bose bari bategeje ko Kiliziya itanga ku mugaragaro ukuri ku byo babonaga cyagwa bumvaga. Iperereza ryashojwe no kwemeza ko amabonekerwa y’i Kibeho ari impamo. Hari ku ya 29 Kamena 2001, ubwo “Icyemezo cya burundu cy’Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro cyaje kimara impaka ku byerekeye amabonekerwa ya Kibeho“, cyatanzwe n’umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, Mgr Misago Augustin, ubuyobozi bwa Kiliziya ku isi hose bumaze  kubona ko bifite ireme.

Amabonekerwa ya Bikira Mariya yavuzwe ku isi hose kuva kera; ariko Kiliziya gatolika ya Roma ntiyayemeye yose. Nyuma yo gukora iperereza yemeje amwe muri yo nka Guadalupe, Fatima, Lourdes n’ahandi. Bityo na Kibeho yabaye ahantu hambere hemejwe ibya amabonekerwa ku  mugabane w’Afrika.

Amagambo ya mbere na mbere ya Bikira Mariya i Kibeho ni ingenzi ku muntu wifuza gucengerwa n’ubutumwa bwe: “Mwana”, “Ndi Nyina wa Jambo”. Aya magambo, Yerekanye neza ko ari Umubyeyi uje mu bana be. Ubu bubyeyi bushobora kumvikana mu buryo bubiri, bivuze ko ari Umubyeyi wa Kiliziya (reba Yh 19,27), n’Umubyeyi w’Imana (reba Inama nkuru ya Efezi, 431).

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.