INGINGO Z’INGENZI Z’UBUTUMWA BWA KIBEHO
- Abantu nibisubireho bidatinze, bagarukire Imana: Nimwicuze, nimwicuze, nimwicuze! Nimuhinduke inzira zikigendwa.
- Nimusenge ubutarambirwa kandi musabire isi kugira ngo ihinduke: Isi imeze nabi cyane, Isi yarigometse, nta rukundo n’amahoro yifitemo. Niba mutisubiyeho ngo muhindure imitima yanyu, mwese mugiye kugwa mu rwobo, ari byo kuvuga guhora mu byago byinshi kandi bidashira.
- Agahinda ka Bikira Mariya: Nyina wa Jambo arababaye cyane kubera ukwemera guke n’ukutihana biranga abantu b’iki gihe. Ababajwe kandi n’uko abantu badohotse ku muco mwiza, bakitabira ingeso mbi, bakishimira ikibi, bagahora bica amategeko y’Imana.
- Ukwemera n’ubuhakanyi bizaza mu mayeri.
- Agaciro k’ububabare mu mibereho y’abantu no mu buzima bwa gikristu. Iyo ngingo ni imena mu zaranze ibonekerwa ry’i Kibeho. Ku mukristu, ububabare ni ngombwa kugira ngo azagere mu ikuzo ry’ijuru. “Ntawe ugera mu ijuru atababaye”, kandi “Umwana wa Mariya ntatana n’imibabaro, n’umusaraba”. Kwibabaza ni inzira yo guhongerera icyaha cy’isi no kwifatanya na Yezu na Bikira Mariya mu mibabaro kugira ngo isi ikizwe. Bityo Kibeho ikaba ari urwibutso rw’ahirengeye rw’umwanya w’umusaraba mu buzima bw’umukristu no mu mibereho ya Kiliziya.
- Nimusenge ubutitsa kandi nta buryarya: abantu ntibagisenga, kandi no mu basenga, abenshi ntibasenga uko bikwiye. Bikira Mariya yadusabye gusabira isi kenshi, gutoza abandi gusenga no gusenga mu kigwi cy’abadasenga. Aradusaba gusenga tubishyizeho umwete, nta buryarya kandi tubikuye ku mutima.
- Kubaha no kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya: hari uburyo bwinshi bwo kumwiyambaza. Bikira Mariya aratugira inama yo kuvuga kenshi ishapure na Rozari tubikuye ku mutima; ni kimwe mu bimushimisha.
- Ishapule y’Ububabare burindwi bwa Bikira Mariya. Ni ishapule yigeze kujya ivugwa ariko iza kwibagirana. Bikira Mariya arayikunda cyane kandi yifuza ko yakwitabwaho ikamenyekana muri Kiliziya hose kandi ikavugwa ku isi yose. Ariko iyo shapule ntisimbura Rozari Ntagatifu.
- Bikira Mariya arashaka ko bamwubakira Shapeli ikaba urwibutso ruhoraho rw’uko yabonekeye i Kibeho. Ibyo byatangiye kuvugwa mu ibonekerwa ryo kuwa 16 Mutarama 1982, kandi ntiyahwema kubisubiramo uwo mwaka wose, abisobanura kurushaho.
- Gusenga ubutitsa dusabira Kiliziya, kuko amakuba akomeye ayitegereje mu bihe biri imbere.
(Reba: Icyemezo cy’Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro gikemura burundu iby’ibonekerwa ry’i Kibeho, Gikongoro, 29 kamena 2001)